Ikipe ya APR FC yasezerewe na Djoliba AC mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by'ibihugu nyuma yuko amakipe yombi angana igiteranyo cy'ibitego 2-2.
Nubwo ikipe ya APR FC yatsinze ibitego 2-1, yaje kugongwa no kuba yaratsinzwe igitego 1-0 mu mukino ubanza ndetse bakaza kuyibonamo igitego mu rugo, ibi byasabaga ko APR FC itsinda ibitego 3-1. Ikipe ya APR FC yatsindiwe na Bizimana Djihad ku munota wa 19', igitego cyaje cyishyura icyari cyatsinzwe na Siaka Bagayoko ku munota wa 9'.
Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 75' w'umukino nyuma y'uko yari yinjiye asimbura Nshuti Dominique Savio ku munota wa 48' w'umukino. Bizimana Djihad yahise yuzuza ibitego bine (4) muri iyi mikino kuko Anse Reunion FC yayitsinze ibitego bitatu (hat-trick).
Ikipe ya APR FC yatangiye umukino ubona irwana no gusatira izamu ariko bibagirwa kwizigama binjizwa igitego hakiri kare. Mu minota ya nyuma y'igitego, ni bwo bisuganyije barishyura ariko ubona ko Djoliba AC bafite gahunda yo gutinza umukino biciye kuri Adama Keita umunyezamu w'iyi kipe wagiye yihanizwa kenshi.
Mu gice cya kabiri, Petrovic na Jimmy Mulisa bahise bakuramo Nshuti Dominique Savio bashyiramo Nshuti Innocent muri gahunda yo gukomeza ubusatirizi. 75' Nshuti Innocent winjiye asimbura Nshuti Dominique Savio yabonye igitego nyuma y'uko abasatira ba APR FC ari bakoze igikorwa cyo kubuza amahoro abugarira ba Djoliba AC. Iki gitego cyaje nyuma yuko Adama Keita umunyezamu wa Djoliba yari amaze guhabwa ikarita y'umuhondo.
Abakinnyi babanje mu kibuga: APR FC: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Iranzi Jean Claude, Buregeya Prince Aldo, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Bigirimana Issa na Nshuti Dominique Savio.
Djoliba AC: Adama Keita (GK), Siaka Bgayoko, Emile Kone, Aboulaye Diaby, Mamoutou Kouyate, Oumar Kida, Mamadou Cisse, Seydou Diallo (C), Naby Soumah, Cheikh Niang na Boubacar Traore.
Djoiliba AC nibo bafunguye amazamu
Bizimana Djihad (8) niwe wishyuye iki gitego ku munota wa 19'
Amakipe asohoka mu rwambariro
Abakinnyi basuhuzanya
11 ba Djoliba AC babanje mu kibuga
11 ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC bajya inama
Abafana ba APR FC
Abasifuzi n'abakapiteni
Hakizimana Muhadjili ashaka uko yagera ku izamu
Nshuti Innocent na Rukundo Denis ku ntebe y'abasimbura
Jimmy Mulisa yereka Petrovic uko ibintu bimeze
Iranzi Jean Claude ku mupira
REBA HANO MU NCAMAKE UKO UYU MUKINO WAGENZE
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Niyonkuru Eric-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO