RFL
Kigali

BASKETBALL: APR BBC ifite urugamba imbere ya Patriots BBC kugira ngo izamuke ku rutonde (Imikino iteganyijwe)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/01/2018 13:52
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018 ni bwo shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA National League 2017-2018) igomba gukomeza hakinwa imikino ya mbere muri uyu mwaka wa 2018. Ikipe ya APR BBC ifite urubanza rukomeye imbere ya Patriots BBC iheruka gutsinda REG BBC.



Umukino Patriots BBC iheruka gutsindamo REG BBC watanze ubutumwa ko amazi atakiri ya yandi muri iyi shampiyona nyuma yaho bari batangiye REG isa naho ari ya mbogo yari yarabuze uwayica. Izi mpinduka ntabwo zaje nka Manu kuko Patriots BBC yari yazanye abakinnyi nka Kasongo Junior (DR Congo) na Michael Mikiadi (Kenya) abakinnyi baje bagahindura umukino bityo abakinnyi ba REG BBC bakabitswa amanota 75-60.

Yaba APR BBC na Patriots BBC buri kipe yatsinzwe umukino umwe muri uyu mwaka w’imikino. Patriots BBC yatsinzwe na IPRC Kigali BBC, iyi kipe yambara umweru n’umukara (Patriots) kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi (7) mu mikino ine imaze gukina.

REG BBC ifite igikombe cya shampiyona ni yo iyoboye urutonde n’amanota icyenda mu mikino itanu (5) imaze gukina kuko batsinze ine (4) batsindwa umwe (1). Henry Mwinuka umutoza mukuru wa Patriots BBC yavuze ko yakinnye imikino ibanziriza shampiyona adafite umukinnyi ukomeye wo hagati n’undi wakina imbere ariko ko magingo aya abafite kandi ko ari nabo bamufashije gutsinda REG BBC.

Ubwo yari asoje gusarura amanota kuri REG BBC, Mwinuka yagize ati” Mu mikino ibanziriza shampiyona ntabwo nari mfite umukinnyi wamfasha hagati n’undi wamfasha imbere kuko abakinnyi nsanzwe mfite ntabwo bakuze cyane mu mutwe. Ariko aba bahungu babiri (Michael Mikiadi na Kasongo Junior) ni abakinnyi beza bazamfasha kuri kane na Gatanu mu kibuga, ni nayo mpamvu natsinze umukino wa REG BBC”.

Henry Mwinuka avuga ko gahunda ihari ari ukureba uko batsinda amakipe bahanganiye igikombe kugira ngo bizere ko bazatwara igikombe cy’uyu mwaka w’imikino 2017-2018. Aime Kalim Nkusi umutoza mukuru wa APR BBC we akunze kuvuga ko uyu mwaka ari uwo agomba gukoramo ibishoboka kugira ngo APR BBC yongere igarure abafana bayo bityo n’abatoza basanzwe bakomeye bamenye ko yahageze bityo bahigane ubutwali.

Mu gihe APR BBC yatsinda iyi mikino ibiri bafite muri izi mpera z’icyumweru, yahita igira amanota icyenda (9) mu mikino itanu (5) yaba imaze gukina bityo ikaba yahita itangira kuza mu makipe ari imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Icyo gihe yahita inganya amanota na REG BBC kuko nayo imaze gukina imikino itanu (5) kandi izaruhuka.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018 hagomba gukinwa umukino umwe gusa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’). Kwinjira ni ibisanzwe (3000 FRW & 1000 FRW). Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018 hazakinwa imikino ibiri (2). Uwa mbere uzakinwa saa tanu z’amanywa (11h00’) uhuze Espoir BBC na Rusizi BBC iri ku mwanya wa nyuma mu mikino ibiri imaze gukina.

Umukino wa kabiri uzahuza UGB na IPRC South BBC saa saba z’amanywa (13h00’), imikino yose izabera muri sitade nto ya Remera. Ku Cyumweru nabwo hazaba imikino ibiri (2) kuko saa tatu z’igitondo (09h00’) ni bwo UGB izakira Rusizi BBC muri sitade nto ya Remera mbere yuko APR BBC izakira IPRC South BBC saa tanu z’igitondo (11h00’).

 Kasongo Junior umukinnyi Patriots BBC yarushije REG BBC igatsindwa ititeguye

Kasongo Junior aritezwe cyane mu mukino we wa kabiri muri Patriots BBc ahura na APR BBC

Kami Kabange afashwe ma Michael Makiadi

Michael Makiadi yari afashe Kami Kabange 

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018

-Patriots BBC vs APR BBC (Petit Stade Remera, 18h00’)

Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018

-Espoir BBC vs Rusizi BBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

-UGB vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 13h00’)

Ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018

-UGB vs Rusizi BBC (Petit Stade Remera, 09h00’)

-APR BBC vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

Dore uko amakipe ahagaze (imikino bamaze gukina)

1.REG BBC 9 (5)

2.Patriots BBC 7 (4)

3.IPRC Kigali BBC 6 (4)

4.Espoir BBC 6 (5)

5.IPRC South BBC 5 (3)

6.APR BBC 5 (3)

7.UGB 5 (4)

8.Rusizi BBC 2 (2)

Sagamba Sedar afata amabwiriza

Henry Mwinuka avuga ko uyu mukino azahuramo na APR BBC yizeye amanota abiri

Karekezi Pascal abuzwa inzira na Ngandu Bienvenue

Michael Kasongo we abakinnyi ba REG BBC bamuzi neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND