RFL
Kigali

APR FC yaguye miswi na AS Kigali mu rugamba rwo gushaka umwanya wa kabiri, Police FC yikura i Nyagatare-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/05/2017 19:52
1


Ikipe ya APR FC yaguye miswi na AS Kigali banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu. Ndayisaba Hamidou (AS Kigali) na Nkizingabo Fiston (APR FC) nibo barebye mu mazamu. Mu gihe ku rundi ruhande Police FC yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2.



Ikipe ya AS Kigali niyo yafunguye amazamu ku munota wa 29’ w’umukino kuri coup franc yatewe na Ndayisaba Hamidou, bikarangira Kimenyi Yves wari mu izamu rya APR FC atabonye aho umupira wanyuze.

Iki gitego, AS Kigali yagikiniyeho kugeza ku munota wa 86’ ubwo Nkizingabo Fiston yishuriraga APR FC. Umukino urangira amakipe agabanye inota rimwe.

Imibare n’ibihe byaranze umukino:

AS Kigali yari mu rugo, yakoze amakosa ane (4) yatumye APR FC itera imipira ine y’imiterekano. APR FC yo yakoze amakosa umunani (8) bituma AS Kigali iyahanisha imipira y’imiterekano. AS Kigali kandi yabonye koruneri eshanu (5) mu gihe APR FC yateye koruneri umunani (8).

Mu gusimbuza, Eric Nshimiyimana yakuyemo Uwimana Emmanuel yinjiza Ndahinduka Michel ku munota wa 66’, Ntwali Evode yasimbuye Ndayisaba Hamidou mu gihe Mubumbyi Bernabe yasimbuwe na Sebanani Emmanuel Crespo.

Jimmy Mulisa utoza APR FC yakuyemo Habyarimana Innocent yinjiza Bizimana Djihad naho Eric Tuyishime asimbura Nshimiyimana Imran ubwo bari bagiye gutangira igice cya kabiri. Ku munota wa 73’ nibwo Nshuti Innocent yasimbuye Issa Bigirimana.

Kuri uyu mukino bongeyeho iminota ine (4’), Hakizimana Muhadjili yawuboneyemo ikarita y’umuhondo cyo kimwe na Rugwiro Herve wayihawe ku munota wa 29’ azira ikosa yakoreye Mubumbyi Bernabe. Aha niho hanavuye coup franc yinjijwe na Ndayisaba Hamidou.

Ku ruhande rwa AS Kigali, ikarita y’umuhondo yahawe kapiteni Kayumba Soter  ku munota wa 39’ ku ikosa yari akoreye Imanishimwe Emmanuel wa APR FC.

Iri nota rimwe ryatumye APR FC isigara irusha Police FC inota rimwe (1) kuko yujuje amanota 55 mu gihe Police FC imaze kugwiza amanota 54 nyuma yo kuba yatsinze Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino waberaga i Nyagatare.

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abafana ba AS Kigali

Abafana ba AS Kigali

Habyarimana Innocent yabanjemo akinja iminota 45'

Habyarimana Innocent yabanjemo akinja iminota 45'

Nsabimana Erci Zidane wa AS Kigali yizamukanira umupira

Nsabimana Erci Zidane wa AS Kigali yizamukanira umupira

Ndayisaba  Hamidou wa ASKigali azamukana umupira acitse Imanishimwe Emmanuel

Ndayisaba Hamidou wa AS Kigali azamukana umupira acitse Imanishimwe Emmanuel wa APR FC

Ndayisaba  Hamidou umwe mu bakinnyi bagoye ikipe ya APR FC

Ndayisaba Hamidou umwe mu bakinnyi bagoye ikipe ya APR FC

Mubumbyi Bernabe wahoze muri APR FC hano yari asatiriye Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC

Mubumbyi Bernabe wahoze muri APR FC hano yari asatiriye Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC

Mukunzi Yannick atanga amabwiriza kuri bagenzi be hagati mu kibuga

Mukunzi Yannick yungurana inama na bagenzi be hagati mu kibuga

Eric Nshimiyimana  wakiniye akanatoza APR FC kuri ubu aba ashaka gustinda ikipe yahozemo

Eric Nshimiyimana wakiniye akanatoza APR FC kuri ubu aba ashaka gutsinda ikipe yahozemo

Rugwiro Herve yurira Mubumbyi Bernabe yirinda ko yamutanga umupira

Rugwiro Herve yurira Mubumbyi Bernabe yirinda ko yamutanga umupira

Rugwiro Herve yugarijwe na

Rugwiro Herve yugarijwe na Murengezi Rodrigue

Amaze kumugeraho

Amaze kumugeraho

Rugwiro Herve yahise atanga umupira kwa Mukunzi Yannick

Rugwiro Herve yahise atanga umupira kwa Mukunzi Yannick

Ubwo AS Kigali yari ibonye coup franc

Ubwo AS Kigali yari ibonye coup franc

Nshimiyimana Imran ntiyabyumvaga

Nshimiyimana Imran ntiyabyumvaga

Ndayisaba  Hamidou  yaiteye iboneza mu izamu

Ndayisaba Hamidou yayiteye coup franc iboneza mu izamu

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Ndayisaba  Hamidou  yishimira igitego

Ndayisaba Hamidou yishimira igitego

Issa Bigirimana yakoze ibyo yari ashoboye arinda asohoka atabonye igitego

Issa Bigirimana yakoze ibyo yari ashoboye arinda asohoka atabonye igitego

Ndayisaba  Hamidou  yagora Imanishimwe Emmanuel an Rugwiro Herve

Ndayisaba Hamidou yahaye akazi Imanishimwe Emmanuel na Rugwiro Herve

Mubumbyi Bernabe ku mupira

Mubumbyi Bernabe ku mupira

Bashakisha umupira mu kirere

Bashakisha umupira mu kirere

Imvura imaze kugera ku butaka abafana begeranye bajya ahatwikiriye

Imvura imaze kugera ku butaka abafana begeranye bajya ahatwikiriye

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent umwungirije bari bicaye aho bitegera umukino

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent umwungirije bari bicaye aho bitegera umukino

Nkizingabo Fiston yiyereka abafana amaze gutsinda igitego

Nkizingabo Fiston yiyereka abafana amaze gutsinda igitego

Igitego cyashimishe abakinnyi ba APR FC

Igitego cyashimishe abakinnyi ba APR FC

Eric Nshimiyimana  utoza AS Kigali yavuze ko abakinnyi be babaye nk'abagira umugambi wo kurinda igitego bari babonye kare bituma baha APR FC umwanya wo kubasatira

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yavuze ko abakinnyi be babaye nk'abagira umugambi wo kurinda igitego bari babonye kare bituma baha APR FC umwanya wo kubasatira

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali nyuma yo kunganya na APR FC

Bishira Latif myugariro wa AS Kigali nyuma yo kunganya na APR FC

Ndayisaba Hamidou yavuye mu kibuga agize imvune idakanganye

Ndayisaba Hamidou yavuye mu kibuga agize imvune idakanganye

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko na n'ubu ikipe ye ifite ikibazo cy'abataha izamu

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yavuze ko na n'ubu ikipe ye ifite ikibazo cy'abataha izamu

Dore uko imikino yarangiye:

Umunsi wa 27 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

*AS Kigali 1-1 APR FC  

*FC Marines 0-2 Etincelles FC  

*Sunrise FC 2-3 Police FC  

*Kirehe FC 1-2 Bugesera FC  

*FC Musanze 1-2 Amagaju FC

Imikino iteganyijwe:   

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

*Espoir FC vs Kiyovu Sport (Rusizi, 15h30’)

*Pepinieres FC vs Rayon Sports (Ruyenzi, 15h30’)

*Mukura Victory Sport vs Gicumbi FC (Stade Huye, 15h30’)

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • arexis i kagugu6 years ago
    apr fc izongera gukina ryari ni umufana wayo .





Inyarwanda BACKGROUND