RFL
Kigali

Antoine Hey umutoza w’Amavubi yageze mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/03/2017 8:23
0


Antoine Hey umudage uherutse kwemezwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, yasesekaye mu Rwanda aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse akaboneraho no guhita ahamagara ikipe y’igihugu igomba kwitegura amajonjora ya CHAN 2018 cyo kimwe na AFCON.



Hey yatoranyijwe mu batoza 52 bari banditse basaba guhabwa uyu mwanya kuko yaje gutsinda mu batoza 8, aza muri batatu ba mbere binarangira ahize abandi bigendanye no kuba FERWAFA imaze igihe isinyanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (DFB) amasezerano y’ubufatanye.

Biteganyijwe ko uyu mutoza agomba kuba ari ku mukino ikipe ya Police FC igomba kwakiramo FC Musanze kuri uyu wa Gatanu kuri sitade ya Kicukiro hakinwa umunsi wa 21 wa shampiyona.

Antoine Hay

Antoine Hey yakiriwe na Bonnie Mugabe umukozi muri FERWAFA

Photos: Robben Ngabo/Umuseke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND