El Merreikh yatwaye igikombe itsinzi APR FC igitego kimwe cyabonetse mu gice cyambere ikaba yanahawe akayabo k’ ibihumbi 30 by’ amadorali y’ Amerika.
Igice cya mbere cyatabngiye APR FC isatira cyane gusa ariko byaje guhinduka ahagana ku munota wa 12 El Merreikh itangira kwinjira mu mukino maze nayo irasatira ari na bwo yaje kubona igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Alan Wanga, ku mupira yahawe na Ragi Abdalate ku munota wa 24
Abakinnyi ikipe ya APR FC yabanjemo
Amayeri yerekana uko abakinnyi bari bahagaze mu kibuga
Akakinnyinbabanjemo ku ruhande rwa El Merreeikh
Miss Rwanda niwe wazanye igikombe cyatwawe na El Merreikh
Mu gice kabiri APR FC yashatse kwiyereka Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe wari umaze kuhagera ariko El Merreikh iranga iba ibamba.
Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame na Minisitiri mushya w' umuco na siporo bitabiriye uyu mukino
Minisitiri w' intebe Anastase Murekezi na Perezida wa Sena Ntawukuriryayo Jean Damascene nabo bari bahari
APR FC yakomeje kotsa igitutu El Merreikh ariko biranga, habaho gusimbuza Tibingana asimbura Mwiseneza Djamal ndetse na Isaie Songa nawe arinjira ariko El Merreikh iryama ku gitego cyayo umukino urangira ari igitego 1-0.
El Merreikh yatangiye irushanwa itahagaze neza ndetse benshi babona itandukanye n’ iyo bari bazi ariko uko iminsi y’ irushanwa yagendaga ishira niko yagendaga yivugurura. Ikaba ari yegukanye CECAFA Kagame Cup ya 2014 ndetse inahabwa 10000 by’ amadorali y’ Amerika.
Perezida wa Repubulika yambika abakinnyi ba El Merreikh imidali
Abakinnyi ba El Merreikh bishimira igikombe
APR FC yatahanye umwanya wa 2 n’ ibahasha y’ibihumbi 20 by’ amadorali y’ Amerika ndetse inambikwa imidali.
Alphonse M. Penda
TANGA IGITECYEREZO