Nyuma y’imyaka umunani yari ishize ikipe ya Arsenal y’umutoza Wenger itabasha kureba mu izamu rya Chelsea, iyi kipe yongeye kubigeraho itsinda Jose Mourinho na basore be igitego kimwe ku busa ihita yegukana igikombe cya Community Shield gihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona niyatwaye igikombe cy’igihugu cya FA cup.
Iki gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Oxlade-Chamberlain ku munota wa 24 w’igice cya mbere ari nako umukino waje kurangira. Arsenal yihanije Chelsea ya Jose Mourinho nyuma y’imikino 13 yose yari imaze, Arsenal itabasha byibuze no kureba mu izamu rya Chelsea.
Arsenal itangiye umwaka w'imikino neza, itwara igikombe kibimburira shampiyona, iha ubutumwa bukomeye abakeba bayo
Ikipe ya Arsenal itari ifite kabuhariwe wayo Alex Sanches muri uyu mukino ntibyayibujije kwitwara nza iyobora umukino ndetse ikomeza guteza ibibazo imbere y'izamu rya Chelsea, mu gihe ku rundi ruhande Chelsea nayo yageragezaga gukina umukino wayo wo guturuka inyuma bitunguranye bazamukana imip[ira imbere gusa umuzamu Petr Cech yababereye ibamba.
Kapiteni wa Arsenal Mikel Arteta na bagenzi be bazamura igikombe
Nyuma yo kwegukana iki gikombe batsinze Chelsea yatwaye igikombe cya Shampiyona, abafana ba Arsenal bafitiye icyizere ikipe yabo muri uyu mwaka w'imikino ugiye gutangira, aho shampiyona mu Bwongereza izaba itangira muri weekend itaha.
Thibaut Courtois ntiyarabutswe aho umupiwa wa Oxlade-Chamberlain unyuze
Alex Oxlade-Chamberlain na bagenzi be bishimira igitego kuri stade Wembley
Imibare yari myinshi hagati ya Jose Mourinho na Arsene Wenger abatoza badacana uwaka
Wari umukino wishiraniro
Petr Cech yabereye ibamba ikipe ya Chelsea yahozemo abasha gutwarana igikombe cya mbere na Arsenal FC
Eden Hazard ahanganiye umupira na Hector Bellerin
Cesc Fabrigas ntiyari yorohewe na bafana ba Arsenal bamukomeraga
Kapiteni wa Chelsea John Terry na bagenzi be agahinda kari kose nyuma y'umukino
Petr Cech yishimiye kwifotozanya igikombe cya mbere atwaranye na Arsenal, batsinze ikipe yahozemo
TANGA IGITECYEREZO