RFL
Kigali

APR FC yahagurukanye abakinnyi 20 ijya gusura Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/10/2018 14:40
0


Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya shampiyona yahagurutse i Shyorongi kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 igana mu ntara y’amajyaruguru mu Karere ka Musanze aho igomba gucakiranira na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona.



Ku munsi wa mbere wa shampiyona, APR FC yari yatahanye amanota atatu (3) itsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu gihe Musanze FC yanganyije na AS Kigali igitego 1-1. Umukino uheruka guhuza amakipe yombi warangiye APR FC itsinze Musanze FC ibitego 2-1 kuri sitade Ubworoherane n’ubundi igomba kwakira uyu mukino kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018 saa cyenda n’igice (15h30’).

Byiringiro Lague afashwe na Nsengimana Jean Pierre (16) w'Amagaju FC ubwo APR FC yatsindaga Amagaju FC ibitego 2-0

Byiringiro Lague afashwe na Nsengimana Jean Pierre (16) w'Amagaju FC ubwo APR FC yatsindaga Amagaju FC ibitego 2-0

Muri aba bakinnyi 20 bagiye mu Karere ka Musanze barimo Kimenyi Yves utari mu bakinnyi 18 bakinnye n’Amagaju FC bitewe nuko yari arwaye urutugu. Imanishimwe Emmanuel ntabwo ari kuri uru rutonde bitewe n’uburwayi afite mu kibero.

Abakinnyi 20 Petrovic yazamukanye i Musanze:

1.Kimenyi Yves (GK,21)

2.Ntaribi Steven (GK,30)

3.Ombolenga Fitina (25)

4.Ngabo Albert (3)

5.Rugwiro Herve (4)

6.Buregeya Prince Aldo(18)

7.Mugiraneza JB Miggy (C,7)

8.Butera Andrew (20)

9.Nshimiyimana Amran (5)

10.Ntwali Evode  (13)

11.Nizeyimana Mirafa (6)

12.Itangishaka Blaise (8)

13.Nkinzingabo Fiston (29)

14.Bigirimana Issa (26)

15.Sekamana Maxime (17)

16.Nshuti Dominique Savio (27)

17.Nsengiyumva Moustapha (11)

18.Iranzi Jean Claude (12)

19.Byiringiro Lague (14)

20.Hakizimana Muhadjili (10)

11 ba APR FC babanje mu kibuga batsinda Amagaju FC

11 ba APR FC babanje mu kibuga batsinda Amagaju FC

Dore uko umunsi wa 2 wa shampiyona uteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018

-Police FC vs Espoir FC (Stade de Kigali-Nyamirambo, 15h30’)

-SC Kiyovu vs Marines FC (Mumena Stadium, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018

-Kirehe FC vs AS Kigali (Nyakarambi, 15h30’)

-Amagaju FC vs AS Muhanga (Nyamagabe, 15h30’)

-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)

-FC Musanze vs APR FC (Ubworoherane, 15h30’)

-Bugesera FC vs Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018

-Rayon Sports vs Mukura Victory Sport (Stade de Kigali, 15h30’)

Iranzi Jean Claude (12) imbere ya Harerimana Obed (7) kuri sitade Ubworoherane mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi

Iranzi Jean Claude (12) imbere ya Harerimana Obed (7) kuri sitade Ubworoherane mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND