RFL
Kigali

APR FC iratangira gukina imikino y’ibirarane kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gusezererwa mu mikino Nyafurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2018 14:57
0


Ikipe ya APR FC irakokurikzaho gahunda yo gukina imikino y’ibirarane nyuma yo gusezererwa na Djoliba AC mu mikino Nyafurika. Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 iratangira ikina na Espoir FC kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’), umukino wagombaga gukinwa ku munsi wa 15 wa shampiyona.



Umukino wa kabiri w’ikirarane, APR FC igomba kuzasura Etincelles FC kuri sitade Umuganda saa cyenda n’igice  (15h30’), umukino uzakinwa ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018.

Nyuma y’iminsi itatu gusa, tariki 28 Werurwe 2018 nibwo ikipe ya APR FC izasura Gicumbi FC ku kibuga cy’i Gicumbi  kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Nyuma nibwo APR FC izatangira gukina imikino y’ibirarane inakomeza gukina imikino ya 1/6 cy’igikombe cy’Amahoro 2018.  Kuwa 31 Werurwe 2018 nibwo APR FC izakina na Gitikinyoni FC mu mukino wo kwishyura. Mu gihe APR FC yakomeza, yazahura n’ikipe ya La Jeunesse kuwa 6 Mata 2018.

Dore uko APR FC izakina imikino y’ibirarane bya shampiyona:

Kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018

-APR FC vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018

-Etincelles FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018

-Gicumbi FC vs APR FC (Gicumbi, 15h30’)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND