RFL
Kigali

APR FC 1-1 Pepinieres FC: Ibintu bitanu (5) twize mu mukino

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2017 11:48
3


Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2017 ni bwo ikipe ya APR FC yaguye miswi na Pepinieres FC banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali.



Nduwimana Michael wa Pepinieres FC ni we wafunguye amazamu ku munota wa 45’ mbere yuko Sekamana Maxime yishyura ku munota wa 78’ w’umukino. Nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-2 kuwa 24 Gashyantare 2017, ikipe ya APR FC nta wundi mukino yari bwongere gutsinda kuko yahise itsindwa na Gicumbi FC (1-0), inganya na FC Musanze (1-1), inganya na Kirehe FC (0-0).

Kuri uyu mukino APR FC yagombaga gushaka amanota atatu, amanota yari kuba ikindi cyizere cyo kugaruka mu  ntambara y’igikombe cya shampiyona.Gusa siko byagenze.

Dore ibintu bitanu twigiye muri uyu mukino:

1.Jimmy Mulisa yibeshya ko abakinnyi bose ba APR FC bari ku rwego rwiza:

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC ndetse akaba yaranayikiniye, akunda  gupanga ikipe ahindagura cyane ku buryo usanga n’abakinnyi ubwabo bigeraho bikabagora mu kuba bakinana bahuza umukino hagati yabo (Automatisme).

Kuri uyu mukino, mu mutima w’ubwugarizi Usengimana Faustin yafatanyaga na Nsabimana Aimable, abakinnyi babiri badakunze gukinana kuko Nsabimana yakunze gukorana na Rugwiro Herve (yari ku ntebe y’abasimbura).

Mu mikino ikomeye APR FC yakinnye harimo ibiri bahuyemo na Rayon Sports na FC Zanaco ndetse n’indi itari micye ya shampiyona, Rugwiro Herve yakoranaga na Nsabimana Aimable. Mu gihe Rugwiro yabaga adahari byabaga ngombwa ko asimburwa na Ngandu Omar. Icyizere cya Omar cyagabanutse ku mukino APR FC yatsinzwemo na Gicumbi FC kuwa 1 Werurwe 2017 ku kibuga cya Kicukiro.

Hagati mu kibuga Yannick Mukunzi yafatanyaga na Bizimana Djihad aho wasangaga Mukunzi ahora asubira inyuma kuzana no gufasha Usengimana Faustin wabaga yugarijwe, bigatuma Bizimana nawe akina asubira inyuma kuzana imipira bikaza kurangira Issa Bigirimana abuze imipira myiza yatuma anyura ku bwugarizi bwa Pepinieres FC,

Mu gice kigana imbere, Jimmy Mulisa yari yazanye Nininahazwe Fabrice wacaga ku ruhande rw’iburyo, umukinnyi ukinnye imikino ibiri muri shampiyona 2016-2017 abanjemo. Uyu musore ntabwo yitwaye nabi ariko wabonaga adahuza na bagenzi be bitewe nuko nta mikino myinshi bahuriyemo.

2.Ubufatanye bwa Nsabimana Aimable na Usengimana Faustin bwatanze akazi kuri Mukunzi Yannick

Igice cy’inyuma cya APR FC (Secteur defensif) cyari kirimo; Rusheshangoga Michel (iburyo), Rutanga Eric (ibumoso) nyuma Nsabimana agafatanya na Usengimana Faustin bagakina mu mutima w’ubwugarizi.

Mu mukino wararebaga ugasanga iminota myinshi Nsabimana Aimable arakina afasha Rutanga Eric wari ibumoso, bigatuma abakinnyi ba Pepinieres FC babona uwanya munini (Espace Ouvert) wo kuba banacenga ubwugarizi bisanzuye nk’uko byagenze ku gitego cya mbere).

Ubwo Nsanbimana yabaga yamanutse ibumoso gufasha Rutanga, Usengimana Faustin yasigaraga wenyine bigatuma abasatira ba Pepinieres FC bamubana benshi rimwe na rimwe agahita akora amakosa ata izamu cyangwa bakanamwandagaza bamucenga.

Bimaze kuba kenshi ni bwo Yannick Mukunzi yatangiye kujya akina asubira inyuma aho yabonaga Nsabimana Aimable yamanutse ibumoso agahita agaruka gufasha Usengimana Faustin nubwo bitaje kubahira ubwo Nduwimana Michael yari amanukanye umupira kuko yabacenze bose asoreza kuri Nsabimana Aimable wari uturutse ibumoso aza gutabara aracengwa agwa yubitse inda.

3.Abatoza ba APR FC bibeshye kuri Pepinieres FC

Yego koko ikipe ya Pepinieres FC iri ku mwanya wa nyuma ariko uburyo iyi kipe yiyubatse nyuma y’imikino ibanza, amakipe yakagombye kuba yarahinduye imyumvire y’amakuru yari afite mu mikino ibanza.

Kugeza magingo aya ikipe ya Pepinieres FC ifite abakinnyi iri gukoresha bashobora kuba bagora buri kipe yose bahura nayo. Muri aba harimo; Habamahoro Vincent (17), Nduwimana Michael (9), Kabura Muhammed (8) na Hitimana Omar (15).

Mu kwibeshya kuri Pepinieres FC, Jimmy Mulisa n’abo bafatanya gupanga ikipe bibeshye kuri iyi kipe bashaka gufata abakinnyi basanzwe badakina babaha umwanya wo kugira ngo bigaragaze basanga ikipe bari bazi yarahindutse.

4. Umunyezamu Mvuyekure Emery ntabwo ari mu bihe byiza.

Mbere yuko umwaka w’imikino 2016-2017 utangira, ikipe ya APR FC yasezereye Kwizera Olivier na Ndoli Jean Claude abanyezamu babiri bari bafite izina n’ubushobozi mu gihugu. Iyi kipe yahise igura Mvuyekure Emery wari umunyezamu wa Police FC bamuguze miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW).

Buri mukunzi wa APR FC yumvaga ko uyu mugabo (Mvuyekure) azaba umunyezamu wa mbere wa APR FC ndetse akaba yanazamura urwego rw’imikinire, amahirwe yamujyana mu ikipe y’igihugu bidashidikanwaho.

Gusa mu mikino ikipe ya APR FC yakinnye uyu munyezamu yagiye abanza hanze ndetse n’imikino myinshi yabanje mu izamu ntabwo yagiye yitwara nabi. Ibi byabaye ku mukino banganyijemo na Pepinieres FC aho wabonaga atiteguye buri mupira yaterwaga kuko hari imipira yoroshye yarwanaga nayo kugira ngo ayifate.

5. Abakinnyi ba APR FC basa naho bamaze kwakira ko nta bushobozi bafite bwo gutwara amanota atatu.

Akenshi mu makipe akomeye haba hano mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bikomeye muri uyu mukino, usanga iyo ikipe ibanjwe igitego ihita irya karungu ukabona umukino urahindutse ndetse n’abakunzi bayo bakaboneraho umwanya wo kwerekwa umukino mwiza.

Ku ikipe ya APR FC siko bimeze kuko akenshi iyo ibanjwe igitego itsindwa uwo mukino cyangwa ikawunganya yishyura icyo gitego ikananirwa kongeramo ikindi.

Ubwo APR FC yabanzwaga igitego na Pepinieres FC, wabonaga yaba Jimmy Mulisa atemera uko abakinnyi bari gutembera mu kibuga (Mouvements Tactique) ndetse n’abakinnyi ubwabo ukabona basa naho nta cyizere bafite cyo kwishyura igitego. Ibi byatumye uyu mutoza ahita akuramo abakinnyi batatu (3) kuva ku munota wa 45’ batsindiweho igitego.

Sibomana Patrick yasimbuwe na Sekamana Maxime, Issa Bigirimana asimburwa na Twizerimana Onesme mbere yuko Twishimwe Fabrice asimbura Nininahazwe Fabrice.

 11 babanjemo ku makipe yombi:

APR FC: Emery Mvuyekure (GK), Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Issa  Bigirimana, Nininahazwe Fabrice na Sibomana Patrick.

Pepinieres FC: Nsabimana Jean de Dieu, Irabaruta Jean Claude, Kagaba Obed, Hakizimana Abdoulkalim, Hitimana Omar ©, Ndarabu Hussein, Mugisha Gilbert, Kabura Mohammed, Nduwimana Michael, Habamahoro Vincent na Gakuru Claude.

11 ba pepinieres

Pepinieres FC yaje mu mukino mu isura nshya

Issa Bigirimana

Issa Bigirimana wari witezweho ibitego yasanze Pepinieres FC yamwizeho birangira asimbuwe

Bizimana Djihad

Umupira wakunze gukinirwa mu kibuga cya APR FC byatumaga abakina hagati n'imbere ba APR FC bamera nk'aho ari indorerezi

Nininahazwe Fabrice wa APR FC

Nininahazwe Fabrice (2) yari yabanje mu kibuga

11 ba APR FC

11 ba APR FC

11 ba APR FC babanje mu kibuga

11 ba pepinieres

11 ba Pepinieres FC babanje mu kibuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Apr7 years ago
    APR ibintu iri kudukorera rwose ntago tubyumva muri ino minsi ese ni amafaranga bahabwa abashuka bigatuma birara dore ko bose bateye amada,ubwo faustin abanzamo ate uriya witwa rugwiro yicaye koko ubuyobozi bukuru bubyigeho naho ikipe irapfuye iri kubabaza abafana
  • Gikona7 years ago
    Apu abo bakinyi ba APR ni abasongarere mwirenganya umutoza,birirwa birya kuri instagram gusa
  • jo7 years ago
    njye ndongeraho ingingo yuko abakinnyi bahugiye mu gushaka (weeding) bigatuma batakaza focus , urugero butera, habyara, rugwiro, .....





Inyarwanda BACKGROUND