Hakizimana Muhadjili umukinnyi mu bashaka ibitego mu ikipe ya APR FC n’Amavubi yamaze gushyitsa ibitego 12 muri shampiyona bityo ashyikira Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali wari umaze igihe ayoboye abandi mu mubare w’ibitego.
Hakizimana ukina inyuma y’abataha izamu, yagize ibitego 12 ubwo APR FC yatsindaga Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Kane.
Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ndetse na Nsabimana Aimable nk’uko bari babikoze batsinda Miroplast FC ku munsi wa 27 wa shampiyona.
Nyuma y’aya manota atatu (3) y’umunsi wa 28, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60 mu gihe AS Kigali yatsinze Mukura VS bityo igakomeza kuza inyuma n’amanota 57.
Hakizimana Muhadjili agora Djumapili Iddy myugariro wa Etincelles FC
Muri uyu mukino Hakizimana Muhadjili yakinaga nka rutahizamu
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Nsabimana Aimbale 13, Emmanuel Imanishimwe 24, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Amran 5, Iranzi Jean Claude 12, Nshuti Dominique Savio 27 na Hakizimana Muhadjili.
Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK, 35), Akayezu Jean Bosco 18, Nahimana Isiaq11, Kayigamba Jean Paul 24, Iddy Djumapili 14, Tuyisenge Hackim Diemme 25, Muganga Joakim 26, Gikamba Ismael (C,5), Niyosenga Ibrahim 17, Nduwimana Michel 10 na Mugenzi Cedric Ramires 4.
Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC asuhuzanya na Jimmy Mulisa umutoza wungirije muri APR FC
11 ba APR FC babanje mu kibuga
11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Abafana ba APR FC
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC afata umupira
Abafana ba Etincelles FC
Ombolenga Fitina na Niyonsenga Ibrahim bashaka umupira
Iranzi Jean Claude azengurutswe n'abakinnyi ba Etincelles FC
Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC yahuye n'akazi gakomeye
Akayezu Jean Bosco ku mupira imbere ya Emmanuel Imanishimwe
Nshuti Dominique Savio arinda umupira
Kayigamba Jean Paul imbere ya Hakizimana Muhadjili
Hakizimana Muhadjili acika Akayezu Jean Bosco
Mu myanya y'icyubahiro
Intare za APR FC
Abafite ibitego byinshi muri shampiyona:
1.Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) 12
2.Ndarusanze Claude (AS Kigali) 12
3.Wayi Yeka (Musanze Fc) 11
4.Orotomal Alex (Sunrise Fc) 10
5.Bahame Arafat (Marines Fc) 9
6.Songa Isaie (Police Fc) 9
7.Mustafa Francis (SC Kiyovu) 9
8.Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 9
9.Ndayishimiye Antoine (Police Fc) 8
10.Ngama Emmanuel (AS Kigali) 8
Iranzi Jean Claude aganira n'umusifuzi
PHOTOS: IHORINDEBA Lewis (Afrifame Pictures)
TANGA IGITECYEREZO