RFL
Kigali

APR FC na Rayon Sport mu mukino wa gicuti wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:15/04/2013 10:19
0


Uyu mukino uzahuza amakipe abiri y'ibigugu mu Rwanda, ubusanzwe bajya bavuga ko ahuzwa na Leta cyangwa igikorwa runaka, ntabwo hagati yayo arahura mu mukino wa gicuti yitegeguye.



Uyu mukino uteganyijwe tariki ya 29/05/2013 kuri stade Amahoro, nk’uko Jean Claude Munyandinda , umunyamakuru w'imikino w'ijwi ry'Amerika, akaba n'umunyamabanga mukuru wa AJSPOR yabitangarije inyarwanda.com.

" Ni umukino twateguye mu rwego rwo kwibuka abasportif bazize Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko, abanyamakuru b'imikino bazize jenoside."

Yakomeje agira ati, " Ntabwo byatworoheye kubona ariya makipe, kubera impanvu zitandukanye, haba harimo nk'amafaranga y'agahimbazamusyi aba agomba kugenerwa abakinnyi, ndetse n'imyiteguro muri rusange, ariko twizeye ko kubufatanye n'abaterankunga batandukanye bizagerwaho."

Iri shyirahamwe rihuza abanyamakuru b'imikino bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byaha mu Rwanda, AJSPOR mu magambo ahinnye y'igifaransa rirateganya n'ibindi bikorwa bitandukanye nko gusuraurwibutso rwa Gisozi muri iki gihe Twibuka ku nshuro ya 19.

Nubwo bwose uyu mukino ari uwa gicuti, ariko kubera ihangana rigaragara hagati y'aya makipe n'ubundi uyu mukino ntuzaba woroshye, AJSPOR ikaba ikomeje kuwutegura ifatanyije n'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Umukino uheruka guhuza aya makipe muri championnat tariki ya 03.2013, Rayon Sport yanyagiye APR FC ibitego bine ku busa.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND