Ikipe ya APR FC yaraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Huye.
Ikipe ya APR FC ni yo yinjiye mu mukino mbere kuko ku munota wa kabiri (2) Sibomana Patrick yari yamaze kuyibonera igitego ku mupira yahawe na Sekamana Maxime.
Kevin Hakizimana yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 18’ w’umukino amakipe akomeza gukina asa naho atangiriye kuri zero. Nyuma y’iminota irindwi (7) gusa Issa Bigirimana yahise abonera APR FC igitego cya kabiri amakipe ajya kuruhuka Mukura VS irimo ideni.
Bavuye kuruhuka, Sibomana Patrick Pappy yarekuye ishoti, Mazimpaka Andre ufatira Mukura awukuramo awuganisha aho Rugwiro Herve yari ahagaze ahita amutsinda igitego. Igitego cya kabiri cya Mukura Victory Sport cyatsinzwe na Ally Niyonzima nyuma yaho Rugwiro Herve yakoreye ikosa kuri Hakizimana Kevin.
Mu bijyanye no gusimbuza, Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka muri Mukura, Rugirayabo Hassan aha umwanya Ndayishimiye Christophe.
Umukino waje guhagarara iminota igera kuri itatu ahagana ku munota wa 63 w’umukino nyuma yo kugongana kwa Maxime na Fabien mu izamu rya Mukura, ibi byatumye uyu myugariro wa Mukura asimbuzwa Samba Cedrick. Ku ruhande rwa APR FC, Ngabonziza Albert yinjiye mu kibuga ku munota hafi wa 80’ asimbura Nkezingabo Fiston.
Nyuma yo kubona aya manota atatu, ikipe ya APR FC irafata umwanya wa mbere n’amanota 37 mu gihe Rayon Sports iba ifashe umwanya wa kabiri n’amanota 36 mu gihe itarakina umukino ifitanye na Police FC kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro.
Dore imikino izaba mu mpera z’iki Cyumweru:
Kuwa Gatandatu:
*Police FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro, 15h30’)
*FC Marines vs Sunrise FC (Stade Umuganda, 15h30’)
*Kirehe FC vs Pepiniere FC (Nyakarambi, 15h30’)
Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi, 15h30’)
Gicumbi FC vs SC Kiyovu (Gicumbi, 15h30’)
Buri kipe yari ifite inyota y'amanota atatu
Ally Niyonzima kapiteni wa Mukura abangamira Issa Bigirimana
Aha Rusheshangoga Michel kapiteni wa APR FC azamukana umupira akazitirwa n'abugarira ba Mukura VS
11 ba Mukura Victory Sport
11 ba APR FC babanje mu kibuga
TANGA IGITECYEREZO