RFL
Kigali

Antoine Hey n’abamwugirije mu Mavubi basuye Sugira Ernest

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/08/2017 19:00
0


Ikipe tekinike y’Amavubi iyobowe na Antoine Hey nk’umutoza mukuru basuye rutahizamu Sugira Ernest urwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal nyuma yo kugira imvune itoroshye bikamuviramo kubagwa.



Sugira yagize ikibazo cy’imvune ubwo yari mu myitozo ye ya mbere mu ikipe y’igihugu ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri nyuma yo kuba Hey yari yamwitabaje nka rutahizamu wafasha u Rwanda kwikura imbere ya Uganda Cranes. Mu butumwa yahaye Sugira, Antoine Hey yamwifurije gukira vuba kandi akaba yakubahiriza buri kimwe agirwamo inama n’abaganga b’ibitaro arwariyemo.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu, Antoine Hey yasuye Sugira mbere yuko Amavubi ahura na Uganda Cranes mu mukino wo kwishyura mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izabera i Nairobi muri Kenya muri Mutarama na Gashyantare 2018. Amavubi arasabwa gutsinda ibitego bitatu cyangwa birenzeho kugira ngo haboneke amahirwe yo kuzajya i Nairobi.

Antoine Hey aganiriza Sugira Ernest






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND