RFL
Kigali

APR FC yasezerewe mu gikombe cy'Amahoro na Police FC

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:1/07/2015 18:27
0


Casa Mbungo yongeye gusezerera APR FC mu irushanwa ry’ igikombe cy’ Amahoro nyuma yo kunganya 0-0 ariko umukino ubanza wari warangiye ari 1-1. Police FC izahura na Rayon Sports yasezereye Isonga ku wa gatandatu ku mukino wa nyuma.



Igice cya mbere cy’ uyu mukino cyaranzwe n’amakosa menshi cyane ku mpande zombie, bigaragara ko uyu mukino wari urimo ishyaka no guhangana gukomeye. Abakinnyi nka Rusheshangoga Michel wa APR FC bagiye bakorerwaho amakosa menshi, kimwe na Habyarimana Innocent wagiye akorerwaho amakosa menshi cyane ndetse akajyanwa kuvurirwa hanze y’ ikibuga ariko umusifuzi akabyirengagiza.

Iranzi Jean Claude yagize ikibazo cy’ imvune biba ngombwa ko abatoza ba APR FC bahita bafata icyemezo cyo kwinjizamo Sibomana Patrick.

Haba ku ruhande rwa APR FC na Police FC nta kipe yigeze ibona amahirwe yashoboraga kuvamo igitego. Aya makipe yakinaga ubona ko harimo gutinyana no kwirinda gutsindwa hakiri kare cyane ko ikinyuranyo cy’ igitego 1 cyashoboraga gutuma ikipe iyo ariyo yose izererwa cya ngwa ikagera ku mukino wa nyuma. Ibi byatumaga hakinwa umukino utaryoheye ijisho ugereranije n’ umukino wahuje Rayon Sports n’ Isonga.

Igice cya kabiri ikipe ya APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino yagerageje gushakisha ibitego n’ imbaraga nyinshi ariko biranga. Abakinnyi ba APR FC bagiye babona amahirwe menshi imbere y’ izamu rya Police FC ariko umunyezamu Emery Mvuyekure na Twagizimana Fabrice  bababera ibamba umukino urangira ari 0-0. Police ihita isezerera APR FC ku gitego yatsindiye hanze ku mukinop ubanza banganyije 1-1.

Nyuma y’ umukino umutoza wa Police FC Casa Mbungo Andre yatangaje ko nta kindi baarushije ikipe ya APR FC kitari Ubuntu bw’ Imana kuko yagerageje kubotsa igitutu ariko abakinnyi bakabyitwaramo neza. Casa Mbungo Andre yagize ati: “Nta kindi ni Ubuntu bw’ Imana babonye uburyo iyo bashobora kubutsinda wenda ntitwari kurangiza ari 0-0. Ikipe ya APR FC yagerageje gukina neza idushyiraho igitutu ariko nibaza ko twagerageje kwitara neza kuri icyo gitutu.”

Kapiteni wa Police FC Tuyisenge Jacques yavuze ko bakurikije inama z’ umutoza ngo babashe kugera ku mukino wa nyuma. Yagize ati: “ Icya mbere twe nk’ abakinnyi twakurikije inama z’ umutoza kuko icya mbere byadusbaga kugarira kurusha uko dusatira.”

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND