RFL
Kigali

APR FC yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2017 19:08
5


Ikipe ya APR FC yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Huye.



Ikipe ya APR FC ni yo yinjiye mu mukino mbere kuko ku munota wa kabiri (2) Sibomana Patrick yari yamaze kuyibonera igitego ku mupira yahawe na Sekamana Maxime.

Kevin Hakizimana yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 18’ w’umukino amakipe akomeza gukina asa naho atangiriye kuri zero. Nyuma y’iminota irindwi (7) gusa Issa Bigirimana yahise abonera APR FC igitego cya kabiri amakipe ajya kuruhuka Mukura VS irimo ideni.

Bavuye kuruhuka, Sibomana Patrick Pappy yarekuye ishoti, Mazimpaka Andre ufatira Mukura awukuramo awuganisha aho Rugwiro Herve yari ahagaze ahita amutsinda igitego. Igitego cya kabiri cya Mukura Victory Sport cyatsinzwe na Ally Niyonzima nyuma yaho Rugwiro Herve yakoreye ikosa kuri Hakizimana Kevin.

Mu bijyanye no gusimbuza, Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka muri Mukura, Rugirayabo Hassan aha umwanya Ndayishimiye Christophe.

Umukino waje guhagarara iminota igera kuri itatu ahagana ku munota wa 63 w’umukino nyuma yo kugongana kwa Maxime na Fabien mu izamu rya Mukura, ibi byatumye uyu myugariro wa Mukura asimbuzwa Samba Cedrick. Ku ruhande rwa APR FC, Ngabonziza Albert yinjiye mu kibuga ku munota hafi wa 80’ asimbura Nkezingabo Fiston.

Nyuma yo kubona aya manota atatu, ikipe ya APR FC irafata umwanya wa mbere n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports iba ifashe umwanya wa kabiri n’amanota 36 mu gihe itarakina umukino ifitanye na Police FC kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro.

Dore imikino izaba mu mpera z’iki Cyumweru:

Kuwa Gatandatu:

*Police FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 15h30’)

*FC Marines vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15h30’)

*Kirehe FC vs Pepiniere FC (Nyakarambi, 15h30’)

Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi, 15h30’)

Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Gicumbi, 15h30’)

APR FC

Buri kipe yari ifite inyota y'amanota atatu

 Niyonzima Ally

Ally Niyonzima kapiteni wa Mukura abangamira Issa Bigirimana

Rusheshangoga Michel

Aha Rusheshangoga Michel kapiteni wa APR FC azamukana umupira akazitirwa n'abugarira ba Mukura VS

MVS

11 ba Mukura Victory Sport

APR FC

11 ba APR FC babanje mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habituze bolis7 years ago
    Tubashimiye kunsinzi twaridukeneye mwakoze basore bacu
  • Kiki7 years ago
    Usengimana Faustin yaziziki ko atakinnye
  • Date7 years ago
    @ KIKI? FAUSTIN bamubikiye ligue de champion de TOTAL ( CAF) ndetse na match ya Rayon Sport!!!!!!!!!!!!
  • byukusenge berenard7 years ago
    oyeee A P R FC birikobiraza igikombenicyacu nahorwaduhemukiye mumureke reyo tuzahora tuyiniga murakoze!
  • mukamurenzi immaculee7 years ago
    APR FC tuyirinyuma ikomeze ijye imbere abafana bayo ntituzayitererana





Inyarwanda BACKGROUND