RFL
Kigali

APR na Police banganyije umukino ubanza wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’Amahoro

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/06/2015 0:43
0


Mu mukino wa mbere wa kimwe cya kabiri wahuzaga amakipe ya Police FC NA APR FC warangiye aya makipe yombo ananiwe kwisobanura, mbere y’uko ahurira mu mukino wo kwishyura uzaba kuri uyu wa gatatu.



Umukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro,  warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Police niyo yafunguye amazamu ku munota wa 60 gitsinzwe na Idesbald Nshuti nyuma y’ubwumvikane buke hagati ya ba myugariro ba APR Ismail Nshutinamagara na Emery bayisenge hamwe n’umunyezamu wabo Jean Claude Ndoli.

Igitego cya APR FC cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 84 gitsizwe na Mugiraneza Jean Baptiste (Migi) ku mupira w’umutwe yari ahawe na Michel Ndahinduka.

Aya makipe azakina umukino wo kwishyura kuwa gatatu hanyuma ikipe izatsinda izahura n’izaba yatsize hagati ya Rayon Sports n’Isonga mu mukino wanyuma uteganyijwe kuba kuwa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2015. Muri 2014 ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro wahuje ikipe ya Police na APR FC warangiye APR FC itsinze Police 1-0, iyitwara igikombe.

Rayon Sports yatsinze Isonga ibitego 2-1 kuwa gatandatu irakira Isonga mu mukino wo kwishyura kuri uyu wa kabiri kuri Sitade ya Kicukiro.

Ikipe izegukana igikombe cy’amahoro izahagararira U Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2016.

APR FC yegukanye iri rushanwa, ikipe ya AS Kigali yabaye iya kabiri muri shampiyona, ni yo yazagararira u Rwanda muri iri rushanwa Nyafurika.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND