RFL
Kigali

APR FC 2-0 Etincelles FC: Hakizimana Muhadjili yashyikiriye Ndarusanze Jean Claude mu mubare w’ibitego-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/06/2018 7:23
2


Hakizimana Muhadjili umukinnyi mu bashaka ibitego mu ikipe ya APR FC n’Amavubi yamaze gushyitsa ibitego 12 muri shampiyona bityo ashyikira Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali wari umaze igihe ayoboye abandi mu mubare w’ibitego.



Hakizimana ukina inyuma y’abataha izamu, yagize ibitego 12 ubwo APR FC yatsindaga Etincelles FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade Amahoro i Remera kuri uyu wa Kane.

Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili ndetse na Nsabimana Aimable nk’uko bari babikoze batsinda Miroplast FC ku munsi wa 27 wa shampiyona.

Nyuma y’aya manota atatu (3) y’umunsi wa 28, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 60 mu gihe AS Kigali yatsinze Mukura VS bityo igakomeza kuza inyuma n’amanota 57.

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda

Hakizimana Muhadjili amaze gutsinda

Hakizimana Muhadjili agora Djumapili Iddy myugariro wa Etincelles FC

Hakizimana Muhadjili agora Djumapili Iddy myugariro wa Etincelles FC

Muri uyu mukino Hakizimana Muhadjili yakinaga nka rutahizamu

Muri uyu mukino Hakizimana Muhadjili yakinaga nka rutahizamu

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK, 21), Ombolenga Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Nsabimana Aimbale 13, Emmanuel Imanishimwe 24, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Buteera Andrew 20, Nshimiyimana Amran 5, Iranzi Jean Claude 12, Nshuti Dominique Savio 27 na Hakizimana Muhadjili.

Etincelles FC XI: Nsengimana Dominique (GK, 35), Akayezu Jean Bosco 18, Nahimana Isiaq11, Kayigamba Jean Paul 24, Iddy Djumapili 14, Tuyisenge Hackim Diemme 25, Muganga Joakim 26, Gikamba Ismael (C,5), Niyosenga Ibrahim 17, Nduwimana Michel 10 na Mugenzi Cedric Ramires 4.

Ruremesha Emmanuel umtoza mukuru wa Etincelles FC asuhuzanya na Jimmy Mulisa umutoza wungirije muri APR FC

Ruremesha Emmanuel umutoza mukuru wa Etincelles FC asuhuzanya na Jimmy Mulisa umutoza wungirije muri APR FC

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga

11 ba Etincelles FC babanje mu kibuga 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  afata umupira

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC afata umupira

Abafana ba Etincelles FC

Abafana ba Etincelles FC

Ombolenga Fitina na Niyonsenga Ibrahim

Ombolenga Fitina ku mupira

Ombolenga Fitina na Niyonsenga Ibrahim bashaka umupira 

Iranzi Jean Claude azengurutswe n'abakinnyi ba Etincelles FC

Iranzi Jean Claude azengurutswe n'abakinnyi ba Etincelles FC

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC yahuye n'akazi

Nsengimana Dominique umunyezamu wa Etincelles FC yahuye n'akazi gakomeye

Akayezu Jean Bosco ku mupira imbere ya Emmanuel Imanishimwe

Akayezu Jean Bosco ku mupira imbere ya Emmanuel Imanishimwe 

Nshuti Dominique Savio arinda umupira

Nshuti Dominique Savio arinda umupira

Kayigamba Jean Paul imbere ya Hakizimana Muhadjili

Kayigamba Jean Paul imbere ya Hakizimana Muhadjili

Kayigamba Jean Paul imbere ya Hakizimana Muhadjili

Kayigamba Jean Paul imbere ya Hakizimana Muhadjili

Hakizimana Muhaddili acika Akayezu Jean Bosco

Hakizimana Muhadjili acika Akayezu Jean Bosco

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Intare za APR FC

Intare za APR FC 

Abafite ibitego byinshi muri shampiyona:

1.Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) 12

2.Ndarusanze Claude (AS Kigali) 12

3.Wayi Yeka (Musanze Fc) 11

4.Orotomal Alex (Sunrise Fc) 10

5.Bahame Arafat (Marines Fc) 9

6.Songa Isaie (Police Fc) 9

7.Mustafa Francis (SC Kiyovu) 9

8.Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 9

9.Ndayishimiye Antoine (Police Fc) 8

10.Ngama Emmanuel (AS Kigali) 8

Iranzi Jean Claude aganira n'umusifuzi

Iranzi Jean Claude aganira n'umusifuzi

PHOTOS: IHORINDEBA Lewis (Afrifame Pictures)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONKURU ICARUSI AIME5 years ago
    APR FC OYEE UWOMUSORE ARAKAZE PEE !!!!
  • faustin5 years ago
    amakuru ya APR FC





Inyarwanda BACKGROUND