RFL
Kigali

Cyera kabaye APR FC irashyize irekura Rwatubyaye Abdul

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/02/2017 10:54
4


Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kurekura myugariro Rwatubyaye Abdul umaze iminsi uteza impagarara n’urujijo mu bakunzi b’iyi kipe n’aba Rayon Sports dore ko nta n’amasaha 24 arashira Kalisa Adolphe umunyamabanga mukuru wa APR FC avuze ko uyu mukinnyi ari uwabo.



Mu butumwa bugaragara ku ibaruwa yasinyweho na Kalisa Adolphe (Camarade), avuga ko Rwatubyaye Abdul wahoze ari umukinnyi wa APR FC ariko kuri ubu bamaze kumurekura akaba yanajya mu ikipe yose yifuza.

Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports imutsindiye ndetse ikaba yazanamukoresha mu marushanwa atandukanye izitabira arimo na shampiyona mu gihe yaba afite ibyangombwa byuzuye.

Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul arakomeza gukorera mu ikipe ya Rayon Sports

Ku wa 28 Nyakanga 2016 ni bwo amakuru yasakaye imisozi y’u Rwanda ko Rwatubyaye Abdul yasinye muri Rayon Sports avuye muri APR FC kuri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuva icyo gihe kugeza kugeza kuwa 12 Gashyantare 2017 nta wari wizera ko uyu musore azayikinira kuko yari i Burayi, gusa kuri ubu arahari.

Ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2017 ni bwo Rwatubyaye Abdul yagaragaye mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports, imyitozo yitabiriwe n’abafana batari bake ndetse umuntu atatinya kuvuga ko barutaga abitabira imikino ya shampiyona ihuza amwe mu makipe ya hano mu Rwanda.

APR FC

Urwandiko rwaturutse muri APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ferinando7 years ago
    Waoooo ni umwanzuro mwiza aba rayon twari dutegereje. Rwatibyaye vraiment
  • theo7 years ago
    wlcm bro ngwino rwose muri gikundiro yacu!!!
  • sada7 years ago
    APR nabagabo kbs nicyo mbakundira murumvikana muriyubaha mukanubaha burumwe niyo mpamvu nzayifana m paka kuko uzi icyo gukora
  • mukamurenzi Immaculee7 years ago
    Rwatubyaye niyigendere twamukundaga gusa asigiye bamwe mubakunzi be agahinda ariko ntakundi akaryoshye ntigahora mw itama mwifurije amahirwe muri rayon





Inyarwanda BACKGROUND