RFL
Kigali

APR FC VS Club Africain: Itike ihenze yo kwinjira muri sitade ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 Frw)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/11/2018 15:55
3


Kuwa 28 Ugushyingo 2018, ikipe ya APR FC izakira Club Africain yo muri Tunisia mu mikino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League). Ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ni igiciro cy’itike ihenze kuri uyu mukino.



Ni umukino ikipe ya APR FC izakirira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30’) mbere y'uko bazaba bakina umukino wo kwishyura hagati ya tariki 3-4 Ukuboza 2018 i Tunis muri Tunisia.

Kuri uyu mukino, umufana cyangwa undi uzashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (Very Very Important Persons/VVIP) azishyura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) mu gihe abazaba bicaye hafi yabo (VIP/Very Important Persons) bazajya bishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 FRW).

Imyanya ikikije ahatwikiriye, abazifuza kuyicaramo bazishyura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 FRW) mu gihe ahasigaye hose bazishyura ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000 FRW).

Dore uko gahunda iteye:

Tariki 28 Ugushyingo 2018

-APR FC VS Club Africain FC (Stade de Kigali, 15h30')  

Kwinjira:VVIP: 20,000 FRW, VIP:  10,000 FRW, Ahandi hasakaye: 5000 FRW, Ahasigaye:  2,000 FRW

APR FC

APR FC ifite igikombe cya shampiyona niyo izaserukira u Rwanda muri Total CAF Champions League

APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa CAF Champions League uzayihuza na Club Africain muri Tunisia, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018. Umukino wo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018.

APR FC na Club Africain zaherukaga guhura muri 2011 muri CAF Champions League. Tariki 29 Mutarama 2011 APR FC yanganyije na Club Africain 2-2 i Kigali, umukino wo kwishyura uba tariki 04 Werurwe 2011 Club Africain itsinda APR FC 4-0.

Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'imikino Nyafurika i Shyorongi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • frank5 years ago
    Ndi Umu Rayon ariko w'umu sportif kuburyo APR igeze kure ntacyo bintwaye yenda yazamura i Drapeau ryacu cyera tukajya tujyana nka Equipe 3 rero ndabona bakabije kuduca menshi kdi ahubwo aribwo bacyeneye umufana cyane Ntibakabone Rayon iyaca bagirengo! Rayon tuyiyaha tubizi ko ari menshi ariko niho ikura Ba Afande mubirebeho mushake abafana uko baza Akantu muragafite
  • Isinimbi5 years ago
    Abantu bazaba ari bake cyane. Itike ya make yari ikwiye kuba 500 iya menshi ikaba 5000, bigatuma abafana baza ari benshi. Naho ubundi ntawe nciye integer ariko abantu bazaza ari bake cyane ko nta n'ikidasanzwe twiteze kitari ugutsindwa.
  • 5 years ago
    Niyonshimira Eric APR NIKIPE DUKUNDA TUYIRINYUMA!





Inyarwanda BACKGROUND