Nyuma y’imyitozo ikarishye umudage utoza ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey yari amaze iminsi akoresha abasore bakina imbere mu gihugu, kuri ubu yamaze gutangaza urutonde ntakuka rw’abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero bitegura kuzacakirana n’ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Centrafrika.
Ni mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika kigomba kubera muri Cameroun mu 2019, aho u Rwanda ruri mu itsinda H hamwe na Cote d’Ivoire, Guinee Conakry na Republique Centrafricaine ari nayo bazakina umukino wa mbere tariki ya 11 Kamena 2017.
Abakinnyi nka Muvandimwe JMV, Eric Ngendahimana, Mpozembizi Mohammed, Yannick Mukunzi na Usengimana Faustin batsinzwe igeragezwa rya nyuma ryakozwe kuri uyu wa Gatatu bibaviramo gusigara.
Dore lisite y’abakinnyi 25 ba nyuma bahamagawe
Aba ni bo bakinnyi umutoza Antoine Hey yahamagariye gutangira umwiherero bitegura kwerekeza i Bangui mu byumweru 3 biri imbere
Tubibutse ko tariki ya 04 Gicurasi 2017 ari bwo abakinnyi 41 bose bakina imbere mu gihugu bari bahamagawe bahuriye mu myitozo ya mbere kuri stade Amahoro aho umutoza Antoine Hey n'abungiriza be bibanze ahanini mu gukoresha imyitozo yongerera ingufu abakinnyi banareba aho ubushobozi bwabo bugera, nyuma bamwe baje gusezererwa hasigara abakinnyi 31 bongeye guhurira mu myitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017, aho nyuma y'amasaha macye hahise hasohoka urutonde rw'abakinnyi 16 badashidikanywaho bakina imbere mu gihugu n'abakina hanze 9 bazitabazwa mu mikino iri imbere.
Yannick Mukunzi nyuma y'igihe kinini agaragara mu Mavubi, kuri iyi nshuro umutoza Antoine Hey nta cyizere yamugiriye
Manishimwe Djabel nawe ntiyagaragaye mu bakinnyi bazatangira umwiherero
Rutahizamu Danny Usengimana uri mu bihe byiza yahamagawe
Muvandimwe Jean Marie Vianney nawe ari mu bari bahamagawe basigaye
Abakinnyi ba APR FC, Bizimana Djihad (ibumoso) yahamagawe naho mugenzi we Usengimana Faustin (iburyo) arasezererwa
TANGA IGITECYEREZO