Ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe muri kimwe cya kane kirangiza cya CECAFA Kagame cup yihanangirijwe mu buryo bukomeye n’ikipe ya El Khartoum National yabaye iya gatatu muri shampiyona yo muri Soudan, aho iyinyagiye ibitego bine ku busa.
Ikipe ya APR FC ikaba yarushijwe mu buryo bugaragara n’iyi kipe yayizonze cyane iyirusha hagati ndetse yica umupira wa APR FC wo hasi ikina imipira yo hejuru. Amahirwe make APR FC yabonye imbere y’izamu nayo ikabaitabashije kuyabyaza umusaruro aho mu minota ya nyuma Bigirimana yahushije ibitego bibiri byari byabazwe, Ndahinduka nawe yagiye ahusha uburyo butanduknye byatumye iyi kipe itsindwa idakozemo.
Kapiteni wa Al Khartoum yazengereje ab'inyuma ba APR FC
Umukino wa APR FC na El Khartoum national wari umukino wa mbere wabanjirije indi yose muri 1/4 cy'irangiza. Mbere y'uko amakipe yombi ahurira mu kibuga benshi ntibibwiraga ko APR FC yari yageze ku mukino wa nyuma inshuro ebyiri ziheruka yaza gusezererwa inyagiwe bene aka kageni, ndetse yahabwaga amahirwe yo gusezerera iyi kipe nyuma yo gusohoka mu itsinda ari iya mbere idatsinzwe umukino n'umwe mu gihe El Khartoum yo yarangije ku mwanya wa gatatu, gusa mu mukino nyirizina byigaragaje ko iyi kipe yo muri Soudan yaje iri hejuru kurusha APR FC.
Ikipe ya Al Khartoum yashyizemo igitego cya mbere ku munota wa 10 gitsinzwe na Khalid Atif, nyuma y'iminota 7 gusa Amin Ibrahim ashyiramo icya kabiri, aze no gushyiramo icya gatatu ku munota wa 38 maze igice cya mbere kirangira iyi kipe iri imbere ya APR FC n'ibitego 3-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya Al Khartoum yaje kwinjizamo Salaheldin Osman usanzwe ari kapiteni wayo, aza no kuyibonera igitego cya kane ku munota wa 75 ari nako umukino waje kurangira, maze urugendo rwa APR FC i Dar-Es-Salm rurangirira aho, mu gihe ikipe ya Al Khartoum igomba guhura na Gor Mahia yasezereye FC Malakia iyitsinze ibitego 2-1.
TANGA IGITECYEREZO