RFL
Kigali

APR FC yerekanye abakinnyi 9 bashya izakoresha mu mwaka w’imikino 2016-2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/07/2016 0:09
0


Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona 2015-2016 yerekanye abakinnyi yaguze nyuma yo gutwara igikombe cy’umwaka w’imikino ushize izitabaza mu mwaka w’imikino 2016-2017 ndetse n’imikino ya gisirikare igomba gutangira tariki ya 5-18 Kanama 2016.



Imikino y’amakipe ya gisirikare izakinirwa hano mu Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 13, ikinirwe kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo, sitade Amahoro ndetse n’ikibuga cya Kicukiro.

 

APR FC yatangiye kwitegura imikino ya gisirikare

Abakinnyi b'ikipe ya APR FC mu myitozo kuri sitade ya Kihgali

Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa kabiri, APR FC yerekanye umubare w’abakinnyi icyenda bashya muri iyi kipe ndetse n’umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde nk’umutoza mushya w’iyi kipe ahita atangira gukoresha umwitozo wa mbere nyuma yo gusimbura Nizar Khanfir wamaze gusubira iwabo muri Tunisia nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe cya shampiyona no kuyigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uyu mwaka wa 2016.

Mu bakinnyi bashya bari muri iyi kipe y’umweru n’umukara harimo, Nshimiyimana Imran wavuye muri Police FC, Mucyo Freddy wavuye muri AS Muhanga, Hakizimana Muhadjili wavuye muri Mukura VS, Imanishimwe Emmanuel yari umukinnyi wa Rayon Sports na Nsabimana Aimable bakuye muri FC Marines.

Aimable Nsabimana wari kapiteni wa Marine nawe yaje muri APR FC

Nsabimana Aimable (13) waguzwe avuye muri FC Marines

Imanishimwe Emmanuel mu myenda ya APR FC

Imanishimwe Emmanuel wahoze ari myugariro wa Rayon Sports

Djamal Mwiseneza wari umaze igihe kinini mu mvune yagarutse mu kibuga1

Hakizimana Muhadjili (Yambaye ijili) wakinaga muri Mukura Victory Sport 

Ngabo Mucyo Freddy bita Januzaj (uri hagati) w'imyaka 18 gusa, yavuye muri AS Muhanga

Ngabo Mucyo Fred (hagati anenetse akaguru) yahoze muri AS Muhanga

Imran Nshimiyimana (wavuy muri Police FC), Herve Rugwiro, na Rutanga Eric mu myitozo yo kuri uyu wa akbiri

Nshimiyimana Imran (Ubanza ibumoso) yahoze muri Police FC

Kanyankore Yaounde yatangiye akazi

Umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde nawe ni mushya muri APR FC

APR FC yerekanye abakinnyi 10 bashya yazanye

Abakinnyi bashya ba APR FC 

Dore abakinnyi bashya muri APR FC

  1. Blaise Itangishaka (Yahoze muri Marines FC)
  2. Aimable Nsabimana (yahoze muri Marine FC),
  3. Imran Nshimiyimana (yahoze muri Police FC),
  4. Muhadjiri Hakizimana (yahoze muri AS Kigali)
  5. Onesme Twizerimana (yahoze muri AS Kigali),
  6. Ngabo Mucyo Freddy bita Januzaj (yahoze muri AS Muhanga),
  7. Emmanuel Imanishimwe (Yaguzwe muri Rayon sports),
  8. Mustafa Hassan Omar ( Yakiniraga Vital’O),
  9. Innocent Nshuti (Yavuye muri APR FC Academy)
Photos:Ngabo Roben 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND