RFL
Kigali

Areruya Joseph ntari mu bakinnyi 6 bahamagariwe kuzakina Tour du Senegal 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/04/2018 6:57
0


Areruya Joseph umunyarwanda w’imyaka 22 ntari mu bakinnyi batandatu batoranyijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ngaruka mwaka rizenguruka igihugu cya Senegal (Tour du Senegal 2018) bitewe nuko uyu musore agomba kwerekeza mu ikipe ya Delko Marseille Provence KTM yasinyiye amasezerano.



Areruya Joseph warangizanyije na Team Dimension Data kuri ubu yamaze kuba agana mu ikipe ya Delko Mareseille Provence KTM, biteganyijwe mu gihe yaba abonye urwandiko rumuha uburengazira bwo kugana mu Bufaransa (VISA) yazahaguruka mu Rwanda kuwa 24 Mata 2018 nk’uko amakuru atangwa na FERWACY abisobanura.

Areruya Joseph asesekara i Musanze

Areruya Joseph ubwo yatwaraga agace ka Rubavu-Musanze muri Tour du Rwanda 2017

Abandi bakinnyi banarimo Ndayisenga Valens na Jean Claude Uwizeye baguzwe na Pocci Equipe Cyliste, nabo bafite gahunda yo kujya hanze y’u Rwanda kuba batangira gukina nk’ababigize umwuga bityo bakaba batazitabira Tour du Senegal.

Tour du Seneagal izatangira kuwa 22-29 Mata 2018, bikaba biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda igomba guhaguruka mu Rwanda kuwa 19 Mata 2018 bagana i Dakara muri Senegal. Abanyarwanda bazaserukira igihugu barimo; Uwizeyimana Bonaventure, Hadi Janvier, Byukusenge Patrick, Munyaneza Didier, Uwiduhaye, na Ukiniwabo Rene Jean Paul.

Umutoza mukuru ni Sempoma Felix, Maniriho Eric ni we mukanishi naho uwuzaba ashinzwe kwita ku mibiri y’abakinnyi akaba Ruvogera Obed. Tour du Senegal isiganwa mpuzamahanga riri ku gipimo cya 2.2, igiye kuba ku nshuro ya 17 kuva yatangira ku nshuro ya mbere mu 2001 ubwo yatwarwaga n’Umufaransa Christophe Lebarbier. Ubwo iheruka kuba mu 2017 yatwawe na Islam Mansouri ukomoka muri Algeria.

Dore abagiye batwara Tour du Senegal kuva yatangira:

2001-Christophe Lebarbier (FRA) 

2002-Andris Naudužs (LAT) 

2003-Leonardo Scarselli (ITA)       

2004-Mariano Giallorenzo (ITA)

2005 -Alexandre Lecocq (FRA)      

2006 -Łukasz Podolski (POL)

2007-Adil Jelloul (MAR)       

2008-Joeri Calleeuw (BEL)   

2009-Stéphane Roger (FRA)

2010-Massamba Diouf (SEN)        

2015-Zouhair Rahil (MAR)   

2016-Abdellah Benyoucef (ALG)   

2017-Islam Mansouri (ALG)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND