Ikipe ya Arsenal irakira ku kibuga cyayo Emerates stadium ikipe ya Manchester United mu mukino wa shampiyona ugomba gutangira ku isaha ya saa moya n’ igice(19:30)
Aya makipe yombi amaze guhura inshuro zigera ku 177 mu marushanwa yose bagiye bahuriramo . muri iyo mikino Manchester United yatsinzemo imikino 76, Arsenal yo itsindamo imikino 60 naho 41 barayinganya
Aya makipe iyo yahuye biba ari amateka kuko n' abakinnyi bakunda gushyamirana mu kibuga
Umukino uheruka guhuza aya makipe wabaye ku itariki ya 12/2/2014 wabereye ku kibuga cya Arsenal warangiye amakipe yombi anaganya 0-0
Man U yagiye inyagira ibitego byinshi ikipe ya Arsenal nko mu 1910 yatsinze Arsenal 5-0, 1952 iyitsinda 6-1, 1957 iyitsinda 6-2, mu 2011 ku itariki ya 28/8 Man U yanyagiye Arsenal ibitego 8-2 ari nawo mukino iheruka kuyinyagiramo cyane
Arsenal yo iheruka gutsinda Manchester United ibitego byinshi mu mukino wazihuje ku itariki ya 21/10/1961 ubwo yayitsindaga ibitego 5-1, mu 1947 yayitsinze ibitego 6-2
Mu mateka yazo umukino wa mbere zakinnye warangiye Manchester Unite itsinze Arsenal 1-0 hari mu 1906 ku itariki ya 10/11/1906, gusa umukino wakurikiyeho Arsenal yihimuye kuri Manchester United itayibabariye iyitsinda 4-0 ku itariki ya 16/3/1907
Arsenal iri ku mwanya wa 6 n’ amanota 17 naho Manchester United ikayikurikira ku mwanya wa 7 n’ amanota 16 u mikino 11 zombi zimaze gukina
Angel Di Maria na David De Gea baragaragara kuri uyu mukino n' ubwo byari byabanje kuvugwa ko badahari kubera imvune
Danny Welbeck araza kuba ahura bwa mbere n’ ikipe yahozemo mbere yo kwerekeza muri Arsenal aguzwe miliyoni 16 z’amapawundi
Danny Welbeck arabanza mu kibuga ku mukino umuhuza n' ikipe yahoze akinamo
Alex Sanchez araba akina umukino wa mbere ahura na Man U akinira Arsenal
Ni umukino wambere Louis Van Gaal agiye kuba ahura na Arsene Wenger kuva yaza gutoza ikipe ya Manchester United
Abari bubanzemo ku ruhande rwa Arsenal: Wojciech Szczesny, Kieran Gibbs, Per Mertesacker, Nacho Monreal, Calum Chambers, Jack Wilshere , Alex Oxlade-Chamberlain , Alexis Sanchez, Santi Cazorla, Mathieu Flamini , Danny Welbeck,
Ababanzamo ku ruhande rwa Man U: David De Gea, Luke Shaw, Chris Smalling, Antonio Valencia, Tyler Blackett, Angel Di Maria, Wayne Rooney, Adnan Januzaj, Ander Herrera, Marouane Fellaini, Robin van Persie
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO