RFL
Kigali

APR FC ifite umugambi wo gutiza Benedata Janvier

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/09/2017 15:10
0


Ikipe ya APR FC ifite igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2017, ifite gahunda yo gutiza Benedata Janvier mu ikipe ya FC Marines mu gihe yaba abyemeye, atabyemera akazashaka ahandi ajya kuko ngo ni uburenganzira bwe.



Benedata Janvier wakuriye muri APR FC akaza gutizwa muri Kiyovu Sport, yagiye abura amahirwe yo kubona imikino myinshi yo kuba yakwigaragaza uretse mu mwaka w’imikino ushize aho yagiye agirirwa icyizere na Nizar Khanfir akamuha imikino itandukanye, kuri ubu ari gushakirwa ikipe azajyamo akabona umwanya agakina ari nayo mpamvu amakuru atangwa n’iyi kipe avuga ko izamutiza muri FC Marines.

Kazungu Claver ushinzwe gutanga amakuru muri APR FC avuga ko amakruu yari ahari avuga ko Twizerimana Onesme, Mvuyekure Emery na Benedata Janvier basezerewe muri iyi kipe atari ukuri ahubwo ko bose bakiri abakinnyi bayo kuko bagifitemo amasezerano kandi bagikenewe.

“Amakuru avuga ko APR FC yasezereye abakinnyi batatu barimo Benedata Janvier, Mvuyekure Emery na Twizerimana Onesme ntabwo ariyo uretse Benedata uzatizwa muri Marines FC, abandi nk’umunyezamu Mvuyekure Emery na rutahizamu Twizerimana Onesme baracyari mu ikipe”. Kazungu Claver

Benedata Janvier ashobora kujya muri FC Marines

Benedata Janvier ashobora kujya muri FC Marines

“Nyuma yuko umwaka ushize wa shampiyona Benedata atabonye umwanya uhagije wo gukina kubera abakinnyi benshi bari bahuriye ku mwanya. Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwabonye ko Benedata akwiriye kujya mu ikipe yabonamo umwanya wo kubanzamo. Niyo mpamvu hatekerejwe kumutiza muri Marines FC ariko niyumva ashaka kujya mu yindi kipe itari Marines afite uburenganzira busesuye” Kazungu

Ikipe ya APR FC kuri ubu iri mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund aho yatangiye neza itsinda AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino wakinirwaga kuri sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu. Sekamana Maxime (12’) na Issa Bigirimana (36’) ni bo batsindiye iyi kipe yambara umweru n’umukara.

Benedata Janvier mu mukino AS Kigali yatsinzemo APR FC ku mukino wa nyuma wa Rubavu Intsinzi Cup Celebration

Benedata Janvier mu mukino AS Kigali yatsinzemo APR FC ku mukino wa nyuma wa Rubavu Intsinzi Cup Celebration

APR FC yizeza abafana bayo ko Twizerimana Onesme azayigumamo

APR FC yizeza abafana bayo ko Twizerimana Onesme azayigumamo

Gusiba umukino wa Etincelles suko nari navunitse-Mvuyekure

Ahazaza ha Emery Mvuyekure muri APR FC haracyarimo urujijo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND