RFL
Kigali

Rwabuze gica hagati ya Arsenal na Liverpool mu mukino wabahuje

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:22/12/2014 10:31
0


Arsenal yanaganyije na Liverpool ibitego 2-2 ku ruhande rwa Arsenal yari yasuye Liverpool, ibitego byayo byatsinzwe na Mathieu Debuchy na Olivier Giroud naho ibya Liverpool bitsindwa na Philippe Coutihno ndetse na Martin Skrtel mu mukino wongeweho iminota 10



Philippe Coutihno niwe wafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Jordan Henderson ku munota wa 44 bitegura kujya mu kiruhuko. Ubwo iminota y’ igice cya mbere yari irangiye hongeweho umunota umwe Mathieu Flamini yaje guhereza umupira Mathieu Debuchy nawe ahita yishyura igitego amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1

coutihno

Philippe Coutihno ubwo yafunguraga amazamu ku munota wa 44

coutihno

Coutihno yshimira igitego hamwe na bagenzi be

debuchy

debuchy

Mathieu Debuchy yahise yishyura igitego nyuma y’ iminota 2 gusa aciye mu rihumye ba myugariro ba Liverpool

DEBUCHY

Aha Mathieu Debuchy yishimiraga igitego cyo kwishyura

Mu gice cya kabiri ku munota wa 64, Olivier Giroud yaje kunga mu ry’ umufaransa mugenzi we maze ashyiramo igitego cya kabiri giturutse ku mupira yari ahawe na Santi Carzola

giroud

giroud

giroud

Olivier Giroud yatsinze igitego cya kabiri acishije umupira mu maguru y' umuzamu wa Liverpoool nyuma yo kunyura ku bakinnyi ba Liverpool

Ubwo abafana bo babonaga ko Arsenal igiye gukura amanotra 3 kuri Anfield n’ ubwo Liverpool yarimo isatira bikomeye ikipe ya Arsenal, siko byaje kugenda kuko ku munota wa 6 w’ inyongera mu minota 10 yari yongeweho Martin Skrtel yaje gutsinda igitego cyo kwishura akoresheje neza umupira wari uturutse kwa Adam Lallana maze umukino uza kurangira ari 2-2

MARTIN

MARTIN

Habura iminota mike ngo iminota yari yongeweho irangire, Martin Skrtel wari wanakomeretse yabonye igitego cyo kwishyura

Liverpool yari yakoresheje uburyo bwa (3-4-3) yabanjemo Jones, Toure, (Lambert,), Skrtel, Sakho, Henderson, Lucas, Gerrard, Markovic, (Borini, Lallana, Sterling, Coutinho

Arsenal yo yari yakoresheje (4-3-3) yabanjemo Szczesny, Chambers, Mertesacker, Debuchy, Gibbs, Oxlade-Chamberlain, Flamini, Cazorla, Sanchez, Giroud, Welbeck

Uyu mukino kandi wagaragayemo amakarita 4 y’ umuhondo n’ ikarita imwe yahawe Fabio Borini kubera ikosa yari akoreye Santi Carzola maze Michael Olivier ahita amwereka ikarita ya kabiri y’ umuhondo ahita anasohoka mu kibuga

 Muri uyun mukino kandi ikipe ya Liverpool yasatiriye bikomeye ikipe ya Arsenal dore ko yagerageje gutera amashoti agana ku izamu agera kuri 26, 13 muriyo aboneza ku izamu ndetse inabona koruneli zigera kuri 6zose mu gihe Arsenal yo yabonye amashoti 6 gusa muriyo 2 abyara ibitego

Uyu mukino wasize Arsenal ikiri ku mwanya wa 6 n’ amanota 29 naho Liverpool yo izamukaho umwanya umwe igera ku mwanya wa 10 n’ amanota 22

BORINI

BORINI

Borini yakoreye ikosa Santi Carzola ahita ahabwa ikarita ya kabiri muri uyu mukino yamuviriyemo guhabwa itukura

SANTI

Umupira wa Santi Carzola wahise uhacikira ndetse aranakomereka mu gatuza

UKO IMIKINO YOSE YAGENZE:

Manchester City 3 – 0 Crystal Palace

Aston Villa 1 - 1 Manchester United

Hull City 0 - 1Swansea City

Queens Park Rangers 3 – 2 West Bromwich Albion

Southampton 3 – 0 Everton

Tottenham Hotspur 2 – 1 Burnley

West Ham United 2 - 0   Leicester City

Newcastle United 0 - 1   Sunderland

Liverpool 2 - 2    Arsenal

URUTONDE

Uko amakipe ahagaze

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND