RFL
Kigali

Areruya Joseph yatwaye Tour du Rwanda 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/11/2017 17:17
0


Areruya Joseph umunyarwanda ukiira Team Dimensio Data for Qhubeka muri Afurika y’Epfo niwe watwaye Tour du Rwanda 2017 akoresheje amasaha 20, iminota 21 n’amasegonda 28 (20h21’28”) mu ntera ya kilometero 816 yari igize iri siganwa ryabaga ku nshuro ya cyenda kuva 2009.



Areruya w’imyaka 21, yatwaye iri siganwa ku nshuro ye ya mbere biba agahigo gakomeye kuko kuva mu 2014 iyi Tour du Rwanda itwarwa n’abayarwanda.

Ibimenyetso byo gutwara Tour du Rwanda 2017, Areruya yabitangiye kuwa 13 Ugushyingo 2017 ubwo yatwaraga agace ka Kigali-Huye kari ku ntera ya Km 120.3.

Uyu musore yaje kuyamburwa kuwa 14 Ugushyingo 2017 ubwo bavaga i Nyanza bagana i Rubavu ikaza gutwarwa na Simon Pelaud umusuwisi ukinira Team Illuminate.

Eyob Metkel (Ibumoso), Areruya Joseph (Hagati) na Kangangi Suleiman (Iburyo)

Eyob Metkel (Ibumoso), Areruya Joseph (Hagati) na Kangangi Suleiman (Iburyo)

Areruya Joseph yongeye kuzamura umwuka kuwa 15 Ugushyingo 2017 ubwo yavaga i Rubavu agana i Musanze ku ntera ya Km 97.1 (Km 97.1), agatwara Etape. Aha nibwo icyizere cyatangiye kuzamuka haba ku banyarwanda bakunda umukino w’amagare ndetse n’ikipe ya Team Dimension Data for Qhubeka kuko yari agaragaje kugaruka mu isiganwa n'ubwo Simon Pelaud yakomezanyije “Maillot Jaune”.

Kuwa 16 Ugushyingo 2017 nibwo Areruya Joseph yari afite uburenganzira bwo kuba yanikopesha mu iduka agatanga ingwate ya Tour du Rwanda 2017 kuko kuri uwo munsi nibwo yasubiranye “Maillot Jaune” kuko yavuye i Musanze agera i Nyamata ari imbere ya Simon Pelaud umunota 1’33”. Icyo gihe yahagereye rimwe na Eyob Metkel bakinana muri Team Dimension Data kuko bafatanyije mu nzira bikaba ngombwa ko amuhemba gutwara agace.

Kuwa 17 Ugushyingo 2017 abasiganwa bahagurutse i Nyamata bagana i Rwamagana ku ntera ya Km 93.1, iyi ntera yatwawe na Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira Benediction Club y’i Rubavu. Gusa icyo gihe Areruya Joseph yagumanye umwenda w’umuhondo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, urugendo rwa Km 86, abasiganwa bahagurutse i Kayonza bagana kuri sitade ya Kigali. Aha, Areruya Joseph yahagurutse i Kayonza ari imbere ya Eyob Metkel amasegonda 38” nyuma baje kugera kuri sitade ya Kigali Eyob ari imbere ya Areruya Joseph amasegonda atatu.

Byumvikana neza ko Areruya Joseph yahisi asigara yizigamye amasegonda 35”.  Bazenguruka umujyi wa Kigali, Areruya Joseph yagize ibibazo byo gupfusha igare bituma Eyob Metkel amukuramo amasegonda arindwi (7”) bityo Areruya arangiza irushanwa  yizigamye amasegonda 27” ku rutonde rusange (General Classification).Nyuma y’isiganwa, Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko yishimye cyane mu buryo abantu batabasha kwiyumvisha kuko batareba mu mutima ariko akaba akabije inzozi yahoraga arota. Yagize ati

Ndishimye cyane kuko ubu ntabwo abantu babyumva kuko ntibabasha kureba mu mutima wanjye. Gusa navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo kuko ni iby’agaciro gakomeye kuba Rwanda Nziza yaririmbwa kubera Areruya Joseph”.

Areruya Joseph asesekara i Remera

Areruya Joseph asesekara i Remera

Kuri iki Cyumweru ubwo abasiganwa bazengurukaga umujyi wa Kigali bava kuri sitade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-Sitade Amahoro, Ndayisenga Valens yatwaye aka gace kari ku ntera ya kilometero 120 (120 Km) akoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 13 (2h58’13”).

Nyuma yo gutwara aka gace karangiriraga ku kazamuko ko kuva ku biro bikuru bya Airtel  ugana kuri sitade Amahoro, Ndayisenga yavuze ko mu busanzwe  ari umukinnyi mwiza ahantu hazamuka bityo kuba yageze ahazamuka ari imbere bitari kubura ko atsinda.

 Mu magambo ye yagize ati

Ndishimye kuba ntwaye iyi Etape kuko njyewe niyizera ahantu hazamuka. Urumva ko niba nageze ahazamuka ndi imbere bitari kubura ko nitwara neza. Gusa sinabura kuvuga ko ubufatanye bw’abanyarwanda butumye umuyarwanda Areruya atwara Tour du Rwanda.

Ndayisenga Valens asesekara i Remera ku muzenguruko (Lap) wa nyuma

Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens asesekara i Remera ku muzenguruko (Lap) wa nyuma

Muri aka gace, Eyob Metkel yaje ku mwanya wa 5 akoresheje 2h58’13” mu gihe Simon Pelaud yaje ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje 2h58’17”, Areruya Joseph yabaye uwa 11 akoresha 2h58’20”.

Nsengimana Jean Bosco umunyarwanda wari waratwaye Tour du Rwanda 2016 yavuze ko muri uyu mwaka habayeho gukorana cyane haba ku bakinnyi b’abanyarwanda bakina imbere mu gihugu ndetse n’abanyarwanda bakina hanze kandi ko we ubwe yizeraga ko Areruya Joseph ashoboye.

Mu magambo ye yagize ati

Ni irushanwa ryari rikomeye kuko mwabonye ko ubu byahindutse cyane ugereranyije n’imyaka yashize. Ubushize umuntu yatwaraga Maillot Jaune bikagorana ariko ubu wabonaga ko byari intambara. Twarafatanyije nk’abantu twaharaniraga ishema ry’igihugu kandi twabigezeho”.

Bayingana Aimable umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) nawe yemereye abanyamakuru ko abakinnyi bakina imbere mu gihugu n’abakina hanze y’imipaka y’u Rwanda baranzwe no gufatanya cyane kuko ngo yaba uba hanze n’uba mu Rwanda bose baba bakunda igihugu ku rwego ruba rubasaba ko bagomba guharanira ishema ry’u Rwanda kandi ngo ntacyo bitwaye.

Abafana mu maremvo ya sitade Amahoro

Abafana mu marembo ya sitade Amahoro i Remera

Iyo uraranganyije amaso ku rutonde rusange rw’irushanwa, usanga Byukusenge Patrick ari ku mwanya wa Gatanu (5) akaba umukinnyi w’umunyarwanda waje hafi nyuma ya Areruya Joseph.

Ndayisenga Valens umunyarwanda ukinira Tirol Cycling Team muri Autriche yafashe umwanya wa 6, Munyaneza Didier 8, Uwizeye Jean Claude 14, Ephraim Tuyishime 18, Mugisha Samuel 24, Gasore Hategeka 27, Uwizeyimana Bonaventure 32, Mfitumukiza Jean Claude, Rugamba Janvier 39, Hakiruwizeye Samuel 42, Uwingeneye Jimmy 43 mu gihe Ruberwa Jean ariwe munyarwanda waje inyuma ku mwanya wa  49.

Mu gutanga ibihembo, Areruya Joseph yahembwe nk’umunyarwanda, umunyafurika witwaye neza mu gace ka Kigali-Kigali, Van Engelen ahembwa nk’uwahatanye kurusha abandi. Natnael M yabaye uwazamutse neza kurusha abandi naho Ndayisenga Valens ahembwa nk’uwatwaye agace ka Kigali-Kigali kari ku ntera ya Km 120.

Dore abatwaye Tour du Rwanda kuva mu 2009:

2009: Adil Jelloul (Maroc)

2010:Teklemanot Daniel (Erythrea)

2011:Kiel Reijnen (USA)

2012:Lill Daren (USA)

2013: Dylan Girdlestone (South Africa)

2014: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2015: Jean Bosco Nsengimana (Rwanda)

2016: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2017: Areruya Joseph (Rwanda)

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo yitabiriye umuhango wo guhemba Areruya Joseph

Uwacu Julienne Minisitiri w'umuco na siporo yitabiriye umuhango wo guhemba Areruya Joseph

Bayingana Aimable (Ibumoso) na Uwacu Julienne (iburyo)

Bayingana Aimable (Ibumoso) na Uwacu Julienne (iburyo)

Dore abakinnyi 10 ba mbere ba Tour du Rwanda 2017:

1.Areuya Joseph

2.Eyob Metkel

3.Kangangi Suleiman

4.Nsengimana Jean Bosco

5.Byukusenge Patrick

6.Ndayisenga Valens

7. Jeannes Matthieu

8.Munyaneza Didier

9.Tesfom Okbamariam

10.Simon Pelaud

Umukino w'amagare usanga abafana aho bari

Umukino w'amagare usanga abafana aho bari 

Areruya Joseph niwe muntu wavuzwe cyane muri iki Cyumweru mu Rwanda

Areruya Joseph niwe muntu wavuzwe cyane muri iki Cyumweru mu Rwanda

Tour du Rwanda 2017

Tour du Rwanda 2017

Ndayisenga Valens yatwaye agace ko kuzenguruka Kigali

Ndayisenga Valens yatwaye agace ko kuzenguruka Kigali 

Areruya Joseph (Hagati)

Areruya Joseph (Hagati) umunyarwanda ukinira Team Dimension Data

Areruya yahembwe nk'umunyafurika mwiza

Areruya yahembwe nk'umunyafurika mwiza 

Areruya Joseph (Hagati) n'umubyeyi we (Iburyo) na murumuna we (ibumoso)

Areruya Joseph (Hagati) n'umubyeyi we (Iburyo) na murumuna we (ibumoso)

Nsengimana Jean Bosco yahembwe na Rwanda Motocycle  (RMC) nk'umunyarwanda ukina imbere mu gihugu witwaye neza

Nsengimana Jean Bosco yahembwe Moto na Rwanda Motocycle  (RMC) nk'umunyarwanda ukina imbere mu gihugu witwaye neza

Tour du Rwanda 2017 yatwawe na Areruya Joseph

Tour du Rwanda 2017 yatwawe na Areruya Joseph

Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye Tour du Rwanda 2017

Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye Tour du Rwanda 2017

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda)

Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda)

Ubwo Ndayisenga Valens yageraga i Remera

Ubwo Ndayisenga Valens yageraga i Remera ari imbere

 Nkundamatch w'i Kilinda

Nkundamatch w'i Kilinda 

 Abakinnyi bava mu Rwanda baganira nyuma y'isiganwa

Abakinnyi bava mu Rwanda baganira nyuma y'isiganwa

Nta mufana wishyuzwa kureba Tour du Rwanda

Nta mufana wishyuzwa kureba Tour du Rwanda

 Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Kigali

Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Kigali

Abafana ba SKOL

Abafana ba SKOL

Team Dimension Data ikipe iba yitezwe buri munsi bagenda hamwe

Umuntu wese wakurikiranye Tour du Rwanda 2017 yabonye ubukazi bwa Team Dimension Data 

Areruya Joseph niwe wambaye umwenda w'umuhondo mu kuzenguruka Kigali

Areruya Joseph yirirwanye Maillot Jaune aranayitahana 

Areruya Joseph yatwaye Tour du Rwanda 2017 yabaga ku nshuro yayo ya 9

Areruya Joseph yatwaye Tour du Rwanda 2017 yabaga ku nshuro yayo ya 9

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND