RFL
Kigali

Antoine Hey yasobanuye impamvu yahamagaye Imanishimwe Emmanuel atarakira neza

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/11/2017 7:16
0


Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu (Amavubi) avuga ko yahamagaye Imanishimwe Emmanuel myugariro wa APR FC kugira ngo amufashe kuba yatangira kuba kumwe n’abandi bityo binamubere umwanya mwiza wo gutangira gukira mu buryo bwiza.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2017, Antoine Hey yavuze ko atahamagaye Imanishimwe Emmanuel kugira ngo azamufashe ku mukino wa Ethiopia.

Mu magambo ye yagize ati” Twageze mu Rwanda kuwa Mbere tuvuye muri Ethiopia, twaburaga Bizimana Djihad ufite amakarita na Nshimiyimna Imran urwaye malariya. Twaje guhamagara Imanishimwe Emmanuel wari uri mu bihe bitari byiza kubera imvune kugira ngo tumufashe gukira neza. Yakoranye n’abandi imyitozo inshuro eshatu kandi twizera ko bizagenda neza. Ntabwo twamuhamagaye ngo azadufashe ku mukino wa Ethiopia”.

Antoine Hey yavuze ko kubura kwa Bizimana Djihad hagati mu kibuga atari igikuba cyacitse kuko afite abakinnyi nka Niyonzima Ally na Niyonzima Olivier Sefu bashobora gufasha ikipe hagati mu kibuga kandi bagatanga umusaruro.

Umuntu akurikije imyitozo bari bamazemo iminsi bakora ndetse akanareba uko imyitozo ya nyuma yagenze , yavuga ko Ally Niyonzima aza kujya mu mwanya wa Bizimana Djihad bityo Mico Justin akaza gusimbura Nshuti Innocent wari wabanjemo i Addis Ababa ariko ntatange umusaruro.

Imanishimwe Emmanuel mu myitozo ya nyuma yo kuwa Gatandatu

Imanishimwe Emmanuel mu myitozo ya nyuma yo kuwa Gatandatu

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C)

2.Iradukunda Eric Radou

3.Rutanga Eric Alba

4.Usengimana Faustin Vidic

5.Manzi Thierry Ramos

6.Mukunzi Yannick Joy

7.Biramahire Abeddy

8.Ally Niyonzima

9.Kayumba Soter

10.Hakizimana Muhadjili

11.Manishimwe Djabel

Imanishimwe Emmanuel (ibumoso) na Mico Justin (Iburyo)

Imanishimwe Emmanuel (ibumoso) na Mico Justin (Iburyo)

Antoine Hey Paul yizera ko Ethiopia itatsinda u Rwanda i Kigali

Antoine Hey Paul yizera ko Ethiopia itatsinda u Rwanda i Kigali

Kayumba Soter ni kapiteni wungirije Ndayishimiye Eric Bakame

Kayumba Soter ni kapiteni wungirije Ndayishimiye Eric Bakame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND