Ikipe ya Arsenal yananiwe kubona intsinzi yari gutuma ibasha kotsa igitutu ikipe ya Chelsea yari yayisuye mu mukino wa shampiyona, aya makipe yombi yanganyije 0-0. Ibi bikaba byongereye amahirwe ikipe ya Chelsea yo kwegukana igikombe cya shampiyona.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Arsenal: Ospina, Bellerin, Mertesacker, Koscielny, Monreal, Coquelin (Welbeck 75), Cazorla, Ramsey, Ozil, Sanchez, Giroud (Walcott 82)
Chelsea: Courtois, Ivanovic, Cahill, Terry, Azpilicueta, Ramires, Matic, Willian (Cuadrado 90), Oscar (Drogba 46), Hazard, Fabregas (Zouma 90)
Gukura inota rimwe kuri Arsenal bifite icyo bivuze kinini ku ikipe ya Chelsea kuko yahise ikomeza gushyiramo ikinyuranyo cy’ amanota 10 hagati ya Arsenal na Manchester City ziyikurikiye kuko zombi zifite amanota 67 ariko Chelsea yo ikaba yahise igira amanota 77 mu mikino yose bamaze gukina.
Uyu mukino wahuzaga amakipe yo mujyi wa London wari umukino utari woroshye na gato dore ko wabonetsemo amakari y’ umuhondo agera kuri 7, harimo amakarita 4 yahawe abakinnyi ba Arsenal ndetse n’ andi 3 yahawe abakinnyi ba Chelsea.
Ku rundi ruhande ariko ni umukino utabonetsemo uburyo bwinshi bukanaganye bwari gutuma hinjira ibitego kuko umukino wakiniwe hagati cyane n’ ubwo amakipe yombi yakomezaga no kugera imbere y’ amazmu. Ikipe ya Arsenal yari iri imbere y’ abafana bayo yabashije gutera imipira 3 yagannye mu izamu naho Chelsea itera 2. Gusa ariko ikipe ya Arsenal itozwa na Arsene Wenger nayo yagerageje kwiharira umupira ugereranije na Chelsea bari bahanganye.
Ku munota wa 34 Alexis Sanchez yazamukanye umupira ahererekanya neza na Bellerin nawe ahita atera neza umupira usanga Cazorla, agerageje gutera mu izamu, atera agapira kadafite imbaraga nako gakora kuri Cahill , hanyuma Olivier Giroud agerageje gukurikira umupira biranga kuko yari ahagaze nabi.
Umukinnyi Cesc Fabregas wahoze akinira ikipe ya Arsenal yari umwe mu bakinnyi bari bategerejweho kuza guha akazi gakomeye ikipe ya Arsenal ariko siko byagenze ndetse yaje no gusimbuzwa hinjiramo myugariro Zuma kugirango afashe ikipe ye kuba itakwinjizwa igitego.
Fabregas wazamuriye umupira we muri Arsenal yahawe ikarita y' umuhondo azira kwigusha ngo abne penaliti
Jose Mourihno we yumvaga yagakwiye guhabwa penaliti
Ku munota wa 76 Arsene Wenger utoza Arsenal yaje gushyiramo Danny Welbeck ndetse na Theo Walcott ku munota wa 84 ngo yongere imbaraga mu busatirizi ariko birangira bamutengushye ntibabasha kumuhesha amanota 3 yari akeneye cyane ngo akureho agahigo ko kuba adaheruka gutsinda ikipe ya Chelsea ndetse ngo anayisatire mu manota dore ko iyo atsinda yari guhita afata umwanya wa 2.
Iminota 90 y’ umukino ndetse n’ indi ine yongeweho ikaba yarangiye nta kipe n’ imwe ibashije kubona itsinzi bityo biha amahirwe ikipe ya Chelsea yo gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’ u Bwongereza.
Oscar yaje kugongana n' umuzamu Ospina wa Arsenal maze
Santi Czorla yabonye amahirwe yo gutsinda ariko biranga
Courtois akuramo ishoti
Jose Mourihno yanyuzagamo akiganirira n' abafana ba Arsenal
Uko amakipe ahagaze ku rutonde rwa shampiyona
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO