Kuwa 28 Ugushyingo 2018, ikipe ya APR FC izakira Club Africain yo muri Tunisia mu mikino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League). Ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) ni igiciro cy’itike ihenze kuri uyu mukino.
Ni umukino ikipe ya APR FC izakirira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30’) mbere y'uko bazaba bakina umukino wo kwishyura hagati ya tariki 3-4 Ukuboza 2018 i Tunis muri Tunisia.
Kuri uyu mukino, umufana cyangwa undi uzashaka kwicara mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru (Very Very Important Persons/VVIP) azishyura ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) mu gihe abazaba bicaye hafi yabo (VIP/Very Important Persons) bazajya bishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10,000 FRW).
Imyanya ikikije ahatwikiriye, abazifuza kuyicaramo bazishyura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 FRW) mu gihe ahasigaye hose bazishyura ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000 FRW).
Dore uko gahunda iteye:
Tariki 28 Ugushyingo 2018
-APR FC VS Club Africain FC (Stade de Kigali, 15h30')
Kwinjira:VVIP: 20,000 FRW, VIP: 10,000 FRW, Ahandi hasakaye: 5000 FRW, Ahasigaye: 2,000 FRW
APR FC ifite igikombe cya shampiyona niyo izaserukira u Rwanda muri Total CAF Champions League
APR FC ikomeje imyitozo yitegura umukino mpuzamahanga wa CAF Champions League uzayihuza na Club Africain muri Tunisia, umukino ubanza uzabera i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2018. Umukino wo kwishyura ni tariki 4 Ukuboza 2018.
APR FC na Club Africain zaherukaga guhura muri 2011 muri CAF Champions League. Tariki 29 Mutarama 2011 APR FC yanganyije na Club Africain 2-2 i Kigali, umukino wo kwishyura uba tariki 04 Werurwe 2011 Club Africain itsinda APR FC 4-0.
Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y'imikino Nyafurika i Shyorongi
TANGA IGITECYEREZO