Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya 17 cya Shampiyona itsinze Espoir FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kamena 2018. AS Kigali yanganyije na Musanze FC kuri sitade Ubworoherane.
Gutsinda kwa APR FC byatumye itwara igikombe n’amanota 66 mu mikino 30 ya shampiyona mu gihe AS Kigali yasoje ku mwanya wa kabiri n’amanota 61. Hakizimana Muhadjili na Nsabimana Aimable ni bo batsindiye APR FC ari nako Hakizimana asozanya ibitego 13. Ndarusanze Jean Claude yasoje afite ibitego byinshi kurusha abandi (15).
Mu mukino AS Kigali yakinaga na FC Musanze banganyije igitego 1-1 mu maso ya Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene Perezida wa FERWAFA warebye umukino wa mbere wo mu ntara.
APR FC yasabwaga nibura kunganya itsinda ibitego 2-0
Abayobozi ba APR FC bashimira Petrovic Ljubomir umutoza mukuru ubahaye igikombe
Nshimiyimana Amran na Radanavic
Intare za APR FC bo ni gutya babigenza
Shyaka Philbert ashyiramo igitego
Philbert yishimira igitego
Shyaka Philbert yujuje ibitego bitandatu (6) nka myugariro
Abakinnyi ba FC Musanze bishimira igitego
Murengezi Rodrigue mu kirere na Imurora Japhet
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA agera kuri sitade Ubworoherane
FC Musanze ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 28’ ku gitego Shyaka Philbert yatsindishije umutwe nyuma ya koruneri yari itewe na Niyonkuru Ramadhan. Igitego cya FC Musanze cyaje kwishyurwa na Ndarusanze Jean Claude kuri Penaliti yatsinze ku munota wa 38’.
Muri uyu mukino, Seninga Innocent umutoza mukuru wa FC Musanze yari yakoze impinduka mu mipangire y’abakinnyi kuko Nuwayo Valerie yari yagarutse hagati mu kibuga nk’uko yabimukoreye mu mikino ibiri iheruka. Imbere ye hari hari Imurora Japhet na Niyonkuru Ramadhan waje kuvunika agasimburwa na Hakizimana Francois.
Wai Yeka yabanje mu kibuga akina nka rutahizamu, Peter Otema wari kapiteni yacaga iburyo bityo Mudeyi Suleiman agaca ibumoso. Shyaka Philbert yafatanyaga na Majyambere Alype mu mutima w’ubwugarizi naho Kanamugire Moses agaca ibumoso bityo na Habyarimana Eugene agaca iburyo.
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yari afite Bate Shamiru mu izamu, iburyo hari Iradukunda Eric Radou ibumoso haca Mutijima Janvier. Mu mutima w’ubwugarizi hari Bishira Latif na Ngandou Omar.
Hagati mu kibuga hari Ally Niyonzima, Murengezi Rodrigue na Ndayisaba Hamidou na Ntamuhanga Thumaine Tity, ibumoso hagaca Ishimwe Kevin, Ndarusanze Jean Claude agataha izamu
Mu gusimbuza, Ntamuhanga Thumaine Tity yasimbuwe na Ndayisenga Fuad, Ishimwe Kevin asimburwa na Mugabo Jean Claude, Ndayisaba Hamidou asimburwa na Ngama Emmanuel ku ruhande rwa AS Kigali.
Wai Yeka yasimbuwe na Barirengako Frank, Niyonkuru Ramadhan asimburwa na Hakizimana Francois mu gihe Peter Otema aha umwanya Bokota Labama anamuha igitambaro cya kapiteni.
Mudeyi Suleiman ku mupira imbere ya Iradukunda Eric Radou
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Musanze FC XI: Ndayisaba Olivier (GK, 21), Habyaramana Eugene 2, Kanamugire Moses 18, Ndahayo Valerie 5, Shyaka Philbert 14, Mudeyi Suleiman 19, Japhet Imurora 7, Peter Otema (C,17) , Tatuwe Wai Yeka 10, Niyonkuru Ramadhan 8, Majyambere Alype 15
AS Kigali XI: 1.Bate Shamiru (GK, 30), Iradukunda Eric Radou 4, Mutijima Janvier 3, Ngandou Omar 2, Latif Bishira 5, Ally Niyonzima 8, Murengezi Rodrigue (C,7), Ishimwe Kevin 17, Ndayisaba Hamidou 22, Ndarusanze Jean Claude 11 na Ntamuhanga Thumaine 12
Intebe y'abatoza ba FC Musanze
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
11 ba Fc Musanze babanje mu kibuga
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Abakinnyi ba FC Musanze basohoka mu rwambariro
Ally Niyonzima yitanze muri uyu mukino ariko amanota atatu arabura
Iradukunda Eric Radou ku mupira ashaka aho yawunyuza
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Musanze FC aganiriza Mudeyi Suleiman hagati mu mukino
Ally Niyonzima (8) ku mupira imbere ya Niyonkuru Ramadhan
Mutijima Janvier ajya kunaga umupira
Iradukunda Eric Radou na Mudeyi Suleiman barwanira umupira
Mwiseneza Daniel wahoze muri Mukura VSakajya muri Musanze FC ubu yahagaritse umupira akora muri Bank
Abafana ba FC Musanze
Ndandou Omar ashyira hasi Imurora Japhet na Wai Yeka
Asman umufana rukumbi wa AS Kigali ushobora guhagurutsa sitade
Nduwayo Valeur yaje gukomereka akina apfutse
Ndandou Omar mu kirere na Japhet Imurora
Niyonkuru Ramadhan yagize ikibazo ku kirenge
Imurora Japhet ku mupira imbere ya Mutijima Janvier
Ndarusanze Jean Claude yujuje ibitego 15
Ruhamiriza Eric (Ibumoso) umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA na Ruboneza Prosper (Iburyo)
Peter Otema ku mupira mbere yo gusimburwa na Bokota Labama
Mutijima Janvier umwe mu bakinnyi ba AS Kigali bayirambyemo
Mu myanya y'icyubahiro
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene (hagati) uyobora FERWAFA
Abafana ba AS Kigali
Imurora Japhet ku mupira
Ally Niyonzima (8) ku mupira
Hakizimana Francois munsi ya Ngandou Omar
Protocol ya FC Musanze
Ishimwe Kevin abuzwa inzira
Eric Nshimiyimana Umutoza mukuru wa AS Kigali ashimira Ally Niyonzima
Dore uko umunsi wa nyuma wa shampiyona wagenze:
Kuwa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018:
-Gicumbi FC 0-1 Etincelles FC
-Police FC 3-1 Kirehe FC
-Mukura VS 0-0 Bugesera
-Espoir FC 0-2 APR FC
-Sunrise FC 2-1 Miroplast FC
-Amagaju FC 0-1 SC Kiyovu
-Marines FC 2-2 Rayon Sports FC
-Musanze FC 1-1 AS Kigali
Aman Faustin (ibumoso) ushinzwe ibikorwa by'ikipe ya FC Musanze (Team Manager) na Wai Yeka Tatuwe (Iburyo)
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com) & IHORINDEBA Lewis (Afrifame Pictures)
TANGA IGITECYEREZO