RFL
Kigali

APR FC itarimo Muhadjili bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma bitegura Espoir FC (Abashobora kuzabanza mu kibuga)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2018 17:45
0


Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 18 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma mu yo bazakora bitegura umukino w’ikirarane bafitanye na Espoir FC kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018. Hakizimana Muhadjili ntiyakoze imyitozo bitewe n’ikibazo cy’umugongo.



Mu bandi bakinnyi batakoze imyitozo kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston ugendera ku mbago, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric. Nshuti Dominique Savio ntiyageze ku kibuga kuko afite ikibazo cy’ibicurane ndetse akaba atemerewe gukina imikino ibanza cyo kimwe na Byiringiro Lague wabanje gukinira Intare FC mu cyiciro cya kabiri.

Mu myitozo yakozwe, wabonaga abanyezamu babiri ari bo bakoreshwa. Kimenyi Yves (21) na Ntaribi Steven (30) nibo bazakoreshwa ku mukino wa Espoir FC.

Mu bakinnyi bashobora kuzaba babanza mu kibuga, barimo Rugwiro Herve (4), Buregeya Prince Aldo (18), Ombolenga Fitina (25), Imanishimwe Emmanuel (24), Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (6), Bizimana Djihad (8), Buteera Andrew (20), Sekamana Maxime (17), Nshuti Innocent (19).

Nshimiyimana Amran mu myitozo

Nshimiyimana Amran mu myitozo

Twizerimana Martin Fabrice ku mupira

Twizerimana Martin Fabrice ku mupira 

Itangishaka Blaise ku mupira

Itangishaka Blaise ku mupira 

Nsabimana Aimable ahanganye

Nsabimana Aimable ku mupira ahanganye   na Songayingabo Shaffy

Nsabimana Aimable ku mupira ahanganye na Songayingabo Shaffy 

Songayingabo Shaffy

Songayingabo Shaffy

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Bizimana Djihad na Iranzi Jean Claude bitoza gutera amashoti y'imbere

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Bizimana Djihad na Iranzi Jean Claude bitoza gutera amashoti y'imbere

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy niwe kapiteni wa APR FC

Petrovi.....

Petrovic atoza Iranzi Jean Claude, Bizimana Djihad na Mugiraneza Jean Baptiste

Petrovic atoza Iranzi Jean Claude, Bizimana Djihad na Mugiraneza Jean Baptiste 

Bizimana Djihad atera ishoti rigana mu izamu

Bizimana Djihad atera ishoti rigana mu izamu 

Hakziimana Muhadjili na Nkizingabo Fiston bari bicaye hanze

Hakizimana Muhadjili na Nkizingabo Fiston bari bicaye hanze 

Abayobozi baba bahari

Abayobozi baba bahari 

Nkizingabo Fiston aragendera ku mbago

Nkizingabo Fiston aragendera ku mbago 

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Umukino wa kabiri w’ikirarane, APR FC igomba kuzasura Etincelles FC kuri sitade Umuganda saa cyenda n’igice (15h30’), umukino uzakinwa ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018. Nyuma y’iminsi itatu gusa, tariki 28 Werurwe 2018 ni bwo ikipe ya APR FC izasura Gicumbi FC ku kibuga cy’i Gicumbi kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Nyuma ni bwo APR FC izatangira gukina imikino y’ibirarane inakomeza gukina imikino ya 1/6 cy’igikombe cy’Amahoro 2018. Kuwa 31 Werurwe 2018 nibwo APR FC izakina na Gitikinyoni FC mu mukino wo kwishyura. Mu gihe APR FC yakomeza, yazahura n’ikipe ya La Jeunesse kuwa 6 Mata 2018.

Dore uko APR FC izakina imikino y’ibirarane bya shampiyona:

Kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018

-APR FC vs Espoir FC (Stade ya Kigali, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 25 Werurwe 2018

-Etincelles FC vs APR FC (Stade Umuganda, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018

-Gicumbi FC vs APR FC (Gicumbi, 15h30’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND