RFL
Kigali

APR yabuze igikombe imbere ya El Merreikh ku gitego 1-0

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:24/08/2014 19:01
6


El Merreikh yatwaye igikombe itsinzi APR FC igitego kimwe cyabonetse mu gice cyambere ikaba yanahawe akayabo k’ ibihumbi 30 by’ amadorali y’ Amerika.



Igice cya mbere cyatabngiye APR FC isatira cyane gusa ariko byaje guhinduka ahagana ku munota wa 12 El Merreikh itangira kwinjira mu mukino maze nayo irasatira ari na bwo yaje kubona igitego cyayo cya mbere gitsinzwe na Alan Wanga, ku mupira yahawe na Ragi Abdalate ku munota wa 24

a

Abakinnyi ikipe ya APR FC yabanjemo

u

Amayeri yerekana uko abakinnyi bari bahagaze mu kibuga

el

Akakinnyinbabanjemo ku ruhande rwa El Merreeikh

m

Miss Rwanda niwe wazanye igikombe cyatwawe na El Merreikh

Mu gice kabiri APR FC yashatse kwiyereka Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe wari umaze kuhagera ariko El Merreikh iranga iba ibamba.

p

 

Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame na Minisitiri mushya w' umuco na siporo bitabiriye uyu mukino

m

Minisitiri w' intebe Anastase Murekezi na Perezida wa Sena Ntawukuriryayo Jean Damascene nabo bari bahari

APR FC yakomeje kotsa igitutu El Merreikh ariko biranga, habaho gusimbuza Tibingana asimbura Mwiseneza Djamal ndetse na Isaie Songa nawe arinjira ariko El Merreikh iryama ku gitego cyayo umukino urangira ari igitego 1-0.

El Merreikh yatangiye irushanwa itahagaze neza ndetse benshi babona itandukanye n’ iyo bari bazi ariko uko iminsi y’ irushanwa yagendaga ishira niko yagendaga yivugurura. Ikaba ari yegukanye CECAFA Kagame Cup ya 2014 ndetse inahabwa 10000 by’ amadorali y’ Amerika.

i

Perezida wa Repubulika yambika abakinnyi ba El Merreikh imidali

i

Abakinnyi ba El Merreikh bishimira igikombe

APR FC yatahanye umwanya wa 2 n’ ibahasha y’ibihumbi 20 by’ amadorali y’ Amerika ndetse inambikwa imidali.

m

Alphonse M. Penda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ruhago9 years ago
    Joe ko atangiye nabi ra! Cyokora yatumye Miss Rwanda ava mu bwihebe!
  • dallas9 years ago
    Amababa ndayabonye nyabugogo
  • sada9 years ago
    pole sana apr tukuri inyuma
  • dallas9 years ago
    Inyatsi yigendera igurishije igihugu
  • me9 years ago
    ntako bisa mbega byiza byabaye ku gikona ngo baragipfur
  • parfaite9 years ago
    Abasore bacu bihangane bakoze uko bashoboye kuva muri equipe national bagahita bajya. cecafa bari bananiwe pe nta wabarenga APR oyeeeee ntacyo ubtaha tuzagitwara





Inyarwanda BACKGROUND