RFL
Kigali

APR FC yanyagiye Vision FC mu rugendo rwo kwitegura Club Africain-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/11/2018 14:12
2

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2018 ikipe ya APR FC yatsinze Vision FC ibitego 5-1 mu mukino wa gishuti wo kwitegura umukino wo kwishyura bafitanye na Club Africain tariki ya 4 Ukuboza 2018. Umukino wabereye kuri sitade Amahoro.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yafashe umwanzuro wo kwitabaza abakinnyi batabonye umwanya wo guhura na Club Africain kuri uyu wa Gatatu ubwo bagwaga miswi bakanganya 0-0. Nizeyimana Mirafa, Issa Bigirimana, Sekamana Maxime, Nsengiyumva Moustapha na Mugunga Yves. Igitego rukumbi cya Vision FC cyatsinzwe na Izina Olso Engelland.

Nizeyimana Mirafa yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC kuri penaliti

Nizeyimana Mirafa yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC kuri penaliti

Igice cya mbere cyakinwe n’abakinnyi barimo; Ntwari Fiacre (GK), Rusheshangoga Michel, Rukundo Denis, Ngabonziza Albert, Songayingabo Shaffy, Nizeyimana Mirafa, Itangishaka Blaise, Nshimiyimana Amran, Mugunga Yves, Ntwari Yves na Sekamana Maxime.

Igice cyab kabiri mu izamu hagiyemo; Ntaribi Steven (GK), Rusheshangoga Michel, Rukundo Denis, Ngabonziza Albert, Songayingabo Shaffy, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Amran, Ntwari Evode, Issa Bigirimana, Sekamana Maxime na Mugunga Yves.

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC aganira n'abakinnyi

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC aganira n'abakinnyi 

Vision FC ubwo bari basoje igice cya mbere

Vision FC ubwo bari basoje igice cya mbere 

Nyuma yuko Ntwari Fiacre yari yasimbuwe na Ntaribi Steven mu izamu, Ngabo Albert wakinaga mu mutima w’ubwugarizi yaje gusimburwa na Nsengiyumva Moustapha wahise ajya inyuma kugarira ari ibumoso bityo Rukundo Denis wari ibumoso ajya mu mutima w’ubwugarizi gufatanya na Songayingabo Shaffy. Rusheshangoga Michel yari inyuma agana iburyo.

Hagati mu kibuga, APR FC yakoreshaga abakinnyi babiri bakina bafasha abugarira kuko Nizeyimana Mirafa yafatanyaga na Nshimiyimana Amran. Imbere yabo hari Ntwari Evode nawe akina inyuma ya Mugunga Yves. Sekamana Maxime yacaga hagati ibumoso, Issa Bigirimana agaca iburyo.

Byiringiro Lague utarakinnye umukino wa Club Africain yari yaje ku kibuga nyuma yuko yari yagize ikibazo cy’umubyeyi we wari urwaye, gusa uyu musore ntabwo yakinnye dore ko atazanajya muri Tunisia.

Sekamana Mxime (hagati) atsura umubano n'umuneke dore ko yanatsinze igitego

Sekamana Mxime (hagati) atsura umubano n'umuneke dore ko yanatsinze igitego

Sugira Ernest ufite ikibazo cy’umutso mu itako ntabwo arabona uko yakora imyitozo nubwo yari ku kibuga. Abaganga n’abatoza ba APR FC bizeye ko azagaruka mu kazi nyuma y’ibyumweru bibiri.

Abakinnyi bose bakinnye na Club Africain bari baje ku kibuga usibye Imanishimwe Emmanuel utahagaragaye bitewe nuko afite gahunda yo gusezerana ku murenge wa Kinyinga aho agomba kwemererwa n’amategeko kuzabana na Claudine Uwase.

Rusheshangoga Michel yakinnye umukino wose

Rusheshangoga Michel yakinnye umukino wose 

Nshimiyimana Amran (5) yakinaga hagati akorana na Nizeyimana Mirafa

Nshimiyimana Amran (5) yakinaga hagati akorana na Nizeyimana Mirafa

Vision FC nayo ubona ari ikipe itera umupira mwiza nubwo bakiri bato imbere ya APR FC

Vision FC nayo ubona ari ikipe itera umupira mwiza nubwo bakiri bato imbere ya APR FC

Ntwari Evode (13) agenzura umupira hagati mu kibuga

Ntwari Evode (13) agenzura umupira hagati mu kibuga

Ntwari Evode (13) agenzura umupira hagati mu kibuga

Sekamana Maxime (Iburyo) na Mugunga Yves (Iburyo) babonye ibitego

Sekamana Maxime (Iburyo) na Mugunga Yves (Iburyo) babonye ibitego

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isinimbi5 years ago
    Igitangaza kiragwira!!! Ubu wakwitegura club africain ugakina na vision koko????
  • Pascal5 years ago
    iyi niyo bashoboye

Inyarwanda BACKGROUND