Areruya Joseph umunyarwanda w’imyaka 22 ubitse Tour du Rwanda 2017 yatwaye agace ka kane ka La Tropicale Amisa Bongo 2018 irushanwa mpuzamahanga riri ku rwego rwa 2.1. Areruya yakoresheje amasaha 4h25m10s ku ntera ya Km 182.
Abasiganwa bavaga mu gace ka Ndjole bagana Mitzic urugendo rwari rufite intera ya Kilometero 182 (182 Km). Areruya Josephe byamutwaye amasaha ane, iminota 25 n’amasegonda icumi (4h25m10s).
Ibi byatumye yambara umwenda w’umukinnyi watwaye agace ka Kane (Vainqueur de l’Etape) bituma anambara umwenda w’umuhondo nk’umukinnyi uyoboye abandi magingo aya (Yellow Jersey).
Icyafashije Areruya kuba kuri ubu agomba gutangira urugendo rw’agace ka kane yambaye umwenda w’umuhondo nuko mu duce twatambutse (3) yagiye aza mu myanya ituma akomeza kunganya ibihe n’uwabaga yatwaye agace.
Nyuma yo kwambara umwenda w’umuhondo, Areruya Joseph yavuze ko ari ubwa mbere mu mateka ye yakoze urugendo rurerure akarangiza ari uwa mbere. Areruya yagize ati:
Ni ubwa mbere mu mateka yanjye nakoze urugendo rurerure nkarangiza ndi imbere. Nakoze cyane ariko nari nkurikiwe n’abandi bakinnyi batatu ntibuka amakipe bakinira. Nagerageje kubara nza ibihe byanjye nk’uko nabonaga isiganwa riteye, gusa ubu ndi kurebana n’isiganwa kurusha ibindi byose. Muri aka gace numvaga mfite imbaraga nyinshi.
Mu 2014 ni bwo undi munyarwanda yakoze amateka nk’aya ubwo Uwizeyimana Bonaventure yatwaraga agace ka gatandatu (6) muri La Tropicale Amisa Bongo yatwawe na Natnael Berhane (Eritrea).
Muri aka gace, Areruya Joseph yaje anganya ibihe na Koshevoy Ilia ukinira Wilier Triestina Selle (Italy) waje ku mwanya wa kabiri.
Undi munyarwanda uri gukora akazi gakomeye muri iri rushanwa ni Uwizeyimana Bonaventure waje ku mwanya wa 16, Munyaneza Didier 21, Ruberwa Jean Damascene 29, Ukiniwabo Rene Jean Paul 36, Ndayisenga Valens 41.
Areruya Joseph i Mitzic yambikwa umwenda w'umuhondo
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2018, bazava i Oyem muri Cameroon bagana i Ambam ku ntera ya Km 141.4. Kuwa Gatanu tariki20 Mutarama 2018 abasiganwa bazahaguruka i Bitam bagana i Oyem ku ntera ya Km 107 mbere yuko bazaba basoza kuwa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2018 bava i Bikélé bagana mu murwa mukuru i Libreville ahazabera ibirori byo gusoza ku ntera ya Km 139.5.
Dore abakinnyi 20 mu gac ka Ndjolé-Mitzic:
1. ARERUYA Joseph -Rwanda
2. KOSHEVOY Ilia-Wilier Triestina - Selle Italia
3.HOLLER Nikodemus-Bike Aid
4.GAUDIN Damien-Direct Energie
5.MRAOUNI Salah Eddine - TeamMorocco
6.NOCENTINI Rinaldo-Sporting Clube de Portugal/Tavira
7.JONES Brenton-Delko Marseille Provence KTM
8.PACIONI Luca-Wilier Triestina - Selle Italia
9.MULUBRHAN Henok -TeamEritrea
10.OKUBAMARIAM Tesfom-TeamEritrea
11.REGUIGUI Youce-Sovac - Natura4Ever
12.KIPKEMBOI Salim- Bike Aid
13. HAILU Hailemelekot- Team Ethiopia
14.BURU Temesge-TeamEthiopia
15.CARSTENSEN Lucas-Bike Aid
16.UWIZEYIMANA Bonaventure-Team Rwanda
17.NAULEAU Bryan-Team Direct Energie
18.ABRAHAM Meron-Bike Aid
19.MADRAZO Ángel-Delko Marseille Provence KTM
20.TEKOU Damien- TeamCameroun
Ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda 2018) iri guhatana muri La Tropicale Amisa Bongo igizwe na Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Areruya Joseph, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Ruberwa Jean Damascene na Munyaneza Didier.
Mbere yuko bahaguuruka Ndjole
Dore abatwaye La Tropicale Amisa Bongo kuva mu 2006:
TANGA IGITECYEREZO