Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yasubije ikibazo abanyamakuru bamubajije kuri Moussa Camara wahoze muri Rayon Sports watangaje ko yamusabye gukinira u Rwanda. Uyu mutoza yavuze ko uwo mukinnyi atamuzi.
Abajijwe koko niba yaregereye Moussa Camara akamusaba ko yasaba ubwenegihugu akaba yakinira u Rwanda, Antoine Hey yasubije avuga ko uwo mukinnyi bavuga atamuzi. “Uwo mukinnyi simuzi. Ndumva atari inkuru twatindaho”. Antoine Hey
Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganira n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo y'uyu wa Gatanu
Ikipe y’igihugu Amavubi imaze imyaka itatu iretse guha ubwenegihugu no gukinisha abakinnyi batari abanyarwanda kavunikre. Ariko rutahizamu wari muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino Moussa Camara yabeshye ikinyamakuru cya Footmali.com ko yifujwe n’u Rwanda. Aganira n’iki kinyamakuru, Moussa Camara yagize ati:
Umutoza w’ikipe y’igihugu yanyifuje mu ikipe y’u Rwanda (Amavubi). Ubwo nakinaga muri Rayon sports y’i Kigali, (uwo mutoza) yakekaga ko ndi umunyarwanda. Nyuma yaje kumenya ko ndi umunya-Mali ariko asaba ko nahindurirwa nkahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, byashoboraga kumfasha kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Gusa sinabyemeye.
Uyu mugabo w’imyaka 27 abajijwe na Footmali.com impamvu yamuteye kwanga icyo gitekerezo yasubije ati: “Nabyanze kuko nahitamo nkanishimira cyane guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cyanjye. Ndi umunya-Mali kandi wanezezwa cyane no guhagararira amabara y’igihugu cyanjye niba kinyifuza.”
Moussa Camara nyuma yo gukina umwaka umwe gusa muri Rayon sports akayitsindira ibitego 10 birimo bibiri yatsinze Mukura VS mu mukino wayihesheje igikombe cya shampiyona, yasinyiye ikipe nshya ‘Ismaily Sporting Club’ bita Ismailia aguzwe ibihumbi 80 by’amadolari ya Amerika.
Moussa Camara yatsindaga ibitego muri Rayon Sports ariko yabeshyeye Antoine Hey
Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu
Bishira Latif (7) mu myitozo ya Antoine Hey
Mugisha Gilbert mu mugongo wa Muhire Kevin abakinnyi ba Rayon Sports
Amavubi yitegura guhura na Tanzania
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO