RFL
Kigali

APR FC yafashe umwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/11/2017 19:25
0


Ikipe ya APR FC kuri ubu niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma yo kuba yihereranye Bugesera FC ikayibikamo ibitego 3-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatanu wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu Gatatu.



Ibitego bitatu (3) bya APR FC byatsinzwe na Nshuti Innocent warebye neza mu izamu isnhuro ebyiri (26’ na 73’) mu gihe ikindi cyatsinzwe na myugariro Ombolenga Fitina ku munota wa 45’.

APR FC  kuri ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 12 n’ibitego bitanu (5) izigamye imbere ya Etincelles FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota icyenda (9).

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga:Kimenyi Yves (21, GK), Omborenga Fitina 25, Rukundo Denis 28, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince 18, Bizimana Djihad 8, Bigirimana Issa 26, Buteera Andrew 20, Nshuti Innocent 19, Twizerimana Martin Fabrice 6 na Sekamana Maxime17.

 

 

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND