RFL
Kigali

APR FC yongeye gutakaza amanota atatu kuri Pepinieres FC, Kiyovu yihanizwa na Kirehe FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/03/2017 19:08
1


Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Pepnieres FC banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo. Nduwimana Michael ku ruhande rwa Pepinieres na Sekamana Maxime wa APR FC nibo batsindiye amakipe yombi.



Nduwimana Michael niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Pepinieres FC ku munota wa 45’ mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka iyi kipe yo ku Ruyenzi iyoboye umukino. Igitego cya APR FC cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 78’ gitsinzwe na Sekamana Maxime ku mupira yahawe na Twishime Eric wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Ni umukino ikipe ya Pepnieres FC yagaraje ko yahindutse haba mu mayeri yo gukina ndetse n’ubwenge abakinnyi bakoresha mu guhanahana umupira hagati mu kibuga.

Abakinnyi barimo Habamahoro Vincent, Nduwimana Vincent, Kabura Mohammed na Hitimana Omar ni abakinnyi bagoye APR FC mu buryo bugaragara.

Ubwugarizi bwa Jimmy Mulisa wa APR FC bwari bugizwe na Usengimana Faustin wafatanyaga na Nsabimana Aimable, bagiye bagorwa no kumenya kuzamukana abasatira ba Pepinieres FC bahoraga bakomanga ku izamu rya Emery Mvuyekure.

11 babanjemo ku makipe yombi:

APR FC: Emery Mvuyekure (GK), Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Issa  Bigirimana, Nininahazwe Fabrice na Sibomana Patrick.

Pepinieres FC: Nsabimana Jean de Dieu, Irabaruta Jean Claude, Kagaba Obed, Hakizimana Abdoulkalim, Hitimana Omar ©, Ndarabu Hussein, Mugisha Gilbert, Kabura Mohammed, Nduwimana Michael, Habamahoro Vincent na Gakuru Claude.

Mu gusimbuza, Muhiza Jean Paul yakuyemo Ndarabu Hussein yinjiza Nahimana Abdul, Manirambona Evode asimbura Mugisha Gilbert mu gihe Hakorimana Jean Bosco yasimbuye Irabaruta Jean Claude.

Ku ruhande rwa APR FC, Sekamana Maxime yasimbuye Sibomana Patrick, Nininahazwe Fabrice asimburwa na Twishime Eric wanatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Sekamana Maxime. Issa Bigirimana yasimbuwe na Onesme Twizerimana.

Mu yindi mikino, ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kuguma mu murongo mubi nyuma yo gutsindwa na Kirehe FC igitego 1-0  mu mukino waberaga ku kibuga cya Mumena. Uwimbabazi Jean Paul niwe wagitsinze ku munota wa 19' w'umukino.

Ikipe ya APR FC iraguma ku mwanya wa kabiri n'amanota 41 mu mukino 21 inyuma ya Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n'amanota 43 yakuye mu mikino 18.

11 ba APR FC

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba pepinieres

11 ba Pepinieres FC babanje mu kibuga

abasifuzi

Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi

Nininahazwe Fabrice wa APR FC

Nininahazwe Fabrice (2) yari yabanje mu kibuga

11 ba pepinieres

IKipe ya Pepinieres FC yarahindutse kuko yinjiye mu mukino mbere ya APR FC

Rusheshangoga Michel

Kapiteni Rusheshangoga Michel azamukana umupira iburyo bwe

Rusheshangoga Michel

Rusheshangoga Michel ashakisha amahirwe y'igitego

Issa Bigirimana

Issa Bigirimana  uba ushinzwe gushaka ibitego mu nyungu za APR FC
Issa Bigirimana

Issa Bigirimana ntiyorohewe n'abugarira muri Prpinieres FC kuko yanasimbuwe ku munota wa 40' hinjira Twizerimana Onesme

Bizimana Djihad

Bizimana Djihad acunzwe

11 ba pepinieres

Pepinieres FC bishimira igitego cyabonetse k'umunota wa 45' w'umukino

Antoine Hay

Antoine Hey (Hagati) umutoza w'Amavubi yari ahari

onze

Mbere yo gutaha, Onez Createurs yaje kureba uko mu Rwanda bakina

Uko indi mikino yarangiye:

*Mukura 3 – 2 Espoir

*SC Kiyovu 0 – 1 Kirehe Fc  

*Sunrise Fc 1 – 0 Etincelles Fc

*Amagaju 1 – 0 Marines Fc  

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dorine7 years ago
    Kiyovu, ibyayo birarangiye. Igoye 2eme dividion. Mbega ibintu bibabaje





Inyarwanda BACKGROUND