RFL
Kigali

Antoine Hey yasobanuye impamvu yahamagaye Rachid Kalisa akongera akamusiga

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/06/2017 10:09
1


Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi, nyuma yo guhamagara abakinnyi azitabaza ku mukino u Rwanda ruzasuramo Republique Centre Afrique, yasobanuye impamvu nyamukuru yahamagaye Kalisa Rachid amukuye muri MFK Topvar Topolcany (Slovakia) ntamubonemo ubushobozi bw’umukinnyi ubereye Amavubi harimo no kuba umwanya akinaho hari abamurusha.



Mu busanzwe mu Rwanda ni gake umukinnyi ukina hanze ahamagarwa akaba yakora imyitozo nyuma akabura ku rutonde rw’abakinnyi 18 bazakina umukino. Gusa ibi birangiriye kuri Kalisa Rachid wahamagawe akava muri Slovakia yumva ko agiye gushingirwaho hagati mu kibuga ariko bikarangira asigaye.

Hey nk’umutoza mukuru yavuze ko iyo ufite abakinnyi baba barimo ibyiciro byinshi bityo nk’iyo bibaye ko abakinnyi bahurira ku mwanya umwe, nk’umutoza ugomba kugira bimwe ushingiraho uhitamo uwo uzakoresha. Antoine Hey yagize ati:

Iyo ufite abakinnyi nka bariya (Amavubi) uba ufitemo abakina mu izamu, abugarira, abakina hagati, ku mpande ndetse n’abashaka ibitego. Muri abo bakinnyi uba ufitemo abarenze umwe bashobora gukina ku mwanya umwe. Iyo bibaye gutyo uhita uba umukemura mpaka ukareba ni uwuhe mukinnyi ushoboye kurusha undi. Niyo mpamvu Rachid (Kalisa) yasigaye.

Uyu mutoza akomeza avuga ko muri gahunda ze nk’umunyamwuga afite ibintu bitatu (3) bikuru agenderaho mu gutoranya abakinnyi birimo kuba umukinnyi agira ishyaka (Spirit), kuba akora cyane (Hard Worker) nyuma hakiyongeraho ubuhanga asanganwe muri kamere ye nk’umukinnyi. Aha ni naho yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko yatunguwe n’uburyo abakinnyi b’u Rwanda bitanga.

“Njyewe naratunguwe cyane. Mu makipe yose natoje, ni ubwa mbere nabonye abakinnyi bitanga. Abakinnyi b’u Rwanda baritanga cyane, bagira ishyaka ku buryo bizatanga umusaruro”. Antoine Hey.

Urutonde rwa nyuma aheruka guhamagara, Antoine Hey yari yasigaranye abakinnyi 19 bagombaga kuvamo 18 azajyana i Bangui kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kamena 2017. Kuri uyu wa Kane nibwo muri 19 bari basigaye havuyemo Kwizera Olivier umunyezamu wa Bugesera FC, bikaba ngombwa ko azasigara mu gihugu bagatwara Nzarora Marcel (Police FC) na Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) nk’abanyezamu bazitabazwa.

18 Antoine Hey azitabaza i Bangui:

Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police Fc)

Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR Fc), Imanishimwe Emmanuel (APR Fc), Manzi Thierry (Rayon Sports), Bayisenge Emery (KAC Kénitra), Nsabimana Aimable (APR Fc) na Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium)

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (Gor Mahia, Kenya), Niyonzima Haruna (Young Africans, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Iranzi Jean Claude (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Omborenga Fitina (MFK Topvar Topoľčany, Slovakia), Djihad Bizimana (APR Fc) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports)

Abataha izamu: Usengimana Dany (Police Fc), Sugira Ernest (AS Vita, DR Congo), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya)

Antoine Hey (Iburyo) umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent (ibumoso) umutoza wungirije

Antoine Hey (Iburyo) umutoza mukuru w'Amavubi na Mashami Vincent (ibumoso) umutoza wungirije

Kalisa Rachid (22) yasigaye kuko abakinnyi bakina ku mwanya umwe bamurusha ibyo umutoza yifuza mu kibuga

Kalisa Rachid (22) yasigaye kuko abakinnyi bakina ku mwanya umwe bamurusha ibyo umutoza yifuza mu kibuga

18 batoranyijwe bakora imyitozo ya nyuma mbere yuko kuri uyu wa Gatanu bafta indege bava mu Rwanda

18 batoranyijwe bakora imyitozo ya nyuma mbere yuko kuri uyu wa Gatanu bafata indege bava mu Rwanda

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusengumuremyi Venus6 years ago
    Ntakundi Gusa Nugupowa Kumuntu Mumu Pro





Inyarwanda BACKGROUND