RFL
Kigali

MU MAFOTO: APR FC na Rayon Sports zikiranuwe na Issa Bigirimana

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2017 19:25
4


Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017. Issa Bigirimana ni we wakiranuye amakipe yombi ku munota wa 22’ w’umukino.



Ku ruhande rwa APR FC Rusheshangoga Michel yabaye kapiteni kuko Ngabo Albert na Usengimana Faustin bari hanze. Nshimiyimana Imran wavuye muri Police FC yabanje mu kibuga nyuma yo gukora ubukwe, Nsabimana Aimable ahabwa icyizere cyo kubanza mu kibuga akaza gufatanya na Rugwiro Herve mu mutima w’ubwugarizi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Masud Djuma yari yagaruye Moussa Camara umaze iminsi atameze neza. Ndayishimiye Eric Bakame yari yagarutse mu izamu rye ndetse anasubirana igitambaro cya kapiteni. Ni umukino wabonaga ikipe ya APR FC ihuza cyane hagati mu kibuga kurusha Rayon Sports.

Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Manishimwe Djabel bamwe mu bakinnyiRayon Sports yari yitezeho impinduka ntabwo babashije kwigaragaza mu mukino.

Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Rusheshangoga Michel, Bizimana Djihad n’umunyezamu Mvuyekure Emery ni abakinnyi ba APR FC bitwaye neza mu mukino.

Ku ruhande rwa APR FC, Bizimana Djihad yasimbuwe na Twizerimana Onesme, Benedata Janvier asimbura Nkizingabo Fiston mu gihe Issa Bigirimana yasimbuwe na Ngabo Albert.

Manishimwe Djabel yasimbuwe na Nsengiyumva Moustapha, Irambona Gisa Eric asimburwa na Nsngiyumva Moustapha.

Ku ruhande rwa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame niwe wabanje mu izamu akaba na kapiteni w’iyi kipe y’ubururu n’umweru. Mugheni Fabrice Kakule niwe munyamahanga wasizwe ntajye muri 18 ari nako Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Nahimana Shasir bashyirwa ku rutonde ndetse bakabanza mu kibuga.

Ikipe ya APR FC yihise inganya amanota na Rayon Sports kuko bose bagize 33, gusa Rayon Sports irakomeza kuza imbere kuko izigamye ibitego 21 mu gihe APR FC izigamye ibitego 14 mu mikino 14 ya shampiyona izi kipe zombi zimaze gukina.

 

11 babanjemo ku mpande zombi:

APR FC: Mvuyekure Emery (GK), Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel ©, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Nkizingabo Fiston, Sibomana Patrick, Bigirimana Issa na Imran Nshimiyimana

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Nzayisenga Jean D’Amour, Irambona Eric, Mugisha Francois, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Moussa Camara, Savio Nshuti Dominique na Nahimana Shassir

1 ba APRFC

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports

11 ba Rayon Sports babanjemo imbere ya APR FC

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel niwe wari kapiteni wa APR FC

jimmy Mulisa na Masud

Jimmy Mulisa ahoberana na Masud Djuma

imran

Imran Nshimiyimana (5) umwe mu bakinnyi ba APR FC bigaragaje hagati mu kibuga

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel na Savio Nshuti wa Rayon Sports

mousa

Moussa Camara agora abugarira ba APR FC

APR FC

Niyonzima Olivier wa Rayon Sports ari hasi 

 APR FC

Umukino usaba ko abasifuzi bitonda 

APR FC

Umukino utaburamo ishondana

nsabimana Aimable

Nsabimana Aimable (130 acunze Mousa Camara

APR FC

Ubwugarizi bwa APR FC bwihagazeho bishoboka

 Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel afata akuruhuko nyuma y'umutego bamukacitse

abafana

Sitade yari yuzuye neza 

APR FC

Amahane aba yiganje muri uyu mukino 

APR FC

Mahimana Shassir wa Rayon Sports ntiyabashije gutsinda igitego kimutandukanya na Usengimana Danny banganya 11

Dore uko umunsi wa 14 uhagaze:

Kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017

*Police FC 3-0 AS Kigali

Kuwa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017

*APR FC  1-0 Rayon Sports  

*Espoir FC 1-1 Sunrise FC  

*Bugesera FC 2-0 Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017

*Mukura Victory Sport vs FC Musanze (Stade Huye, 15h30’)

*SC Kiyovu vs FC Marines (Mumena, 15h30’)

*FC Gicumbi vs Kirehe VC (Gicumbi, 15h30’)

*Amagaju FC vs Pepiniere FC (Nyamagabe, 15h30’)

Photos: RENZAHO Christophe

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gogo7 years ago
    hahahahahaha harya ngo bagiye kukibuga muri v8?njye nicyo nkundira Imana ntikunda ibyishyira hejuru ubutaha muzicishe bugufi icyubahiro n'Imana badi!!!!!!!
  • Ndikubwimana Venant7 years ago
    Oye oye APR oye tuzabagwa inyuma basorebacu.
  • emmanweri cagi7 years ago
    reyo niyihangane nubwo yatsinzwe nkajye nzayifana paka yatsinda yatsirwa nyirinyuma nimbere bicikintege
  • ABURAHAMU4 years ago
    APR NUKWISUBIRAHO





Inyarwanda BACKGROUND