RFL
Kigali

TOTAL CAFCL: APR FC yaguye miswi na Club Africain-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/11/2018 18:52
3


Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Club Africain banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere w’amajonjora y’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League 2018-2019).



Wari umukino waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018, APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo akazi ko mu mukino utaha kazabe koroshye. Gusa ntabwo byakunze kuko magingo aya Club Africain ifite amahirwe yo gukomeza kuko izaba iri mu rugo mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 4 Ukuboza 2018 i Tunis muri Tunisia.

Mukura Victory Sport nayo yaguye miswi na Free State Stars banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere w’imikino ya Total CAF Confederation Cup 2018-2019. Umukino waberaga i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ombolenga Fitina ku mupira

Ombolenga Fitina (25) na Buteera Andrew (20) bareba uko batabara izamu

Ombolenga Fitina (25) na Buteera Andrew (20) bareba uko batabara izamu

Ombolenga Fitina  imbere ya Ali Abdi

Ombolenga Fitina  imbere ya Ali Abdi

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari yahisemo gukoresha abakinnyi bane (4) inyuma, batatu (3) hagati na batatu (3) bakina basatira izamu. Kimenyi Yves yari mu izamu, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince Caldo, Rugwiro Herve na Emmanuel Imanishimwe bakina bugarira imbere yabo bose uko ari bane bakina Mugiraneza Jean Baptiste Miggy akaba na kapiteni w’ikipe.

Buteera Andrew na Iranzi Jean Claude batangiye bakina hagati mu kibuga. Nkizingabo Fiston na Nshuti Dominique baca mu mpande bityo Hakizimana Muhadjili agakina nka rutahizamu.

Buteera Andrew inyuma ya Ali Abdi

Buteera Andrew inyuma ya Ali Abdi 

Iranzi Jean Claude ku mupira mbere yo gusimburwa na Moustapha Nsengiyumva

Iranzi Jean Claude ku mupira mbere yo gusimburwa na Moustapha Nsengiyumva

Gusa ikipe ya Club Africain nayo yakinaga (4:1:2:3) nayo yaje kubona ko APR FC iri gukina umupira wo guhanahana bahereye inyuma bityo nabo batangira kubikina ari nabyo byatumye ubwugarizi bwa APR FC batangira gukora amakosa bitewe n’imipira miremire yakundaga kubageraho.

Jimmy Mulisa abibonye, yahise afata umwanzuro wo gukoresha abakinnyi babiri bakinira imbere y’abugarira (Holding Midfilders) aribwo yabwiraga Buteera Andrew kugaruka gukinana na Mugiraneza Jean Baptiste.

Icyo gihe nibwo Hakizimana Muhadjili yabaye nk’aho ajya inyuma ya Iranzi Jean Claude wakinaga nka rutahizamu muri ako kanya mbere yuko igice cya mbere kirangira.

Mu gice cya kabiri nibwo Jimmy Mulisa yaje yahinduye uburyo bwo gukina kuko abakinnyi batangiye gukina imipira migufi yihuta ari nabwo Club Africain batangiye gukora amakosa yabyaraga imipira iteretse yaterwaga na Hakizimana Muhadjili. Muri icyo gihe APR FC yari yatangiye gushaka igitego ari nako Nshuti Dominiquw Savio atangira guhinduranya uruhande na Nkizingabo Fiston ari nako Iranzi Jean Claude na Hakizimana Muhadjili batangiye guhinduranya umwe akajya inyuma y’undi mu gushaka ibitego.

Buregeya Prince Caldo (18) yihambira kuri Ali Abdi

Buregeya Prince Caldo (18) yihambira kuri Ali Abdi

Amakipe yombi yakomeje gukina umupira utarimo ugusatira guteye ubwob ko yaba Club Africain yashakaga kwirinda ikosa ryose ryatuma itsindwa igitego hanze ari nako APR FC ikomeza kugerageza gushaka igitego ariko inibuka ko iramutse yinjijwe igitego byayibyarira imibare ikomeye.

Mu gukora impinduka, Jimmy Mulisa yaje gusohora Nkizingabo Fiston yinjiza Issa Bigirimana wahise ajya iburyo ahagana imbere bityo Nshuti Dominique Savio ajya ibumoso. Gusa ubwo Nshuti Dominique Savio yari avuye mu kibuga, yasimbuwe na Mugunga Yves wahise ajya mu busatirizi bityo Hakizimana Muhadjili atangira gukinira ibumoso, umwanya yake kuvaho ubwo Nsengiyumva Moustapha yari asimbuye Iranzi Jean Claude kuko Hakizimana Muhadjili yatangiye kujya akina ari inyuma ya Mugunga Yves. 

Ombolenga Fitina  (25) asunika Bilel Khefifi (7)

Ombolenga Fitina  (25) asunika Bilel Khefifi (7)

Buregeya Prince ahereza icyuma Kimenyi Yves ngo nawe akate umutsima

Buregeya Prince Caldo (inyuma) afashe Ali Abdi (20)

Buregeya Prince Caldo (inyuma) afashe Ali Abdi (20)

Nkizingabo Fiston (29) akurura Ibrahim Mouchili (8)

Nkizingabo Fiston (29) akurura Ibrahim Mouchili (8) 

Abakinnyi bumva inama z'umutoza mukuru

Abakinnyi bumva inama z'abatoza bakuru 

APR FC                                  aaaa

Iranzi Jean Claude akorerwaho ikosa

Iranzi Jean Claude akorerwaho ikosa

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Nkizingabo Fiston (29) yaje gusimburwa na Issa Bigirimana nyuma gato y'igice cya kabiri gitangiye

Nkizingabo Fiston (29) yaje gusimburwa na Issa Bigirimana nyuma gato y'igice cya kabiri gitangiye

Buregeya Prince Caldo atera umupira ugana imbere

Buregeya Prince Caldo atera umupira ugana imbere 

Abakinnyi ba APR FC mbere yuko haterwa koruneri

Abakinnyi ba APR FC mbere yuko haterwa koruneri

Nkizingabo Fiston (29) asigwa na Ali Abdi

Nkizingabo Fiston (29) asigwa na Ali Abdi

Club Africain hari aho byageraga ukabona ko ishaka igitegoku ngufu

Club Africain hari aho byageraga ukabona ko ishaka igitegoku ngufu

Club Africain hari aho byageraga ukabona ko ishaka igitegoku ngufu

Club Africain hari aho byageraga ukabona ko ishaka igitegoku ngufu

Nshuti Dominique Savio  yaje gusimburwa na Mugunga Yves

Nshuti Dominique Savio  yaje gusimburwa na Mugunga Yves

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

APR FC XI: Kimenyi Yves (21), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Rugwiro Herve 4, Buregeya Prince Caldo 18, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew 20, Iranzi Jean Claude 12, Nshuti Dominique Savio 27, Nkizingabo Fiston 29 na Hakizimana Muhadjili 10

11 ba Club Africain babanje mu kibuga

11 ba Club Africain babanje mu kibuga 

Club Africain XI: Saifedine (GK,1), Ifa Bilel 2, Bilel Khefifi 7, Mouchili Ibrahim 8, Yassine Chamakhi 17, Ayoub Ben Mchaek 19, Ali Abdi 20, Mokhtar Belkhither 21, Derrick Sasraku 25, Ghazi  Ayadi 26 na Fakhreddine Jaziri 27.

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karenzi5 years ago
    Ntimurenganye abakinnyi ba APR FC yacu, rwose ibyo batweretse nibyo yari ifite. Nibategure neza tuzayitsindira muri Tunisia
  • DAVID NDINDIRIYIMAN5 years ago
    BAVANDIMW TUBARINYUMA! KD NTIMWUMV KO IKIZER KIRANGIY,MUSHYIREM AGATEG NIZEY KO TUZABIKOR! AMAHIRW MAS BASAZ!
  • alice5 years ago
    Iyi made in Rwanda ndabona abafana tugiye kuyiharira abasirikare banyirayo. Ubu koko APR FC ibuze ubushobozi bwkugura umwataka umwe?





Inyarwanda BACKGROUND