RFL
Kigali

APR FC yihimuye kuri AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/09/2017 15:06
2


Ikipe ya APR FC yihimuye kuri AS Kigali iyitsinda ibitego 2-0 mu mukino ufungura irushanwa ry'Agaciro Development Fund ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu. Sekamana Maxime na Issa Bigirimana ni bo batsindiye APR FC ifite igikombe cy'Amahoro 2017.



Ni umukino ikipe ya AS Kigali yatinze kwinjiramo cyane mu mutima w'ubwugarizi kuko ubufatanye bwa Tubane James na Bihsira Latif byagaragaye ko bidahura kuko Bishira asanzwe akorana na Kayumba Soter.

Ibi byaje gutuma abakinnyi nka Hakizimana Muhadjili, Issa Bigirimana na Imanishimwe Emmanuel baboneraho kujya bazamura imipira iteza ibibazo ubwugarizi bw'iyi kipe yagiye ku isoko kurusha izindi mu Rwanda.

Sekamana Maxime yaje kubungukiramo ku mupira wari utewe na Imanishimwe Emmanuel umusanga imbere y'izamu ahita abonezamo nta ngorane. Bate Shamiru umunyezamu wa AS Kigali yagiye akuramo imipira y'ibitego byabazwe, imipira yagendaga imugeraho bitewe n'imbaraga nke z'abamurinda.

Mu gusimbuza ku ruhande rwa AS Kigali, Eric Nshimiyimana yakuyemo Mbaraga Jimmy amusimbuza Ndayisaba Hamidou, Tubane James asimburwa na Ndimubandi Suphia, Ishimwe Kevin aha umwanya Michel Ndahinduka, Ngama Emmanuel asimburwa na Ndarusanz Jean Claude naho Ally Niyonzima asimburwa na Murengezi Rodrigue.

Ku ruhande rwa APR FC, Sinamenye Cyprien yasimbuye Hakizimana Muhadjili, Denis Rukundo aha umwanya Nshuti Inncent, Twizerimana Martin Fabrice asimburwa na Buteera Andrew naho Sekamana Maxime asimburwa na Tuyishime Eric. Hakizimana Muhadjili, Rugwiro Herve na Sekamana Maxime ni abakinnyi ba APR FC babonye amakarita y’umuhondo buri umwe.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC XI: Kimenyi Yves (GK), Rugwiro Herve Amadeur (C), Rukundo Denis, Songayingabo Shaffy, Imanishimwe Emmanuel, Twizerimana Martin Fabrice, Sekamana Maxime, Nshimiyimana Imran, Bigirimana Issa, Hakizimana Muhadjili na Bizimana Djihad.

AS KIgali: Bate Shamiru (GK), Tubane James, Bishira Latif, Ngandu Omar, Niyonzima Ally, Iradukunda Eric Radou, Ntwali Evode, Savio Nshuti Dominique, Ishimwe Kevin, Mbaraga Jimmy na Ngama Emmanuel.

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

Eric Nshimiyimana  amutoza mukuru wa AS Kigali

Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali 

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC n'abamwungirije

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC n'abamwungirije 

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Rugwiro Herve akurikiwe na Jimmy Mbaraga

Rugwiro Herve akurikiwe na Jimmy Mbaraga

Abafana ba AS Kigali

Abafana ba AS Kigali

Kimenyi Yves yabanje mu izamu

Kimenyi Yves yabanje mu izamu

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyatsinzwe na Sekamana Maxime ku munota wa 12'

Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel yugarira Ngama Emmanuel

Imanishimwe Emmanuel azamukana umupira ku ruhande rwe rw'ibumoso

Imanishimwe Emmanuel yugarira Ngama Emmanuel

Rugwiro Herve abuza uburyo Mbaraga Jimmy

Rugwiro Herve abuza uburyo Mbaraga Jimmy

Twizerimana Martin Fabrice  yunama kuri Ntwali Evode

Twizerimana Martin Fabrice yunama kuri Ntwali Evode

Bizimana Djihad azamukana umupira

Bizimana Djihad azamukana umupira

Ishimwe Kevin na Sekamana Maxime

Ishimwe Kevin na Sekamana Maxime

Umukino AS Kigali yatanzwe kuba yawinjiramom ikarya ibitego 2 mu minota 36'

Umukino AS Kigali yatanzwe kuba yawinjiramo ikarya ibitego 2 mu minota 36'

Ishimwe Kevin agushwa

Ishimwe Kevin agushwa 

Ally Niyonzima utagize kinini afasha AS Kigali yaje gusimburwa na Murengezi Rodrigue

Ally Niyonzima utagize icyo afasha AS Kigali yaje gusimburwa na Murengezi Rodrigue

Kimenyi Yves ashima Imana

Kimenyi Yves ashima Imana 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • brenari6 years ago
    nibindi biracyaza bakabona icyo ingabo zumutamenwa bisobanura keep it up apr
  • fenty 6 years ago
    Wow mbega byiza congz basore mukomerezaho kbsa





Inyarwanda BACKGROUND