RFL
Kigali

BASKETBALL: APR BBC yasoje imikino y’Intwari idatsinze umukino n’umwe, Kalim Nkusi uyitoza avuga isomo yakuyemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/02/2018 12:50
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018 ni bwo ikipe ya APR BBC yatsindwaga na Espoir BBC mu mukino wasozaga iya APR BBC yari iteganyirijwe muri iri rushanwa. Espoir BBC yasoje ifite amanota 63-47. Aime Kalim Nkusi yavuze ko agiye gusubira inyuma kugira ngo akosore ibitaragenze neza.



Nyuma y’umukino, Aime Kalim Nkusi umutoza mukuru wa APR BBC yabwiye INYARWANDA ko uyu mukino baje mu kibuga bashaka gutsinda ariko ngo ikipe ya Espoir BBC ibatanga kwinjira mu mukino bibagora kuyigaranzura. Mu magambo ye yagize ati

Ntabwo navuga ko ari ikibazo cy’ubunararibonye bw’abakinnyi, uyu mukino twaje dushaka kuwutsinda nk’uko buri wese aza ashaka gutsinda ariko icyabaye nuko abakinnyi batangiye nabi bityo Espoir idushyiramo amanota menshi mu gace ka mbere. Twayabaganyije mu gace ka kabiri tubona ko bari kugenda baturusha mu buryo bwo gukina umuntu ku muntu (Man to man) bituma dutangira gukina dufunga urubuga rwacu (Zone) ariko birangira dutakaje.

Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC avuga ko uyu ari umwanya wo kwikosora

Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC avuga ko uyu ari umwanya wo kwikosora

Kalim Nkusi wakiniye ikipe ya APR BBC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yavuze ko kuba mu makipe yamutsinze muri iri rushanwa harimo ayo bagomba guhanganira igikombe, bigiye kumuha umukoro wo kongera gusubira inyuma agategura neza imikino ya shampiyona.

“Isomo bimpaye nuko tugiye gusubira inyuma, tugende twige amakipe yose twahuye kuko twabonye uko akina. Amakipe twabonye uko akina , mu mikino yo kwishyura (shampiyona) tuzaza tumaze kwiga neza kugira ngo tuyatsinde”. Kalim Nkusi.

Muri uyu mukino Espoir BBC yatsinze agace ka mbere n’amanota 24-12 , itsindwa aka kabiri n’amanota 13-9. Espoir BBC yaje kwisubiza agace ka gatatu itsinda amanota 14-8 mbere yuko APR BBC itsinda agace ka nyuma n’amanota 14-11.

Mbanze Bryan (APR BBC) niwe watsinze amanota menshi (19) yaje imbere ya Sangwe Armel (Espoir BBC) yatsinze amanota 17 mu gihe Niyonkuru Pascal bita Kaceka kapiteni wa Espoir BBC yatsinze amanota 11.

APR BBC yatsinzwe na Espoir BBC amanota 63-47 nyuma yuko kuwa Kane tariki 1 Gashyantare 2018 yari yatsinzwe na Patriots BBC amanota 69-62. APR BBC yari yatsinzwe na REG BBC amanota 55-52 ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018.

Dore uko imikino yagiye irangira kuva kuwa Gatandatu:

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018

-Patriots BBC 58-67 Espoir BBC

-Ubumwe WBBC 66-84 IPRC South WBBC

-APR BBC 52-61 The Hoops Rwa

Ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018

-NT U18 45-78 IPRC South WBBC

-IPRC South BBC 59-81 Patriots BBC

-REG BBC 55-52 APR BBC

Kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

- Ubumwe WBBC 45-53 THE Hoops Rwa

- Patriots BBC 69-62 APR BBC

- Espoir BBC 58-65 REG BB

Kuwa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018

- U18 National Team 63-60 The Hoops Rwa

-APR BBC 47-63 Espoir BBC

AMAFOTO YARANZE APR BBC ITSINDWA NA PATRIOTS BBC 

Mugiraneza Fabrice (6) atura hasi Michael Makiadi wa Patriots BBC

Mugiraneza Fabrice (6) atura hasi Michael Makiadi wa Patriots BBC

Byiringiro Yannick ku mupira ashaka inzira

Byiringiro Yannick ku mupira ashaka inzira

Byiringiro Yannick ku mupira ashaka inzira 

Abasimbura ba APR BBC

Abasimbura ba APR BBC 

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC atanga amabwiriza

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC atanga amabwiriza

Uwimana Martin ubu ni umuganga wa APR BBC

Uwimana Martin ubu ni umuganga wa APR BBC 

Dore uko umukino warangiye

Dore uko umukino warangiye 

Umusifuzi w'umukino

Umusifuzi w'umukino

Mugiraneza Fabrice wa APR BBC ahana ikosa

Mugiraneza Fabrice wa APR BBC ahana ikosa 

APR BBC barangije imikino y'Intwari badatsinze umukino

APR BBC barangije imikino y'Intwari badatsinze umukino

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND