Ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu Mbere tariki ya 5 Werurwe 2018 ,yerekeje muri Mali gukina na Djoliba mu mukino wa CAF Confederation Cup uteganyijwe tariki ya 7 Werurwe 2018. Kuri uyu wa 5 Werurwe 2018 I saa munani zo muri Mali saa kumi zo mu Rwanda ni bwo iyi kipe yageze i Bamako ho muri Mali.
Bakigera muri Mali abakinnyi n’abaherekeje ikipe ya APR FC bahasanze ubushyuhe buri hejuru cyane ko igipimo ari 40 mu gihe mu Rwanda basize ari 28 iyo hashyushye cyane. Ibi byumvikanisha ko hashyushye ku rwego rwo hejuru. Bakigera muri Mali bahise berekeza kuri Hotel yitwa Massaley iri hafi y’ikibuga aho bazakinira. Nyuma yo gufata amafunguro, abakinnyi n’abatoza baruhutseho gato nyuma bajya gukora imyitozo i saa moya zo mu Rwanda ari nayo saha ikipe izakinira.
Umunyamakuru Kazungu Claver akaba n’umuvugizi wa APR Fc yabwiye Inyarwanda.com ko bakigera muri Mali bahasanze umunyarwandakazi witwa Kanyana Irene uba i Bamako waje kwakira ikipe ari kumwe n’umubyeyi we aba bombi akaba aribo bafashije bya hafi ikipe ya APR FC.
Urutonde rw'abakinnyi 18 iyi kipe yahagurukanye ndetse n'abandi bayiherekeje
Abazamu: Kimenyi Yves na Mvuyekure Emery
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Ngabo Albert, Rukundo Denis, Rugwiro Herve, Buregeya Prince na Nsabimana Aimable
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Bigirimana Issa, Nshuti Dominique Savio
Ba rutahizamu: Byiringiro Rague, Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude na Nshuti Innocent.
Abaherekeje ikipe
Umunyamabanga wa APR FC: Kalisa Adolphe Camarade
Umutoza Mukuru: Ljubomir "Ljupko" Petrovic
Umutoza wungirije wa mbere: Moorage Radanovic
Umutoza wungirije wa kabiri: Jimmy Mulisa
Umutoza ushinzwe kongera ingufu abakinnyi: Didier Bizimana
Umutoza w'abazamu: Mugisha Ibrahim
Umuvugizi: Kazungu Clever
APR FC yamaze kugera i BamakoBahise bajya kuri Hotel bafata n'ifunguro
TANGA IGITECYEREZO