Ikipe ya APR FC yagwije amanota 47 nyuma yo kunyagira Amagaju FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali, Sekamana Maxime yinjiye asimbuye agatsinda ibitego bibiri. APR FC yahise ifata umwanya wa mbere.
Hakizimana Muhadjili ni we wafunguye amazamu ku munota wa 41’ ku mupira yahawe na Bizimana Djihad akabona gutera ishotiu ry’inyuma y’urubuga rw’umunyezamu. Sekamana Maxime yatsinze bibiri (65’, 81’) nyuma yo kwinjira asimbuye Byiringiro Lague ku munota wa 64’.
Issa Bigirimana yatsinze igitego ku munota wa 73’, Twizerimana Onesme akibona ku munota wa 88’ mu gihe igitego cya gatandatu cya APR FC cyabonetse ubwo Nzubahimana Emmanuel myugariro w’Amagaju FC yitsindaga igitego ku munota wa kabiri wiyongeraga ku minota 90’ (90’+2’).
Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego
Bizimana Djihad ni we watanze umupira w'gitego cya mbere
Hakizimana Muhadjili yatereye umupira inyuma y'urubuga rw'umunyezamu
Sekamana Maxime yatsinze ibitego bibiri asimbuye
Iranzi Jean Claude ku mupira akaba ari nawe wari kapiteni
Muri uyu mukino APR FC yafashijwe cyane na Buteera Andrew wari wagarutse mu kibuga akina hagati mu kibuga afatanya na Bizimana Djihad bityo Iranzi Jean Claude wakinaga ikibuga cyose ariko aca mu mpande.
Ikipe y’Amagaju FC yaje kuzongwa cyane mu minota 25’ ya nyuma y’umukino kuko ubwugarizi bwayo wabonaga bafite ikibazo cyo guhuza neza dore ko baje no kwitsinda igitego. Habimana Sosthene yaje gukuramo Munezero Dieudonne ashyiramo Nzubahimana Emmanuel ku munota wa 62’, Niyokwizera Celestin asimburwa na Dusabe Jean Claude.
Kimenyi Yves (Iburyo) umunyezamu wa APR FC na NKizingabo Fiston (Ibumoso)
Hakizimana Muhadjili yerekana ko yafashijwe na Bizimana Djihad
Ljubomir Petrovic umutoza mukuru wa APR FC yatangiye akuramo Byiringiro Lague ashyiramo Sekamana Maxime ku munota wa 64’, Twizerimana Onesme asimbura Issa Bigirimana naho Itangishaka Blaise asimbura Hakizimana Muhadjili ku munota wa 75’.
APR FC irafata umwanya wa mbere n’amanota 47 mu mikino 23 bamaze gukina mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa 13 n’amanota 23. AS Kigali FC irajya ku mwanya wa mbere n’amanota 45 kuko ifitanye umukino na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018.
Ahari hicaye bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali na Nshutiyamagara Ismael Kodo imbere yabo yambaye imyenda y'icyatsi
Twizeyimana Martin Fabrice ukina hagati muri APR FC akomeje kwibera mu bihano
Issa Bigirimana ku mupira wanatsinze igitego ku munota wa 73'
Ombolenga Fitin atera umupira ugana ku izamu
Cassa Mbungo Andre (Ibumoso) umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yarebye uyu mukino
Umunyamakuru Kazungu Claver (ibumoso) asesengura umukino
Abakinnyi b'Amagaju FC bafata amabwiriza
Twagirimana Pacifique umunyezamu w'Amagaju FC ubwo yari amaze kurya ibitego bine muri bitandatu batsinzwe
Abafana ba APR FC
Bisangwa Jean Luc ashaka uko yagenza umupira
Rutayisire Egide bita Cayi inyuma ya Issa Bigirimana wari ufite umupira
Byiringiro Lague ku mupira mbere yuko asimburwa na Sekamana Maxime ku munota wa 64' agatsinda igitego ku munota wa 65'
Bizimana Djihad 4 agenzura umupira hagati mu kibuga
Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Amagaju
Abafana ba APR FC
Abasimbura ba APR FC
Amakipe asohoka mu rwambariro
Iranzi Jean Claude yari kapiteni
Abakinnyi basuhuzanya
Abakinnyi babanje mu kibuga ku makipe yombi:
APR FC XI: Ntaribi Steven (GK, 30), Ombolenga Fitina 25, Rugwiro Herve 4, Nsabimana Aimable 13, Emmanuel Imanishimwe 24, Bizimana Djihad 8, Buteera Andrew 20, Hakizimana Muhadjili 10, Issa Bigirimana 26, Iranzi Jean Claude (C, 12) na Lague Byiringiro 14.
Amagaju FC XI: Twagirimana Pacifique (GK, 18), Niyokwizera Celestin 21, Bizimana Noel (C, 2), Rutayisire Egide 16, Ndikumana Tresor 4, Hakizimana Hussein 3, Bisangwa Jean Luc 12, Munezero Dieudonne 11, Ndizeye Innocent 5, Habimana Hassan 7 na Ndikumana Bodo 10.
11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Petrovic (Ibumoso) na Jimmy Mulisa (Iburyo)
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Dore uko umunsi wa 24 uteye:
Kuwa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018
-Police FC 3-0 Espoir FC
-Kirehe FC 0-2 Sunrise FC
Ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018
-Rayon Sports FC 1-1 Etincelles FC
-Miroplast FC 0-2 Musanze FC
-Gicumbi FC 0-0 Mukura VS
Kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi 2018
-APR FC 6-0 Amagaju FC
Kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018
-SC Kiyovu FC vs AS Kigali FC (Stade Mumena, 15h30’).
Issa Bigirimana yishimira igitego
Habimana Sosthene umutoza mukuru wa FC Amagaju yinjijwe ibitego bitandatu (6)
Hakizimana Muhadjili ku mupira yaje gusimburwa na Blaise Itangishaka
Buteera Andrew yakinnye iminota 90' anaba umukinnyi w'umukino (Man of the match)
APR FC yafashe umwanya wa mbere n'amanota 47
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO