RFL
Kigali

Antoine Hey yagize icyo yizeza abakinnyi ku mikino ya gishuti bazakina (Amafoto y’Amavubi i Sousse)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/01/2018 7:22
0


Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi uri kumwe n’ikipe i Tunis muri Tunisia, nyuma y’imyitozo y’uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018 yavuze ko imikino ya gishuti bazakina izasiga abakinnyi bose uko 23 bahawe umwanya wo kwigaragaza mbere yo kwinjira mu mikino ya CHAN 2018 izatangira kuwa 13 Mutarama 2018.



Antoine Hey wahuriye n’ikipe i Tunis avuga ko abakinnyi bose afite uko ari 23 azabaha umwanya wo gukina kugira ngo arebe neza uko bahagaze kuko kugeza magingo aya abakinnyi bose nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune cyangwa uburwayi. Antoine Hey yagize ati:

Dufite icyumweru hano (Sousse) mu myiteguro ya nyuma mbere yuko irushanwa ritangira. Dufite imikino itatu ya gishuti,  abakinnyi bacu bose bazabona umwanya wo gukina. Nta bakinnyi bafite ikibazo na kimwe cy’imvune, turi gukora imyiteguro ya nyuma mbere yuko irushanwa ritangira tugakina umukino wacu wa mbere kuwa 15 Mutarama 2018.

Antoine Hey avuga ko kuba abakinnyi barageze i Sousse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2018 batari guhita batangira imyitozo ako kanya kuko bari bananiwe kuko baciye muri Qatar bityo akabanza kubaha akaruhuko.

Antoine Hey John Paul avuga ko aho ikipe icumbitse muri Hoteli ya El Mouradi ibintu bimeze neza kuko ngo bakiriwe bya kinyamwuga kandi ko bifasha abakinnyi kuguma mu mwuka mwiza no kwita cyane ku kazi kabajyanye.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2018, imyitozo n’imikino ya gishuti ni byo bigiye kuzakurikira kuko umukino wa mbere bazawukina kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018 bahura na Sudan saa munani ku masaha y’i Sousse.

Mashami Vincent ashyushya abakinnyi

Mashami Vincent ashyushya abakinnyi i Sousse

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Kane tariki 4 Mutarama 2018: Imyitozo (09h00’ na 16h00’)  ku kibuga cya Hoteli ya El Mouradi

Kuwa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018: Imyitozo (09h00’ na 16h00’)  ku kibuga cya Hoteli ya El Mouradi

Kuwa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2018:  Rwanda vs Sudan (14h00, Sousse)

Ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018: Rwanda vs Namibia (Sousse, 14h00’)

Kuwa Mbere tariki 8 Mutarama 2018: Imyitozo (10h00 na 16h00’) ku kibuga cya Hoteli ya El Mouradi

Kuwa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018: Imyitozo ya saa yine (10h00’) bagahita bajya i Tunis muri Tunisia.

Kuwa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018: Rwanda vs Algeria (Tunis, 15h00’)

Kuwa Kane tariki 11 Mutarama 2018: Amavubi azava i Tunis agana iTangier babanje guca mu mujyi wa Cassablanca.

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi akoresha imyitozo

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi akoresha imyitozo

Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza

Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza 

Myugariro Usengimana Faustin

Myugariro Usengimana Faustin 

Mubumbyi Bernabe imbere ya Kayumba Soter bahoranye muri AS Kigali

Mubumbyi Bernabe imbere ya Kayumba Soter 25 bahoranye muri AS Kigali

AMAFOTO YA BAMWE MU BAKINNYI B'AMAVUBI KURI HOTELI:

Nzarora Marcel umunyezamu wa kabiri w'Amavubi

Nzarora Marcel umunyezamu wa kabiri w'Amavubi

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu akaba na kapiteni w'Amavubi

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu akaba na kapiteni w'Amavubi

Nshimiyimana Imran ukina hagati mu kibuga

Nshimiyimana Imran ukina hagati mu kibuga 

Myugariro Mbogo Ali

Myugariro Mbogo Ali 

Bizimana Djihad ukina hagati muri APR FC  n'Amavubi

Bizimana Djihad ukina hagati muri APR FC n'Amavubi

Uva ibumoso: Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili na Usengimana Faustin

Uva ibumoso: Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili na Usengimana Faustin 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND