RFL
Kigali

APR FC yakuye inota kuri Espoir FC mu buryo bugoranye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2018 20:15
0


Ikipe ya APR FC yakuye inota rimwe kuri Espoir FC nyuma y'uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 12 wa shampiyona, umukino wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.



Espoir FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31’ ubwo Ssemazi John yarebaga mu izamu ku mupira yahawe na Senzira Manisour wakinaga inyuma agenzura uruhande rw’ibumoso rwose.

Iki gitego APR FC yaje kukishyura umukino wenda kurangira ubwo byari bigeze ku munota wa 85’ , Uwimana Emmanuel bita Tiote akaza gusigwa n’umupira wajyaga mu izamu arwana no kuwukuramo bityo bakabara ko wamugeranye ku murongo.

Ikipe ya Espoir FC yarwanaga no kwihutisha imipira cyane iciye ibumoso kuko hari aho byageze bahana umupira wari uvuye kwa Senzira awushyikiriza Uwimana Emmanuel ariko babura igitego cyari kuba ari icya kabiri mu gice cya mbere.

APR FC nayo biciye ku bakinnyi nka Sekamana Maxime, Nshuti Innocent na Bizimana Djihad cyo kimwe na Twizerimana Onesme, bagiye bahusha uburyo bwari kubyara igitego muri uyu mukino.

Petrovic yaje kubona ko nakomeza gutegereza byaza kuba bibi ku ruhnade rwa APR FC ahita akuramo Sekamana Maxime amusimbuza Issa Bigirimana mbere y'uko batangira igice cya kabiri.

Issa Bigirimana yagaragaje ikinyuranyo kuko yagiye atera imipira n’umutwe ndetse akanacenga atera imipira igana mu rubuga rw’amahina yewe imwe igafatwa na Ntagungira Masudi umunyezamu wa Espoir FC witwaye neza muri uyu mukino.

APR FC kandi baje gukuramo Iranzi Jean Claude ku munota wa 71’ bashyiramo Twizerimana Onesme mbere y'uko Buteera Andrew asimbura Nshuti Innocent. Ku ruhande rwa Ndayizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC, Bugingo Samson yasimbuye Uwimana Emmanuel Tiote naho Nshimiyimana Elyse asimbura Nkurunziza Felicien wagize ikibazo ku kaguru.

Abasifuzi barimo na Mukansanga Swalha wayoboye umukino ubwo bishyushyaga

Abasifuzi barimo na Mukansanga Swalha wayoboye umukino ubwo bishyushyaga

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Said Abed Makasi ku ntebe y'abatoza ba Espoir FC

Said Abed Makasi ku ntebe y'abatoza ba Espoir FC

Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir FC

Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir FC 

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Petrovic (Ibumoso) na Jimmy Mulisa (Iburyo)

Petrovic (Ibumoso) na Jimmy Mulisa (Iburyo)

Abatoza ba APR FC bose muri rusange

Abatoza ba APR FC bose muri rusange 

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba APR FC

Abasimbura ba Espoir FC

Abasimbura ba Espoir FC

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  ubwo yari amaze kwinjizwa igitego

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC ubwo yari amaze kwinjizwa igitego

Nyuma y'igitego cya Espoir FC nibwo Petrovic yatangiye kuganiriza bagenzi be

Nyuma y'igitego cya Espoir FC ni bwo Petrovic yatangiye kuganiriza bagenzi be

Sekamana Maxime yaje gusyaho biranga asimburwa na Issa Bigirimana

Sekamana Maxime yaje gusyaho biranga asimburwa na Issa Bigirimana

Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir FC aganira na Bao Baloua

Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir FC aganira na Bao Baloua

Imanishimwe Emmanuel 24 yari yazonzwe na Nkurunziza Felicien

Imanishimwe Emmanuel 24 yari yazonzwe na Nkurunziza Felicien  

Iranzi Jean Claude ku mupira mbere yo gusimburwa na Twizerimana Onesme

Iranzi Jean Claude ku mupira mbere yo gusimburwa na Twizerimana Onesme

Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote ku mupira imbere ya Sekamana Maxime

Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote ku mupira imbere ya Sekamana Maxime

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abatoza ba APR FC baganiriza abakinnyi

Abatoza ba APR FC baganiriza abakinnyi 

Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote mu bakinnyi ba APR FC ashaka inzira

Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote mu bakinnyi ba APR FC ashaka inzira 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC ashak uupira ku ngufu

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ashaka umupira ku ngufu  

Imanishimwe Emmanuel 24 ashaka inzira

Imanishimwe Emmanuel 24 ashaka inzira 

John Ssemazi ku mupira

John Ssemazi ku mupira

John Ssemazi ku mupira 

Mu bijyanye no guhana amakosa akabije, muri uyu mukino habonetsemo amakarita ane y’umuhondo.

Espoir FC batahanye amakarita atatu y’umuhondo, amakarita yahawe Dushimumugenzi Jean, Senzira Manisour na Uzayisenga Maurice mu gihe iya APR FC yahawe Nshuti Innocent azira gukandagira Nkurunziza Felicien.

APR FC isigaje ibirarane bibiri, kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 22 mu gihe Espoir FC yasoje imikino yayo ibanza n’amanota 14 ayishyira ku mwanya wa 13.

APR FC igomba gusura Etincelles FC ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 kuri sitade Umuganda mbere yo gusura Gicumbi FC kuwa 28 Werurwe 2018.

Mukansanga yatanze amakarita ane y'umuhondo mu mukino

Mukansanga yatanze amakarita ane y'umuhondo mu mukino

Mbere y'umukino abakinnyi ba APR FC babanje gusuhuza abafana

Mbere y'umukino abakinnyi ba APR FC babanje gusuhuza abafana

Abasifuzi n'abakapiteni mbere yuko umukino utangira

Abasifuzi n'abakapiteni mbere y'uko umukino utangira

Abakapiteni batombola ibibuga

Abakapiteni batombola ibibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Gatoto Serge ahabwa amabwiriza

Gatoto Serge ahabwa amabwiriza 

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga

11 ba Espoir FC babanje mu kibuga 

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC arenza umupira Nkurunziza Felicien

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC arenza umupira Nkurunziza Felicien 

Umukino utari woroshye

Umukino utari woroshye

AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND