Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona 2015-2016 yerekanye abakinnyi yaguze nyuma yo gutwara igikombe cy’umwaka w’imikino ushize izitabaza mu mwaka w’imikino 2016-2017 ndetse n’imikino ya gisirikare igomba gutangira tariki ya 5-18 Kanama 2016.
Imikino y’amakipe ya gisirikare izakinirwa hano mu Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 13, ikinirwe kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo, sitade Amahoro ndetse n’ikibuga cya Kicukiro.
Abakinnyi b'ikipe ya APR FC mu myitozo kuri sitade ya Kihgali
Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa kabiri, APR FC yerekanye umubare w’abakinnyi icyenda bashya muri iyi kipe ndetse n’umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde nk’umutoza mushya w’iyi kipe ahita atangira gukoresha umwitozo wa mbere nyuma yo gusimbura Nizar Khanfir wamaze gusubira iwabo muri Tunisia nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uyu mwaka wa 2016.
Mu bakinnyi bashya bari muri iyi kipe y’umweru n’umukara harimo, Nshimiyimana Imran wavuye muri Police FC, Mucyo Freddy wavuye muri AS Muhanga, Hakizimana Muhadjili wavuye muri Mukura VS, Imanishimwe Emmanuel yari umukinnyi wa Rayon Sports na Nsabimana Aimable bakuye muri FC Marines.
Nsabimana Aimable (13) waguzwe avuye muri FC Marines
Imanishimwe Emmanuel wahoze ari myugariro wa Rayon Sports
Hakizimana Muhadjili (Yambaye ijili) wakinaga muri Mukura Victory Sport
Ngabo Mucyo Fred (hagati anenetse akaguru) yahoze muri AS Muhanga
Nshimiyimana Imran (Ubanza ibumoso) yahoze muri Police FC
Umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde nawe ni mushya muri APR FC
Abakinnyi bashya ba APR FC
Dore abakinnyi bashya muri APR FC
TANGA IGITECYEREZO