Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Club Africain ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wa Total CAF Champions League waberaga i Rhades muri Tunisia. Umukino ubanza warangiye ari 0-0 i Kigali.
Ibitego bya Club Africain yanafunguye amazamu byatsinzwe na Bilel Khefifi ku munota wa 13’, Derrick Sesraku (62’) mu gihe igitego cya gatatu ari Imanishimwe Emmanuel wakitsinze ku munota wa 67’. Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili kuri penaliti yateye ku munota wa 27’.
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari tabanjemo Mugunga Yves umukinnyi ukina ataha izamu waje mu mwanya Nshuti Dominique Savio yari yabanjemo mu mukino ubanza. Nshimiyimana Amran nawe yari yaje mu kibuga hagati mu mwanya wari ufitwe na Nkizingabo Fiston mu mukino wabereye i Kigali.
Abasifuzi n'abakapiteni
Mu gusimbuza, Buteera Andrew yahaye umwanya Nshuti Dominique Savio mu gihe Sekamana Maxime yasimbuye Iranzi Jean Claude.
Muri uyu mukino, abakinnyi barimo; Hakizimana Muhadjili, Mugiraneza Jean Baptiste, Mugunga Yves, Nshimiyimana Amran na Iranzi Jean Claude buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo.
Urugendo rwa APR FC mu mikino Nyafurika 2018-2019 rwabaye rushyizweho akadomo
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Club Africain XI: Saifedine (GK,1), Ifa Bilel 2, Bilel Khefifi 7, Mouchili Ibrahim 8, Oussama Darragi 10, Mammoudi Hadded 11, Wisam Bn Yahya 13, Zouhier Dhaonad 15, Yassine Chamakhi 17, Ali Abdi 20, Derrick Sasraku 25, Ghazi Ayadi 26 na Fakhreddine Jaziri 27.
APR FC XI: Kimenyi Yves (21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew 20, Iranzi Jean Claude 12, Nshimiyimana Amran 5, Mugunga YVes 19 na Hakizimana Muhadjili 10
TANGA IGITECYEREZO