Ikipe ya APR FC yakuye inota rimwe kuri Espoir FC nyuma y'uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 12 wa shampiyona, umukino wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Espoir FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31’ ubwo Ssemazi John yarebaga mu izamu ku mupira yahawe na Senzira Manisour wakinaga inyuma agenzura uruhande rw’ibumoso rwose.
Iki gitego APR FC yaje kukishyura umukino wenda kurangira ubwo byari bigeze ku munota wa 85’ , Uwimana Emmanuel bita Tiote akaza gusigwa n’umupira wajyaga mu izamu arwana no kuwukuramo bityo bakabara ko wamugeranye ku murongo.
Ikipe ya Espoir FC yarwanaga no kwihutisha imipira cyane iciye ibumoso kuko hari aho byageze bahana umupira wari uvuye kwa Senzira awushyikiriza Uwimana Emmanuel ariko babura igitego cyari kuba ari icya kabiri mu gice cya mbere.
APR FC nayo biciye ku bakinnyi nka Sekamana Maxime, Nshuti Innocent na Bizimana Djihad cyo kimwe na Twizerimana Onesme, bagiye bahusha uburyo bwari kubyara igitego muri uyu mukino.
Petrovic yaje kubona ko nakomeza gutegereza byaza kuba bibi ku ruhnade rwa APR FC ahita akuramo Sekamana Maxime amusimbuza Issa Bigirimana mbere y'uko batangira igice cya kabiri.
Issa Bigirimana yagaragaje ikinyuranyo kuko yagiye atera imipira n’umutwe ndetse akanacenga atera imipira igana mu rubuga rw’amahina yewe imwe igafatwa na Ntagungira Masudi umunyezamu wa Espoir FC witwaye neza muri uyu mukino.
APR FC kandi baje gukuramo Iranzi Jean Claude ku munota wa 71’ bashyiramo Twizerimana Onesme mbere y'uko Buteera Andrew asimbura Nshuti Innocent. Ku ruhande rwa Ndayizeye Jimmy umutoza wa Espoir FC, Bugingo Samson yasimbuye Uwimana Emmanuel Tiote naho Nshimiyimana Elyse asimbura Nkurunziza Felicien wagize ikibazo ku kaguru.
Abasifuzi barimo na Mukansanga Swalha wayoboye umukino ubwo bishyushyaga
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abafana ba APR FC
Said Abed Makasi ku ntebe y'abatoza ba Espoir FC
Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir FC
Mu myanya y'icyubahiro
Petrovic (Ibumoso) na Jimmy Mulisa (Iburyo)
Abatoza ba APR FC bose muri rusange
Abasimbura ba APR FC
Abasimbura ba Espoir FC
Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC ubwo yari amaze kwinjizwa igitego
Nyuma y'igitego cya Espoir FC ni bwo Petrovic yatangiye kuganiriza bagenzi be
Sekamana Maxime yaje gusyaho biranga asimburwa na Issa Bigirimana
Ndayizeye Jimmy Umutoza wa Espoir FC aganira na Bao Baloua
Imanishimwe Emmanuel 24 yari yazonzwe na Nkurunziza Felicien
Iranzi Jean Claude ku mupira mbere yo gusimburwa na Twizerimana Onesme
Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote ku mupira imbere ya Sekamana Maxime
Abafana ba APR FC
Abatoza ba APR FC baganiriza abakinnyi
Uwimana Emmanuel Nsoro Tiote mu bakinnyi ba APR FC ashaka inzira
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC ashaka umupira ku ngufu
Imanishimwe Emmanuel 24 ashaka inzira
John Ssemazi ku mupira
Mu bijyanye no guhana amakosa akabije, muri uyu mukino habonetsemo amakarita ane y’umuhondo.
Espoir FC batahanye amakarita atatu y’umuhondo, amakarita yahawe Dushimumugenzi Jean, Senzira Manisour na Uzayisenga Maurice mu gihe iya APR FC yahawe Nshuti Innocent azira gukandagira Nkurunziza Felicien.
APR FC isigaje ibirarane bibiri, kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 22 mu gihe Espoir FC yasoje imikino yayo ibanza n’amanota 14 ayishyira ku mwanya wa 13.
APR FC igomba gusura Etincelles FC ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018 kuri sitade Umuganda mbere yo gusura Gicumbi FC kuwa 28 Werurwe 2018.
Mukansanga yatanze amakarita ane y'umuhondo mu mukino
Mbere y'umukino abakinnyi ba APR FC babanje gusuhuza abafana
Abasifuzi n'abakapiteni mbere y'uko umukino utangira
Abakapiteni batombola ibibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi basuhuzanya
Abasifuzi b'umukino
Gatoto Serge ahabwa amabwiriza
11 ba Espoir FC babanje mu kibuga
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC arenza umupira Nkurunziza Felicien
Umukino utari woroshye
AMAFOTO:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO