RFL
Kigali

Areruya Joseph utazitabira Tour du Rwanda 2018 yagize abo aha amahirwe yo kuyitwara

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/08/2018 12:19
1


Kuri iki Cyumweru tariki ya 5-12 Kanama 2018 mu Rwanda haraba habera irushanwa mpuzamahanga ngaruka mwaka n ryo gusiganwa ku magare ku nshuro yaryo ya cumi (10) kuva mu 2009 ryamenywa n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi (UCI). Areruya Joseph uheruka kuritwara ntabwo azarikina.



Areruya Joseph ni umunyarwanda w’imyaka 22 w’amavuko kuri ubu uri gukina mu ikipe ya Delko Mareseille Provence KTM kuva muri Werurwe 2018. Areruya watwaye Tour du Rwanda 2017 ntabwo azaba agaragara mu ya 2018 bitewe nuko ikipe arimo hari amarushanwa iri kwitabira ku mugabane wa Azia  mu mujyi wa Qinghai uri mu gihugu cy’u Bushinwa (2018 Tour of Qinghai Lake).

2018 Tour of Qinghai Lake yatangiye kuwa 22 Nyakanga 2018 bikaba biteganyijwe ko isozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kanama 2018 mbere yuko Tour du Rwanda 2018 itangira kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Kanama 2018.

Areruya yahembwe nk'umunyafurika mwiza

Areruya Joseph ubwo yishimiraga Tour du Rwanda 2017

Mu kiganiro yagiranye na Eurosport, Areruya Joseph yavuze ko Tour du Rwanda ari irushanwa akunda kuko n’inzozi yari afite zo kuyitwara yazigezeho bikamuha amahirwe yo kujya gukina i Burayi. Gusa kuba kuri iyi nshuro atazayikina hari abandi bakinnyi b’abanyarwanda abona bafite amahirwe yo kuba bayitwara bitewe n’ubruyo abona bafite ubuhanga n’ubushobozi bwo kubigeraho kurusha abanyamahanga bazaba bayirimo (Tour du Rwanda 2018).

Mu bakinnyi Areruya Joseph aha amahirwe yo kwegukana Tour du Reanda 2018 harimo; Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 24 wayitwaye mu 2015, Mugisha Samuel w’imyaka 20 ndetse na Ndayisenga Valens w’imyaka 24 wayitwaye mu 2014 na 2016.

“Ntabwo nzaba mpari ariko ndizera ko bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bazayitsinda kuko bizananshimisha kumva ko umukinnyi w’umunyarwada yayisigaranye aho kugira ngo bayambutse imipaka ari twe twayiteguye nk’abanyarwanda. Niba ntahari rero mbona Nsengimana Jean Bosco, Samuel Mugisha na Ndayisenga Valens umwe muri bo ashobora kuyitwara”. Areruya Joseph

Areruya Joseph asesekara i Remera

Areruya Joseph i Remera ku musozo wa Tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph watwaye La Tropicale Amisa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir 2018 akab ari nawe wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda 2018 mu bijyanye no gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial), avuga ko Tour du Rwanda imaze kuba isiganwa rikomeye ahubwo ko igisigaye ari uko amakipe yemewe ku rwego rw’isi agomba kwiyongera mu kwitabira.

“Tour du Rwanda ni irushanwa rikomeye rinazwi ku isi, rifitemo imisozi, ahatambika n’ahamanuka. Kuri njye ni ryiza ahubwo ndifuza kuzabona n’amakipe akomeye ku rwego rw’isi afata urugendo akajya mu Rwada kwitabira iri siganwa mu myaka iri imbere kuko bizatuma n’ayo makipe yirebera impano abanyarwanda bafite babe babajyana mu makipe yabo mu migabane itandukanye y’isi”. Areruya Joseph.

Ndayisenga Valens

Ndayisenga Valens munyarwanda watwaye Tour du Rwanda inshuro ebyiri (2014 na 2016)

Image result for Areruya Joseph yatwaye La Tropicale Amisa Bongo   Inyarwanda

Nsengimana Jean Bosco nawe abitse Tour du Rwanda 2015

Tour du Rwanda 2014 yatwawe na Ndayisenga Valens mbere y'uko mu 2015 Nsengimana Jean Bosco ayegukana. Mu 2016 ni bwo Ndayisenga Valens yongeye kuyisubiza bityo Areruya Joseph ayitwara mu 2017 akaba ari nawe uheruka kuyitwara akaba yari mu ikipe ya Team Dimension Data ariko akaba yarayivuyemo agana muri Delko Marseille.

Dore inzira za Tour du Rwanda 2018:

Tariki ya 5 Kanama 2018: Prologue: Rwamagana:104.0 Km

Tariki ya 6 Kanama 2018: Kigali-Huye: 120.3 Km

Tariki ya 7 Kanama 2018: Huye-Musanze: 195.3 Km

Tariki ya 8 Kanama 2018: Musanze-Karongi:135.8 Km

Tariki ya 9 Kanama 2018: Karongi-Rubavu: 95.1 Km

Tariki ya 10 Kanama 2018: Rubavu-Kinigi :108.5 Km

Tariki ya 11 Kanama 2018: Musanze-Kigali: 107.4 Km

Tariki 12 Kanama 2018: Kigali-Kigali: 82.2 Km

Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa 27

Mugisha Samuel uzaba akinira Team Rwanda yizewe na Areruya Joseph 

Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2018:

1.Team Novo  Nordisk Pro Cycling (USA)

2.GSP Algerie (Algeria)

3.Team Sampada (South Africa)

4.Kenyan Riders Safaricom (Kenya)

5.Bai Sicasal-Petro de Luanda (Angola)

6.Rwanda National Team

7.Benediction Club (Rwanda)

8.Les Amis Sportifs de Rwamagana (Rwanda)

9.South Africa National Team (South Africa)

10.Erythrea National Team

11.Ethiopia National Team (Ntabwo izaza)

12.Team Loup Suisse Romande (Suisse)

13.Marc Pro Gym One Cycling Team (USA)

14.Team Haute Savoie Rhone-Alpes (France)

15.Pays des Olonnes Cycliste Cote de Lumiere (France)

16.Team Embrace The World (Germany)

Abakinnyi mu nzira bagana i Huye

Tour du Rwanda 2018 iratangira kuri iki Cyumweru tariki ya 5-12 Kanama 2018

Dore abatwaye Tour du Rwanda kuva mu 2009:

2009: Adil Jelloul (Maroc)

2010:Teklemanot Daniel (Erythrea)

2011:Kiel Reijnen (USA)

2012:Lill Daren (USA)

2013: Dylan Girdlestone (South Africa)

2014: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2015: Jean Bosco Nsengimana (Rwanda)

2016: Ndayisenga Valens (Rwanda)

2017: Areruya Joseph (Rwanda)

Bahatanira kugera ku murongo (Sprint)

Areruya Joseph (Icyatsi) ubwo bari ku masegonda ya nyuma (Sprint) mu gace ka Rubavu-Musanze muri Tour du Rwanda 2017

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ni Nsengiyumva Augustin5 years ago
    Twese Hamwe Nk,abanyarwanda Icyonabisabira Dushyigikire Abakinnyi Bacu Bakomeze Kuduhesha Ishema Imbere Y,amahanga N,ukuri Imana Yacu Ikunda Urwanda Izabidufashemo.





Inyarwanda BACKGROUND