RFL
Kigali

APR FC yegukanye umwanya wa gatatu mu gikombe cy’ Amahoro inyagiye Isonga

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/07/2015 20:43
1


APR FC yongeye kwisubiza icyubahiro yegukana umwanya wa gatatu w’ irushanwa ry’ igikombe cy’ Amahoro cya 2015. Ni nyuma yo kunyagira ikipe y’ Isonga ibitego 5-0 byose. Sibomana Patrick yatsinze 2 Mubumbyi Bernabe atsinda 3.



Ikipe ya APR FC yabujijwe kugera ku mukino wa nyuma na Police nyuma y’ uko umukino ubanza wari warangiye ari igitego 1-1 ndetse n’ umukino wo kwishyura ukarangira ari 0-0 ku makipe yombi ariko kuko igitego cya Police FC yari yagitsinze ariyo yasuye APR FC yahise isezererwa gutyo.

APR FC

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

isonga

Abakinnyi Isonga FC yabanje mu kibuga

Mubumbyi

Mubumbyi Bernabe watsinze ibitego 3 ahanganye n'umukinnyi w'Isonga

APR FC vs Isonga

Isonga yo yasezerewe na Rayon Sports ku giteranyo cy’ ibitego 6-1 nyuma y’ uko umukino ubanza wabereye I Muhanga warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-1 naho uwo kwishyura wabereye ku Kicukiro nawo ukarangira ari ibitego 4-0 bya Rayon Sports.

Kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa kumi n’ imwe aya makipe yombi, APR FC n’ Isonga zagombaga guhura kugirango zihatanire umwanya wa gatatu. Ikipe y’ Isonga imaze iminsi ivugwamo bombori bombori ntiyaje koroherwa na APR FC itari ifite abakinnyi bayo isanzwe igenderaho nka Mugiraneza Jean Baptiste ugomba kwerekeza muri Azam FC yo mu gihugu cya Tanzaniya, Bayisenge Emery, Nshutinamagara Ismail, Kwizera Olivier n’ abandi basanzwe babanza mu kibuga.

Ibitego bibiri bya mbere byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Sibomana Patrick watsinze icya mbere ku munota wa 14 no ku munota wa 35. Ibindi bitego byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Mubumbyi Bernabe watsinzemo bitatu atahana umupira.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    kubera iki imisifurere yo murwanda idakunze kubamyiza ko amakipe amwe akunda kunenga iy misifurire





Inyarwanda BACKGROUND