Ikipe ya APR FC ikomeje mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza nyuma yo gutsinda Kiyovu Sport igitego 1-0 mu mukino wa kimwe cya kane waberaga kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo kuri uyu wa gatandatu.
Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC habayemo impinduka enye ugereranyije n’ikipe yabanje mu kibuga ku mukino iyi kipe yakinnye na Bugesera FC muri 1/8 cy’irangiza.
11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC
Rwatubyaye Abdul yabanje mu mwanya wa Usengimana Faustin, Iranzi Jean Claude aza mu mwanya wa Sibomana Patrick Pappy, Bigirimana Issa yabanje mu kibuga mu mwanya wa Nkezingabo Fiston naho mu izamu habanjemo umunyezamu Ntaribi Steven mu mwanya wa Kwizera Olivier.
Mu gice cya kabiri kigitangira, Iranzi Jeann Claude yasimbuwe na Sibomana Patrick Pappy, Bizimana Djihad asimbura Benedata Janvier naho mu minota 10’ ya nyuma Mugenzi Bienvenue yahaye umwanya Fabrice.
11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sport
Ku ruhande rwa Kiyovu Sport, Gashugi Abdulkalim yasimbuwe na Twizeyimana Fabrice habura iminota 6’ kugira ngo umukino urangire mbere gato ko Twagiramungu Jean Marie Vianey yasimbuye Nizeyimana Djuma.Ako kanya nibwo Sibomana Patrick Papy yahise arekura ishoti ku munota wa 90’ igitego kiba kiranyoye.
Rusheshangoga Michel wa APR FC ahanganye na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport
Ni umukino amakipe yombi yabaye nkaho afungana kuko buri kipe yageragezaga kugera imbere y’izamu ariko uburyo bwo kuba ibitego byaboneka bikaba ingorabahizi ibintu byaje gutuma igice cya mbere kirangira amakipe yombi aguye miswi akanganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Kiyovu Sport yakomeje gahunda yo gukina umukino wugarira (Jeu defensif) ibintu byagoye iyi kipe kuba yabona igitego ari nako APR FC igorwa no kuba yamena urukuta rwa ba myugariro ba Kiyovu kugira ngo ibone mu izamu.
Nyuma y'umukino, Rwasamanzi Yves umutoza wa Kiyovu Sport yabwiye abanyamakuru ko anenga cyane imisifurire ku basifuzi bo ku ruhande kuko na mbere ko umukino uba yasabye FERWAFA ko yahindurirwa abo basifuzi kuko we abona ko bakiri bato mu mwuga badafite ubunararibonye bwo gusifura umukin umkomeye wa APR FC na Kiyovu Sport.
Nizar Khanfir utoza APR FC yashimiye abakinnyi be ku bwitange bagaragaje bakabona amanota atatu kandi ko Kiyovu Sport ari ikipe nziza bityo ko ayishimira ku mukino yakinnye.
Karekezi Olivier wakiniye APR FC yari ku kibuga n'umufasha we
Mu yindi mikino ya 1/4 yabaye kuri uyu munsi, Espoir FC yanyagiye AS Muhanga ibitego 3-0 naho ikipe ya AS Kigali yisengerera Amagaju FC iyatera ibitego 2-0 harimo kimwe cya Twizeyimana Onesme mu mukino waberaga kuri sitade Muhanga.
Ibi bivuze neza ko muri ½ cy’irangiza ikipe ya APR FC izahura na Espoir FC naho ikipe ya AS Kigali ikazahura n’ikipe iri butsinde hagati ya Rayon Sports na Gicumbi FC mu mukino uri bukinwe ku isaaha ya saa kumi n’ebyiri (18h00’) kuri sitade ya Kigali.
Ombolenga Fitina yikojeje ibirere arwana ku ikipe ye ya Kiyovu Sport ariko ntibyakunze
11 babanjemo ku mpande zombi:
APR FC: Ntaribi Steven (GK), Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert, Emery Bayisenge, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Butera Andrew, Benedata Janvier, Mugenzi Bienvenue, Bigirimana Issa na Iranzi Jean Claude.
Kiyovu Sport:Mutabazi Jean paul(GK), Ngirimana Alex (C), Uwiringiyimana Aman, Mukamba Namasombo, Niyitegeka Idrissa, Ombolenga Fitina, Ndarabu Hussein, Gashugi Abdulkalim, Niringiyimana Djuma, Havugarurema Jean Paul na Lomami André.
Ishyaka ryari ryinshi mu kibuga
Dore uko imikino ya 1/4 yarangiye:
Kuwa gatandatu tariki 25 Kamena 2016
*PAPR FC 1-0 Kiyovu Sport
*Amagaju FC 0-2 AS Kigali
*Espoir FC 3-0 AS Muhanga
*Rayon Sports vs Gicumbi FC ( Stade ya Kigali, 18h30')
TANGA IGITECYEREZO