RFL
Kigali

APR FC Bageze i Bamako muri Mali ahashyushye bikomeye–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2018 20:54
0


Ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018 ,yerekeje muri Mali gukina na Djoliba mu mukino wa CAF Confederation Cup uteganyijwe tariki ya 7 Werurwe 2018. Kuri uyu wa 5 Werurwe 2018 I saa munani zo muri Mali saa kumi zo mu Rwanda ni bwo iyi kipe yageze i Bamako ho muri Mali.



Bakigera muri Mali abakinnyi n’abaherekeje ikipe ya APR FC bahasanze ubushyuhe buri hejuru cyane ko igipimo ari 40 mu gihe mu Rwanda basize ari 28 iyo hashyushye cyane. Ibi byumvikanisha ko hashyushye ku rwego rwo hejuru. Bakigera muri Mali bahise berekeza kuri Hotel yitwa Massaley iri hafi y’ikibuga aho bazakinira. Nyuma yo gufata amafunguro, abakinnyi n’abatoza  baruhutseho gato nyuma bajya gukora imyitozo i saa moya zo mu Rwanda ari nayo saha ikipe izakinira.

Umunyamakuru Kazungu Claver akaba n’umuvugizi wa APR Fc yabwiye Inyarwanda.com ko bakigera muri Mali bahasanze umunyarwandakazi witwa Kanyana Irene uba i Bamako waje kwakira ikipe ari kumwe n’umubyeyi we aba bombi akaba aribo bafashije bya hafi ikipe ya APR FC.

Urutonde rw'abakinnyi 18 iyi kipe yahagurukanye ndetse n'abandi bayiherekeje

Abazamu: Kimenyi Yves na Mvuyekure Emery

Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio

Ba rutahizamu: Byiringiro Rague, Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent.

Abaherekeje ikipe

Umunyamabanga wa APR FC: Kalisa Adolphe Camarade

Umutoza Mukuru: Ljubomir "Ljupko" Petrovic

Umutoza wungirije wa mbere: Moorage Radanovic

Umutoza wungirije wa kabiri: Jimmy Mulisa

Umutoza ushinzwe kongera ingufu abakinnyi: Didier Bizimana

Umutoza w'abazamu: Mugisha Ibrahim

Umuvugizi: Kazungu Clever

APR FCAPR FCAPR FC yamaze kugera i BamakoAPR FCBahise bajya kuri Hotel bafata n'ifunguro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND