RFL
Kigali

APR FC vs Police FC: 11 babanzamo ku mpande zombi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2017 13:38
0


Saa cyenda n’iminota n’igice (15h030’) ni bwo ikipe ya APR FC igomba kwisobanura na Police FC mu mukino w’umunsi wa kabiri w’imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, umukino uri bukinirwe kuri sitade Amahoro i Remera. Abatoza b’amakipe yombi bamaze gushyira hanze abakinnyi bari bukoreshe bahangana.



Jimmy Mulisa umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC ni we wabanje gusohora urutonde rurimo impinduka z’uko myugariro Imanishimwe Emmanuel atari bukine uyu mukino kubera ikibazo cy’imvune.

Ku ruhande rwa Police FC, Songa Isaie wabanjemo mu mukino wa mbere ntari bwongere kuko yasimbuwe na Biramahire Abeddy wari wabanje hanze mu mukino ubanza. Indi mpinduka nuko Bwanakweli Emmanuel abanza mu kibuga kuko Nzarora Marcel akirwaye ku mpamvu z’imvune yakuye mu mukino wa Rayon Sports.

Umukino ubanza, ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 byatsinzwe na Sekamana Maxime (12’) na Bigirimana Issa (36’) mu gihe ikipe ya Police FC yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0 cya Mugabo Gabriel ku munota wa 74’ w’umukino.

11 ba Police FC babanje mu kibuga

Muri 11 babanjemo ubushize havuyemo Songa Isaie (9) na Nzarora Marcel (18)

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Muri APR FC havuyemo Imanishimwe Emmanuel (24) hinjira Sinamenye Cyprien

Dore abakinnyi 11 abatoza bari bubanze mu kibuga:

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK-21), Rukundo Denis 28, Sinamenye Cyprien 11, Songayingabo Shaffy 23, Rugwiro Herve 4, Twizerimana Martin Habrice 6, Bizimana Djihad 8, Nshimiyimana Imran 5, Bigirimana Issa 26, Hakizimana Muhadjili 10 na Sekamana Maxime.

Police FC XI 4-2-3-1: Bwanakweli Emmanuel (GK 27), Ndayishimiye Celestin 3, Mpozembizi Mohammed 21, Munezero Fiston 2, Twagizimana Fabrice (C-6), Nizeyimana Mirafa 4, Ngendahimana Eric 24, Mushimiyimana Mohammed 10, Nsengiyumva Moustapha 11, Iradukunda Jean Bertrand 25 na Biramahire Abeddy 23.

Dore imikino iteganyijwe:

-APR FC vs Police FC (Stade Amahoro, 15h30’)

-Rayon Sports vs AS Kigali (Stade Amahoro, 18h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND