RFL
Kigali

FERWAFA yateye utwatsi icyifuzo cya Rayon sports cyo kuzashyikirizwa igikombe mu mukino uzabahuza na APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/05/2017 19:54
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), biciye mu myanzuro yavuye mu kanama gashinzwe imiyoborere bemeje ko ikipe ya Rayon Sports izahabwa igikombe ubwo izaba ihura na Kiyovu Sport ku munsi wa nyuma wa shampiyona uzakinwa kuwa 15 Kamena 2017 aho kuba kuwa 28 Gicurasi 2017 ubwo izaba yakira APR FC.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Ku munsi wa nyuma wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports izaba ikina na Kiyovu Sport kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’), umukino uzakurikirwa n’imihango yo gushyikiriza igikombe iyi kipe y’ubururu n’umweru. Igikombe yatwaye ubwo yakiraga Mukura Victory Sport ikayitsinda ibitego 2-1 ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona.

Ibi bije nyuma yuko barebye bagasanga nta tegeko riba muri FERWAFA rivuga ko ikipe yatwaye igikombe mbere yuko shampiyona irangira, ihabwa igikombe ku mukino ukurikira iba yakiriye nubwo ariko FIFA ibigena.

Ikipe ya Rayon Sports biciye mu buyobozi bwayo bari banditse ibaruwa basaba ko igikombe batwaye bagihabwa ku mukino bazahuramo na APR FC kuwa 28 Gicurasi 2017 ndetse banaboneraho gutanga gahunda y'ibirori bizabanza bikanasoza umukino.

Mu gihe hasigaye imikino ibiri ngo shampiyona irangire, Rayon Sports iracyari ku isonga n’amanota 69 mbere yo guhura na APR FC iri ku mwanya wa kabiri ishaka gutsimbararaho kuko ubu ifite amanota 56 ikarusha Police FC inota rimwe. Rayon Sports izakira APR FC kuwa 28 Gicurasi 2017.

11 ba Rayon Sports

Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona hasigaye imikino ine (4)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND