RFL
Kigali

APR FC yatwaye igikombe AS Kigali yanganyije na Musanze FC mu mukino warebwe na Perezida wa FERWAFA-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:27/06/2018 21:24
0


Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya 17 cya Shampiyona itsinze Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018. AS Kigali yanganyije na Musanze FC kuri sitade Ubworoherane.



Gutsinda kwa APR FC byatumye itwara igikombe n’amanota 66 mu mikino 30 ya shampiyona mu gihe AS Kigali yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 61. Hakizimana Muhadjili na Nsabimana Aimable ni bo batsindiye APR FC ari nako Hakizimana asozanya ibitego 13. Ndarusanze Jean Claude yasoje afite ibitego byinshi kurusha abandi (15).

Mu mukino AS Kigali yakinaga na FC Musanze banganyije igitego 1-1 mu maso ya Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene Perezida wa FERWAFA warebye umukino wa mbere wo mu ntara.

APR FC yasanwaga nibura kunganya

APR FC yasabwaga nibura kunganya itsinda ibitego 2-0

Abayobozi ba APR FC bashimira Petrovic Ljubomir umutoza mukuru ubahaye igikombe

Abayobozi ba APR FC bashimira Petrovic Ljubomir umutoza mukuru ubahaye igikombe 

Nshimiyimana Amran ashimirana na Petrovic Ljubomir

Nshimiyimana Amran na Radanavic

Intare za APR FC  bo ni gutya babigenza

Intare za APR FC bo ni gutya babigenza

Shyaka Philbert ashyiramo igitego

Shyaka Philbert ashyiramo igitego

Shyaka Philbert yishimira igitego

Philbert yishimira igitego

Shyaka Philbert yujuje ibitego bitandatu (6) nka myugariro

Shyaka Philbert yujuje ibitego bitandatu (6) nka myugariro

Abakinnyi ba FC Musanze bishimira igitego

Abakinnyi ba FC Musanze bishimira igitego

Murengezi Rodrigue mu kirere  na Imurora Japhet

Murengezi Rodrigue mu kirere na Imurora Japhet 

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA  agera kuri sitade Ubworoherane

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA agera kuri sitade Ubworoherane 

FC Musanze ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 28’ ku gitego Shyaka Philbert yatsindishije umutwe nyuma ya koruneri yari itewe na Niyonkuru Ramadhan. Igitego cya FC Musanze cyaje kwishyurwa na Ndarusanze Jean Claude kuri Penaliti yatsinze ku munota wa 38’.

Muri uyu mukino, Seninga Innocent umutoza mukuru wa FC Musanze yari yakoze impinduka mu mipangire y’abakinnyi kuko Nuwayo Valerie yari yagarutse hagati mu kibuga nk’uko yabimukoreye mu mikino ibiri iheruka. Imbere ye hari hari Imurora Japhet na Niyonkuru Ramadhan waje kuvunika agasimburwa na Hakizimana Francois.

Wai Yeka yabanje mu kibuga akina nka rutahizamu, Peter Otema wari kapiteni yacaga iburyo bityo Mudeyi Suleiman agaca ibumoso. Shyaka Philbert yafatanyaga na Majyambere Alype mu mutima w’ubwugarizi naho Kanamugire Moses agaca ibumoso bityo na Habyarimana Eugene agaca iburyo.

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yari afite Bate Shamiru mu izamu, iburyo hari Iradukunda Eric Radou ibumoso haca Mutijima Janvier. Mu mutima w’ubwugarizi hari Bishira Latif na Ngandou Omar.

Hagati mu kibuga hari Ally Niyonzima, Murengezi Rodrigue na Ndayisaba Hamidou na Ntamuhanga Thumaine Tity, ibumoso hagaca Ishimwe Kevin, Ndarusanze Jean Claude agataha izamu

Mu gusimbuza, Ntamuhanga Thumaine Tity yasimbuwe na Ndayisenga Fuad, Ishimwe Kevin asimburwa na Mugabo Jean Claude, Ndayisaba Hamidou asimburwa na Ngama Emmanuel ku ruhande rwa AS Kigali.

Wai Yeka yasimbuwe na Barirengako Frank, Niyonkuru Ramadhan asimburwa na Hakizimana Francois mu gihe Peter Otema aha umwanya Bokota Labama anamuha igitambaro cya kapiteni.

Mudeyi Suleimanku mupira imbere ya Iradukunda Eric Radou

Mudeyi Suleiman ku mupira imbere ya Iradukunda Eric Radou

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Musanze FC XI: Ndayisaba Olivier (GK, 21), Habyaramana Eugene 2, Kanamugire Moses 18,  Ndahayo Valerie 5, Shyaka Philbert  14, Mudeyi Suleiman 19, Japhet Imurora 7, Peter Otema (C,17) , Tatuwe Wai Yeka 10, Niyonkuru Ramadhan 8, Majyambere Alype 15

AS Kigali XI: 1.Bate Shamiru (GK, 30), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Ngandou Omar 2, Latif Bishira  5,  Ally Niyonzima 8, Murengezi Rodrigue (C,7), Ishimwe Kevin 17, Ndayisaba Hamidou 22, Ndarusanze Jean Claude 11 na Ntamuhanga Thumaine 12

Intebe y'abatoza ba FC Musanze

Intebe y'abatoza ba FC Musanze

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

11 ba Fc Musanze babanje mu kibuga 

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi ba FC Musanze Basohoka mu rwambariro

Abakinnyi ba FC Musanze basohoka mu rwambariro

Iradukunda Eric Radou ku mupira

Ally Niyonzima yitanze muri uyu mukino ariko amanota atatu arabura 

Iradukunda Eric Radou ku mupira

Iradukunda Eric Radou ku mupira

Iradukunda Eric Radou ku mupira ashaka aho yawunyuza 

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Musanze FC aganiriza Mudeyi Suleiman hagati mu mukino

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC aganiriza Mudeyi Suleiman hagati mu mukino

Ally Niyonzima (8) ku mupira  imbere ya Niyonkuru Ramadhan

Ally Niyonzima (8) ku mupira imbere ya Niyonkuru Ramadhan

Mutijima Janvierajya kunaga

Mutijima Janvier ajya kunaga umupira

Mudeyi Suleiman yishushya mbere yo kwinjira

Iradukunda ERic Radou na Mudeyi Suleiman barwanira umupira

Iradukunda Eric Radou na Mudeyi Suleiman barwanira umupira

Mwiseneza Daniel wahoze muri Mukura VSakajya muri Musanze FC ubu yahagaritse umupira akora muri Bank

Mwiseneza Daniel wahoze muri Mukura VSakajya muri Musanze FC ubu yahagaritse umupira akora muri Bank 

Abafana ba FC Musanze

Abafana ba FC Musanze 

Ndandou Omar ashyira hasi Imurora Japhet na Wai Yeka

Ndandou Omar ashyira hasi Imurora Japhet na Wai Yeka 

Asman umufana rukumbi wa AS Kigali ushobora guhagurutsa sitade

Asman umufana rukumbi wa AS Kigali ushobora guhagurutsa sitade

Nduwayo Valeur yaje gukomereka akian apfutse

Nduwayo Valeur yaje gukomereka akina apfutse 

Ndandou Omar mu kirere na Japhet Imurora

Ndandou Omar mu kirere na Japhet Imurora

Niyonkuru Ramadhan yagize ikibazo ku kirenge

Niyonkuru Ramadhan yagize ikibazo ku kirenge 

IMurora Japhet ku mupira imbere ya Mutijima Janvier

Imurora Japhet ku mupira imbere ya Mutijima Janvier

Ndarusanze Jean Claude yujuje ibitego 15

Ndarusanze Jean Claude yujuje ibitego 15

Ruhamiriza Eric (Ibumoso) umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA  na Ruboneza Prosper (Iburyo)

Ruhamiriza Eric (Ibumoso) umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Ruboneza Prosper (Iburyo)

Peter Otema ku mupira

Peter Otema ku mupira mbere yo gusimburwa na Bokota Labama 

Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi ba AS Kigali   bayirambyemo

Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bayirambyemo

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (hagati) uyobora FERWAFA

Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (hagati) uyobora FERWAFA 

Abafana ba  Rayon Sports i Nyamata

Abafana ba AS Kigali

Abafana ba AS Kigali

Imurora Japhet ku mupira

Imurora Japhet ku mupira 

Ally Niyonzima (8) ku mupira

Ally Niyonzima (8) ku mupira

Hakizimana Francois munsi ya Ngandou Omar

Hakizimana Francois munsi ya Ngandou Omar

Protocol ya FC Musanze

Protocol ya FC Musanze 

Ishimwe Kevin abuzwa inzira

Ishimwe Kevin abuzwa inzira

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali ashimira Ally Niyonzima

Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali ashimira Ally Niyonzima 

Dore uko umunsi wa nyuma wa shampiyona wagenze:

Kuwa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018:

-Gicumbi FC 0-1 Etincelles FC  

-Police FC 3-1 Kirehe FC  

-Mukura VS 0-0 Bugesera  

-Espoir FC 0-2 APR FC  

-Sunrise FC 2-1 Miroplast FC  

-Amagaju FC 0-1 SC Kiyovu  

-Marines FC 2-2 Rayon Sports FC  

-Musanze FC 1-1 AS Kigali  

Aman Faustin(ibumoso) ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya FC Musanze (Team Manager) na Wai Yeka Tatuwe (Iburyo)

Aman Faustin (ibumoso) ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya FC Musanze (Team Manager) na Wai Yeka Tatuwe (Iburyo)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) & IHORINDEBA Lewis (Afrifame Pictures)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND