Ku gicamunsi cy’ubukonje bw’uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ikakaye yo kwigaragariza Dr Ljubomir 'Ljupko' Petrovic umutoza mushya wa APR FC wamaze kuyisinyamo amasezerano y’umwaka umwe.
Nyuma y'uko kuwa Kane tariki ya 2 Werurwe 2018 abayobozi ba APR FC bakoze inama yo kwereka abakinnyi abatoza babo bazakomeza gukorana, kuri uyu wa Gatanu bakurikijeho gukurikirana imyitozo y’ikipe ya APR FC bakoraga bakina hagati yabo (Deux-Cas).
Ikipe ya mbere yari yiganjemo abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga mu gihe indi yari irimo abakinnyi basanzwe batabona umwanya wo kubanza mu kibuga. Abakinnyi barimo Tuyishime Eric na Twizerimana Martin Fabrice bari mu kibuga nyuma yo guhagarikwa bazira imyitwarire mibi mu gihe Twizerimana Onesme bari bahuje amakosa yari yicaye hanze kubera uburwayi.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kpiteni wa APR FC ntabwo yakoze iyi myitozo kuko afite ikibazo cy’uburwayi bw’inkorora n’imihogo.
Petrovic ntabwo yatoje kuko yari yicaye muri sitade hejuru akurikira imyitozo
Bamwe mu bakinnyi bari bagiye ikipe isa n'aho ari iya mbere
Tuyishime Eric yarababariwe
Buteera Andrew ahanura Nyirinkindi Saleh bakinanaga mu ikipe imwe
Adanavic Miodrag uzaba ari umutoza wa mbere wungirije
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (iburyo) ni we kapiteni wa APR FC ntiyakoze kuko arwaye mu gihe Kimenyi Yves (ibumoso) yari yabanjemo akaruhuka
Twizerimana Martin Fabrice nawe yarangije ibihano
Nshuti Dominique Savio ku mupira yitegura Djoliba
Ntaribi Steven umunyezamu wa gatatu wa APR FC
Petrovic w’imyaka 70 yasabwe ko agomba gutwara igikombe cya shampiyona 2017-2018, igikombe cy’Amahoro 2018 no kuba yageza APR FC mu mikino y’amatsinda mu marushanwa ahuza amakipe y’intyoza mu bihugu bya Afurika. Petrovic kandi ntabwo azaba yungirijwe n’umuntu umwe kuko Adanavic Miodrag azaba afatanya na Jimmy Mulisa mu gufatanya n’uyu musaza mu kuba bagera ku ntego zo gufasha APR FC gukomeza kuba ikipe itinyitse mu kibuga no hanze yacyo.
Dr Ljubomir 'Ljupko' Petrovic (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo)
Issa Bigirimana acenga Byiringiro Lague
Nyirinkindi Saleh yacenze Biringiro Lague aragwa
Hakizimana Muhadjili ashaka igitego
Hakizimana Muhadjili ku mupira
Dr Ljubomir 'Ljupko' Petrovic (ibumoso), Jimmy Mulisa (hagati) na Adanavic Miodrag (Iburyo)
Abafana ba APR FC bakiriye Petrovic
Rugwiro Herve mu myitozo
Iranzi Jean Claude mu myitozo
Mu ijonjora rya kabiri, ikipe ya APR FC izaba ifite akazi ko kwisobanura na Djoliba yo muri Mali, ikipe yakomeje idahatanye kuko Elwa United (Liberia) bagombaga gukina yavuye mu irushanwa hakiri kare. Bizaba ari mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by'ibihugu (Total CAF Confederation Cup 2018).
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO