Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona waberaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017. Issa Bigirimana ni we wakiranuye amakipe yombi ku munota wa 22’ w’umukino.
Ku ruhande rwa APR FC Rusheshangoga Michel yabaye kapiteni kuko Ngabo Albert na Usengimana Faustin bari hanze. Nshimiyimana Imran wavuye muri Police FC yabanje mu kibuga nyuma yo gukora ubukwe, Nsabimana Aimable ahabwa icyizere cyo kubanza mu kibuga akaza gufatanya na Rugwiro Herve mu mutima w’ubwugarizi.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Masud Djuma yari yagaruye Moussa Camara umaze iminsi atameze neza. Ndayishimiye Eric Bakame yari yagarutse mu izamu rye ndetse anasubirana igitambaro cya kapiteni. Ni umukino wabonaga ikipe ya APR FC ihuza cyane hagati mu kibuga kurusha Rayon Sports.
Nahimana Shassir, Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Manishimwe Djabel bamwe mu bakinnyiRayon Sports yari yitezeho impinduka ntabwo babashije kwigaragaza mu mukino.
Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Rusheshangoga Michel, Bizimana Djihad n’umunyezamu Mvuyekure Emery ni abakinnyi ba APR FC bitwaye neza mu mukino.
Ku ruhande rwa APR FC, Bizimana Djihad yasimbuwe na Twizerimana Onesme, Benedata Janvier asimbura Nkizingabo Fiston mu gihe Issa Bigirimana yasimbuwe na Ngabo Albert.
Manishimwe Djabel yasimbuwe na Nsengiyumva Moustapha, Irambona Gisa Eric asimburwa na Nsngiyumva Moustapha.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame niwe wabanje mu izamu akaba na kapiteni w’iyi kipe y’ubururu n’umweru. Mugheni Fabrice Kakule niwe munyamahanga wasizwe ntajye muri 18 ari nako Kwizera Pierrot, Moussa Camara na Nahimana Shasir bashyirwa ku rutonde ndetse bakabanza mu kibuga.
Ikipe ya APR FC yihise inganya amanota na Rayon Sports kuko bose bagize 33, gusa Rayon Sports irakomeza kuza imbere kuko izigamye ibitego 21 mu gihe APR FC izigamye ibitego 14 mu mikino 14 ya shampiyona izi kipe zombi zimaze gukina.
11 babanjemo ku mpande zombi:
APR FC: Mvuyekure Emery (GK), Nsabimana Aimable, Rusheshangoga Michel ©, Rugwiro Herve, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Nkizingabo Fiston, Sibomana Patrick, Bigirimana Issa na Imran Nshimiyimana
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Nzayisenga Jean D’Amour, Irambona Eric, Mugisha Francois, Munezero Fiston, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Kwizera Pierrot, Moussa Camara, Savio Nshuti Dominique na Nahimana Shassir
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Rayon Sports babanjemo imbere ya APR FC
Rusheshangoga Michel niwe wari kapiteni wa APR FC
Jimmy Mulisa ahoberana na Masud Djuma
Imran Nshimiyimana (5) umwe mu bakinnyi ba APR FC bigaragaje hagati mu kibuga
Rusheshangoga Michel na Savio Nshuti wa Rayon Sports
Moussa Camara agora abugarira ba APR FC
Niyonzima Olivier wa Rayon Sports ari hasi
Umukino usaba ko abasifuzi bitonda
Umukino utaburamo ishondana
Nsabimana Aimable (130 acunze Mousa Camara
Ubwugarizi bwa APR FC bwihagazeho bishoboka
Rusheshangoga Michel afata akuruhuko nyuma y'umutego bamukacitse
Sitade yari yuzuye neza
Amahane aba yiganje muri uyu mukino
Mahimana Shassir wa Rayon Sports ntiyabashije gutsinda igitego kimutandukanya na Usengimana Danny banganya 11
Dore uko umunsi wa 14 uhagaze:
Kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017
*Police FC 3-0 AS Kigali
Kuwa Gatandatu tariki 21 Mutarama 2017
*APR FC 1-0 Rayon Sports
*Espoir FC 1-1 Sunrise FC
*Bugesera FC 2-0 Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)
Ku Cyumweru tariki 22 Mutarama 2017
*Mukura Victory Sport vs FC Musanze (Stade Huye, 15h30’)
*SC Kiyovu vs FC Marines (Mumena, 15h30’)
*FC Gicumbi vs Kirehe VC (Gicumbi, 15h30’)
*Amagaju FC vs Pepiniere FC (Nyamagabe, 15h30’)
Photos: RENZAHO Christophe
TANGA IGITECYEREZO