RFL
Kigali

Antoine Hey yagaragaje ko Moussa Camara wakiniye Rayon Sports ari umubeshyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 13:49
0


Antoine Hey umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yasubije ikibazo abanyamakuru bamubajije kuri Moussa Camara wahoze muri Rayon Sports watangaje ko yamusabye gukinira u Rwanda. Uyu mutoza yavuze ko uwo mukinnyi atamuzi.



Abajijwe koko niba yaregereye Moussa Camara akamusaba ko yasaba ubwenegihugu akaba yakinira u Rwanda, Antoine Hey yasubije avuga ko uwo mukinnyi bavuga atamuzi. “Uwo mukinnyi simuzi. Ndumva atari inkuru twatindaho”. Antoine Hey

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganira n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo y'uyu wa Gatanu

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aganira n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo y'uyu wa Gatanu

Ikipe y’igihugu Amavubi imaze imyaka itatu iretse guha ubwenegihugu no gukinisha abakinnyi batari abanyarwanda kavunikre. Ariko rutahizamu wari muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino Moussa Camara yabeshye ikinyamakuru cya Footmali.com ko yifujwe n’u Rwanda. Aganira n’iki kinyamakuru, Moussa Camara yagize ati:

Umutoza w’ikipe y’igihugu yanyifuje mu ikipe y’u Rwanda (Amavubi). Ubwo nakinaga muri Rayon sports y’i Kigali, (uwo mutoza) yakekaga ko ndi umunyarwanda. Nyuma yaje kumenya ko ndi umunya-Mali ariko asaba ko nahindurirwa nkahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, byashoboraga kumfasha kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Gusa sinabyemeye.

Uyu mugabo w’imyaka 27 abajijwe na Footmali.com impamvu yamuteye kwanga icyo gitekerezo yasubije ati: “Nabyanze kuko nahitamo nkanishimira cyane guhamagarwa mu ikipe y’igihugu cyanjye. Ndi umunya-Mali kandi wanezezwa cyane no guhagararira amabara y’igihugu cyanjye niba kinyifuza.”

Moussa Camara nyuma yo gukina umwaka umwe gusa muri Rayon sports akayitsindira ibitego 10 birimo bibiri yatsinze Mukura VS mu mukino wayihesheje igikombe cya shampiyona, yasinyiye ikipe nshya ‘Ismaily Sporting Club’ bita Ismailia aguzwe ibihumbi 80 by’amadolari ya Amerika.

Moussa Camara yatsindaga ibitego muri Rayon Sports ariko yabeshyeye Antoine Hey

Moussa Camara yatsindaga ibitego muri Rayon Sports ariko yabeshyeye Antoine Hey

Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu

Amavubi mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu

Bishira Latif (7) mu myitozo ya Antoine Hey

Bishira Latif (7) mu myitozo ya Antoine Hey

Mugisha Gilbert mu mugongo wa Muhire Kevin

Mugisha Gilbert mu mugongo wa Muhire Kevin abakinnyi ba Rayon Sports

Amavubi yitegura guhura na Tanzania

 Amavubi yitegura guhura na Tanzania

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND